Iyi
ni imwe mu nkuru zikomeje kuvugwa bucece mu ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda.
Hari abazihamya, hari abazihakana, hari n'abahitamo kuziceceka kugira ngo
batarushaho kwiteranya n'abo bakorana.
InyaRwanda
yaganiriye n'abantu batandukanye bagize cyangwa bagifite aho bahurira
n'uruganda rw'imyidagaduro.
Gusa,
hari n'ibivugwa bitabashije kugenzurwa mu buryo bwigenga, ari na yo mpamvu iyi
nkuru igaragaza ibyo abantu bavuga ko banyuzemo, aho kubifata nk'ukuri
kwemejwe.
Mu
ndirimbo ze no mu biganiro bitandukanye, umuraperi Bull Dogg yakunze kuvuga ko
Showbiz nyarwanda irimo ibibazo byinshi birimo ubushukanyi, amashyari n'inyungu
zituma bamwe bashaka guca intege abandi.
Yigeze
kuvuga ko harimo ‘Kata’, ko hari abantu bahindura imyitwarire bitewe
n'amatsinda cyangwa inyungu z'abayobora ibikorwa by'imyidagaduro.
Mu
minsi ya vuba, Yago Pon Dat na we yakomeje kuvuga ko Showbiz nyarwanda
"irimo umwanda". Nyuma yo guhungira muri Uganda, yavuze ko hari
abantu bashatse kumugirira nabi ndetse bamwoherereza abantu bamuburira ko bazamwica,
ibintu yavuze ko byamuteye guhunga igihugu.
Ibyo
Yago yavuze byongeye gukurura impaka ku bibazo byihishe muri uru ruganda.
Ni
na ko DJ Sonia aherutse gutangaza ko amaze imyaka itatu atotezwa ku mbuga
nkoranyambaga. Yasohoye ubutumwa burebure agaragaza uburyo yahohotewe,
anashyira hanze amajwi y'umusore wamuburiraga.
Hari
amakuru avuga ko ibyo byose byaba byarakozwe n'umwe mu bo bahuje umwuga ashaka
kumuharabika, gusa ayo makuru ntabwo yigeze yemezwa n'inzego zibishinzwe. Kuri
uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2026, DJ Sonia yagejeje ikibazo cye muri RIB,
aho yijejwe ko dosiye ye izakurikiranwa.
Ariko inkuru zisa
n'izi si iz'ubu.
Kagabo Jean Baptiste ni izina twahaye umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri iki gihe wabwiye umunyamakuru wa InyaRwanda ko nyuma yo gutandukana na mugenzi we bakoranaga, yagiye gusabana n'inshuti ze, akaza guhabwa ubumara bw'inzoka.
Muri icyo gihe, ngo yanyweye inzoga nyuma aza gusanga zirimo icyo yise
"ubumara bw'inzoka". Kagabo avuga ko byamusabye igihe kinini yivuza, kandi
ko nyuma yaje kumenya uwabigizemo uruhare, nubwo atigeze amuvuga mu ruhame.
Hari
n'undi mubyinnyi wamamaye mu matorero gakondo wavuze ko yahagaritse kubyina mu
matsinda kubera ikibazo cy'amayobera. Yabwiye InyaRwanda ko iyo abyinana
n'abandi ahita aribwa amavi bikabije, ariko iyo ari wenyine akabasha kubyina
nta kibazo. Kuri we, yemera ko ibyo yahuye na byo byatewe n'uburozi yahawe na
bagenzi be.
Hari
n'inkuru y'umuraperi uzwi cyane mu Rwanda wigeze guhura n'umuhanzi bari bamaze igihe
bafitanye amakimbirane. Bombi barahuye, barahoberana, abantu bakeka ko ikibazo
cyarangiye.
Nyamara
nyuma y'amasaha make, uwo muraperi yafashe ishati yari yambaye ubwo
bahoberanaga arayitwika, agaragaza ko atigeze yemera ubwiyunge bwabaye. Uwo
muhanzi nyuma yabwiye InyaRwanda ko byamutunguye kuko we yari yafashe iya mbere
mu gushaka amahoro.
Mu
gihe cya Primus Guma Guma Super Star, umwe mu bahanzi wabaye muri iri rushanwa
na we yavuze ko hari igihe bagenzi be bamuhatiye kunywa inzoga nyinshi,
babigira nk'uburyo bwo kwishima. Nyuma yaje gusanga umugambi wari uwo gutuma
ijwi rye rihinduka kugira ngo atabasha kuririmba neza ku munsi w'irushanwa.
Hari
n'undi mukinnyi wa filime wamaze igihe avugwaho impumuro mbi idasanzwe. Umwe mu
bakoranaga na we yavuze ko icyo kibazo cyatangiye igihe yari amaze kwamamara no
kubona amahirwe menshi muri sinema.
Ngo
hari n'ababuraga uko bakinana na we kubera impumuro idasanzwe yavugwaga ko
yaturukaga ku burozi. Nyuma yaje gufashwa n'umwe mu nshuti ze, aravurwa, ubu
akaba yarakize.
Iyo umuntu arebye
amateka ya Showbiz nyarwanda, asanga ibi bitari iby'uyu munsi.
Mu
myaka ya Primus Guma Guma Super Star, havuzwe byinshi ku bahanzi bavuga ko
barozwe. Mu 2013, Riderman yavuzweho cyane muri ayo makuru mbere yo kwegukana
iri rushanwa. Mu 2015 na bwo Oda Paccy yavuzweho kurwara no kubyimba amaguru,
bamwe bakabihuza n'uburozi.
Mu
2022, urupfu rwa Kinyoni, wari umuvandimwe wa Noopja, rwongeye kuzamura impaka.
Noopja yanditse ubutumwa burebure avuga ko umuvandimwe we "yishwe
arozwe", nubwo atigeze agaragaza uwo ashinja.
Hari n'abahisemo
kubivugaho mu ruhame.
K
John yavuze ko yarogewe muri Showbiz kugeza aho yigeze kugira ibitekerezo byo
kwiyahura. Yavuze ko bamwe mu bantu barimo Young Grace na Patycope bazi neza
ibyo yanyuzemo, ndetse ko umubyeyi wa Jay Luv ari we wamufashije kuva muri ibyo
bibazo.
Mani
Martin na we yigeze kuvuga ko yahawe ururabo ari ku rubyiniro, nyuma aza
gusanga rwari rufitanye isano n'ibibazo bikomeye yahuye na byo. Producer Niz
Beats na we mu 2021 yavuze ko yari akirutse uburozi akeka ko yahawe igihe
yakoraga indirimbo.
Muri
Nzeri 2024, MC Nario na we yagaragaje impungenge zikomeye ku ruganda
rw'imyidagaduro. Mu butumwa yashyize kuri Instagram, yasabye Polisi y'u Rwanda,
RIB na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi kugira icyo bakora.
Yagize
ati "Umva iyi Showbiz aho igeze nagizemo ikikango. Ibi bintu birenze uko
tubireba. Ibintu birimo kurogana no kugambanirana aha?"
Nubwo
inkuru z'uburozi zikomeje kuvugwa mu myidagaduro nyarwanda, nta bushakashatsi
bwigenga cyangwa imyanzuro y'inzego z'ubutabera iragaragaza ko hari uburozi
muri uru ruganda. Kenshi usanga ari ubuhamya bw'ababivuga cyangwa amakuru
aturuka ku bo bavuga ko bahuye na byo.
Icyakora,
ikigaragara ni uko uruganda rw'imyidagaduro rutakivugwamo gusa irushanwa
ry'impano n'ubwamamare. Hari n'abaruvugamo nk'ahantu huzuyemo amakimbirane,
guharabikana, gutotezwa, amashyari n'ibindi bikorwa bavuga ko bigamije guca
intege cyangwa gukura mu nzira umuntu uri gutera imbere.

Mu
bihe bitandukanye bamwe mu bantu batatse, bavuze ko bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa
mu ruganda rw’umuziki, abandi bahishura ko bahawe uburozi, kandi ko babashije
gukira
