Muri iyi nkuru tugiye kukubwira ku buzima busanzwe bw’umugore wa Justin Bieber akaba ari umunyamideli kabuhariwe witwa Hailey Baldwin, akaba yaravutse ku itariki 22 z’ukwezi kwa 9 mu 1996. Yatangiye umwuga wo kwerekana imideli mu mwaka wa 2014. Mu byo utamumenyeho ni ibi bikurikira:
1)Akomoka mu muryango uzwi cyane dore ko n’ababyeyi be ari ibyamamare. Se yitwa Stephen Baldwin akaba akina filime naho nyina yitwa Kennya Baldwin. Hailey afite nyirarume w’icyamamare witwa Alec Baldwin umukinnyi wa filime kabuhariwe muri Hollywood.
2)Yigiye amashuri ye mu rugo kuko ubwo yari afite imyaka 8 arangije amashuri y’ikiburamwaka, ababyeyi be bahisemo ko yigira mu rugo iwabo kuko bangaga ko azajya ahura n’ibibazo by'uko aturuka mu muryango w’ibyamamare. Bamushakiye abarimu bamwigishiriza mu rugo.
3)Yifuzaga kuba umubyinnyi kabuhariwe ubyina imbyino zo mu bwoko bwa classic zizwi ku izina rya Ballet. Hailey yatangiye kwiga kubyina abimazemo umwaka aza kuvunika bikomeye ahita abivamo maze yerekeza mu mwuga wo kwerekana imideli.
Hailey Baldwin wifuzaga kuba umubyinnyi
4) Se Stephen Baldwin niwe wahuje umukobwa we Hailey na Justin Bieber bwa mbere. Mu mwaka wa 2009 ubwo Justin Bieber yari yakoze igitaramo, se wa Hailey yari yacyitabiriye maze afata umukobwa amujyana inyuma y’urubyiniriro (backstage) maze amwereka Justin Bieber ati “Uyu ni umukobwa wanjye ". Kuva icyo gihe bahise bamenyana, gusa ntibahise bakundana kuko Justin Beiber yari ari gukundana na Selena Gomez.

Hailey Baldwin ahura bwa mbere na Justin Beiber ni se wabahuje
5) Hailey Baldwin afite ibishushanyo ku mubiri we (tattoos) byinshi bingana na 18. Izi tattoo zikaba ziri ku bice by’umubiri we byihishe ku buryo zimwe muri zo zidapfa kugaragara.

Zimwe muri tatoos za Hailey Baldwin zigaragara
6) Hailey Baldwin yahoze ari inshuti magara ya Selena Gomez gusa ubushuti bwabo bwaje kurangira ubwo Justin Bieber yaciye inyuma Selena akajya kuri Hailey. Umuhanzikazi Selena Gomez yabaye inshuti magara ya Hailey Bieber kuva mu mwaka wa 2010.
Aba bakobwa bombi kuva aho babereye inshuti ntibajyaga basigana, barahoranaga. Selena Gomez yigeze kubwira umunyamakuru Ellen Degeneres mu mwaka wa 2013 ko inshuti yizera abitsa amabanga ye ari Hailey Baldwin.

Hailey Baldwin yahoze ari inshuti magara ya Selena Gomez
Ubushuti bwabo ntibwarambye kuko bwaje kurangira mu mwaka wa 2017 uri kurangira. Icyo gihe Selena Gomez yari amaze kongera gusubirana na Justin Bieber avuye kuri The Weekend. Ubwo Selena yongeye gukundana na Justin Bieber yavugaga ko ariwe rukundo rwe Imana yamugeneye ndetse ko batazongera gutandukana.
Urukundo rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi ubwo Selena Gomez yamenyaga ko Justin Bieber yamuciye inyuma gusa ntiyamenya umukobwa uwo ariwe kuko Justin yamumuhishe. Yaramubabariye bakomeza gukundana.

Gutandukana kwa Justin Bieber na Selena Gomez, Hailey Baldwin yabigizemo uruhare
Nyuma ya meze abiri Selena Gomez ababariye Justin Bieber, nibwo mu kwezi kwa 8 ho mu mwaka wa 2017 Selena Gomez yabonye amafoto ya Hailey Baldwin muri telefone ya Justin. Yasanzemo n’ubutumwa aba bombi bohererezanyaga babwirana ko bakundana. Kuva ubwo Selena yahise yongera atandukana na Justin ndetse ahita yangana urunuka na Hailey Baldwin.
Mu mwaka wa 2018 ubwo Justin Bieber na Hailey Baldwin bakoraga ubukwe, Selena Gomez yagiranye ikiganiro cyirambuye na Guiliana Rancic kuri televiziyo yitwa ENews maze avuga ko yababajwe cyane na Hailey Baldwin kuko yamuhemukiye kandi yari inshyuti magara ye.

Yagize ati:"Ni gute koko umuntu wizera yagukorera ibintu nka biriya? Najyaga muhamagara muririra mubwira ko Justin yanciye inyuma nawe akambwira kwihangana kandi abizi neza ko ariwe mukobwa uri kunca inyuma ".
Selena Gomez kandi yongeye gukomoza ku guhemukirwa n’inshuti ye magara Hailey Baldwin abicishije mu ndirimbo yise 'Lose You To Love Me' yasohoye mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2019, akaba yararimbye agira ati "Naguhaye amahirwe ya kabiri urayangiza mu gihe kingana n’amezi abiri uba unsimbuje inshuti yanjye magara nako sinayita inshuti kuko yarampemukiye mu buryo ntabasha gusobanura ".
Ngibyo bimwe ushobora kuba utari uzi byaranze umunyamideli Hailey Baldwin umugore wa Justin Bieber.
Src:www.ellemagazine.com