Yahaye icyubahiro Cécile Kayirebwa: Vex Prince yanditse amateka muri MASA Africa 2026 – AMAFOTO

Imyidagaduro - 17/04/2026 10:18 PM
Share:
Yahaye icyubahiro Cécile Kayirebwa: Vex Prince yanditse amateka muri MASA Africa 2026 – AMAFOTO

Umuhanzi nyarwanda Prince Eric Munezero uzwi nka "Vex Prince" yanditse amateka mu iserukiramuco mpuzamahanga rya MASA Africa (Marché des Arts du Spectacle d’Abidjan), nyuma yo kugaragara ku rubyiniro ku nshuro ye ya mbere muri iri serukiramuco rikomeye ribera i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Vex Prince yagaragaje igikorwa cyuje icyubahiro gikomeye ku rubyiniro rwa MASA Africa 2026, aho yahaye icyubahiro umunyabigwi mu muziki nyarwanda, Cécile Kayirebwa, abinyujije mu kuririmba indirimbo ye y'ibihe byose “Iwacu”. Ibi byabaye kimwe mu byaranze iki gitaramo, byashimishije cyane abakunzi b’umuziki nyafurika bitabiriye.

Uretse ubutumwa bwuzuye icyubahiro, Vex Prince yanagaragaye yambaye imyambaro gakondo y’imikenyero ya kinyarwanda izwi nk'imikenyero, ibintu byagaragaje ishema ry’umuco nyarwanda ku rubyiniro mpuzamahanga.

Uyu muhanzi w’umunyarwanda n'abandi bahanzi bo mu bihugu bitandukanye baririmbye muri MASA 2026, babigezeho hashingiwe ku bwiza bw’ibihangano byabo, ubunyamwuga ndetse n’ubushobozi bafite bwo kuzamuka ku rwego mpuzamahanga.

Vex Prince yari afite ibitaramo bibiri muri iri serukiramuco. Icya mbere cyabereye muri YELAM’S ku wa 16 Mata 2026 cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, naho icya kabiri kiba ku wa 17 Mata 2026 muri Palais de la Culture – Salle Lougah François, ikibuga gifite imyanya igera ku 1500.

MASA Africa ni iserukiramuco rikomeye ku mugabane wa Afurika, rikaba rihuza abahanzi b’ingeri zitandukanye barimo abaririmbyi, ababyinnyi n’abakinnyi b’ikinamico mu guteza imbere umuco no gufasha abahanzi kwaguka ku rwego mpuzamahanga.

Gutoranywa kwa Vex Prince muri iri serukiramuco ni intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda, kuko byagaragaje ko umuziki we ugeze ku rwego mpuzamahanga. Abategura MASA Africa bavuga ko yatoranyijwe kubera ubuhanga bwe mu bihangano, ubunyamwuga no kugira icyerekezo gifatika mu muziki.

Ibi bituma uyu muhanzi atari ahagarariye u Rwanda gusa, ahubwo ni intumwa y’umuziki nyafurika w’ahazaza, mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kwaguka no kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.

Vex Prince yitabiriye iri serukiramuco nyuma y'igihe gito asohoye indirimbo nshya yise ‘Wahala’ yasubiranyemo na Cole M.G.N, umu-producer akaba n’umuhanzi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite ibigwi mu muziki w’Isi by’umwihariko muri Amerika, dore ko afite ibihembo bitandatu bya Grammy Awards.

Vex Prince watangiye umuziki mu 2022, akunzwe mu ndirimbo nka “Wahala”, “Bad Energy” na “Holy Water” zamuhesheje abakunzi benshi mu Rwanda no mu Karere, mu gihe “Money” yakoranye na Dorty wo muri Côte d’Ivoire na “Laler” yakoranye na Fior2Bior byamufunguriye amarembo y’abafana benshi muri Afurika y’Iburengerazuba.

Muri Kamena 2025 yamuritse album ye ya mbere yise ‘Levitation’ igizwe n’indirimbo 12 zirimo Wahala, Laler ft Fior2Bior, Bad Energy, Make You Mine, Holy Water, Lalala, Swear, Normally, Money ft Dorty, Somebody, Turn Up na Bad Energy (Acoustic). Ubu ari gukora kuri Album ya kabiri yabimburiwe n'indirimbo yise “Falling”, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element Eléeeh.

Uyu musore ukiri muto ariko ufite impano yagutse, Vex Prince, akomeje gutera intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki dore ko aherutse gusinyishwa na KOKO Productions - Label mpuzamahanga yiyemeje guteza imbere no kumenyekanisha impano z’abahanzi bo muri Afurika no muri Amerika.

Si ubwa mbere aririmbye mu gitaramo mpuzamahanga kuko mu 2025 yataramiye muri Côte d'Ivoire aho yeretswemo urukundo rwinshi. Ni igitaramo cyitwa "Mother Africa Festival" kibera muri Abidjan, Côte d’Ivoire buri mwaka, kikaba cyarabaye tariki ya 27-28 Ukuboza 2025. Cyaririmbyemo Asake, Maitre Gims, Himra, Vex Prince n'abandi.

Icyubahiro Vex Prince yahaye Cécile Kayirebwa ku rubyiniro cya MASA cyakiriwe nk’inkuru nziza y’ubufatanye hagati y’ibisekuru by’abahanzi, ndetse n’ikimenyetso cy’uko umuco nyarwanda ukomeje kubahwa no kugaragara ku rwego rw’isi.

Vex Prince yanditse amateka yo kuririmba bwa mbere mu iserukiramuco mpuzamahanga rya MASA (Marché des Arts du Spectacle d’Abidjan)

Vex Prince yahesheje ishema igihugu cye cy'u Rwanda mu iserukiramuco mpuzamahanga

Vex Prince yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo n'iy'ibihe byose yitwa “Iwacu” ya Cecile Kayirebwa

REBA INDIRIMBO "WAHALA" YA VEX PRINCE UKOMEJE KWANDIKA AMATEKA

UMVA INDIRIMBO "IWACU" YA CECILE KAYIREBWA YAFASHIJE VEX PRINCE KWIGARURIRA IMITIMA Y'ABANYA-NIGERIA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...