Ni
mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026. Yampano yageze mu
rukiko ari kumwe n’abandi bafungwa. Yaserutse mu mupira ufite ingofero ikinga mu
maso, agapfukamunwa, ipantaro y'ikoboyi y'ubururu n'inkweto z'umukara zifunguye.
Ibyaha
Yampano akurikiranyweho birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake,
gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge,
ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura
n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.
Icyaha
cyo gukomeretsa ku bushake, Yampano yireguye avuga ko ibibazo byabo byatangiye mu mwaka
wa 2025 ubwo bagiraga ikibazo, umuntu babanaga agafata telephone agashyira
hanze amashusho yabo. Avuga ko ibyo bikimara kuba ari bwo bahise batangira
intonganya no kurwana.
Yampano
yajyanye n'umugore we mu modoka bagiye muri 'sauna' hanyuma hari umugore wamuhamagaye amusaba amafaranga
10,000 Frw kubera ko yari arwaje umwana.
Nyuma
yo kumwaka ayo mafaranga kandi Vava amwumva, Vava yahise atangira guserera,
afata 'Vola' y'imodoka ayikaraga avuga ko ayo mafaranga atagakwiye gutangwa.
Bakiri
muri ibyo, polisi yahise ibabona n’uko baraza bahuhishamo (Guhuhamo) Yampano
basanga ntabwo yanyweye.
Bakigenda,
Vava yahise asohoka mu modoka igenda avuga ko atajyana nawe kandi arimo
asesagura umutungo w'urugo.
Mu
rukiko, Yampano yavuze ko yanyweye urumogi bwa mbere yiga mu mwaka wa gatatu mu
mashuri yisunbuye ariko nyuma aza kuruvaho kubera ko yabanaga n'ababyeyi be.
Avuga
ko yongeye kurunywa nyuma y'uko agiye i Burayi kubera ubukonje bwinshi bubayo
asanga nta kindi cyamufasha uretse kunywa urumogi kandi ngo koko iyo yarunywaga
yahitaga yumva ashyushye.
Ibyo
gufungirana umuntu mu buryo butemewe n'amategeko, Yampano yavuze ko yafungaga
icyumba barimo, bagaserera, bagatongana hanyuma bakiyunga.
Impamvu
yabikoraga uko, ngo kwabaga ari ukugira ngo baganire bitiriwe bigera hanze ngo
rubanda bamwote.
Yakomeje
abwira umucamanza agira ati: "Ejo bundi kugira ngo mfunge inzu yose,
nari nagize akazi icyakora twari twirirwanye mu Bugesera nyuma mubwira ko ngiye
mu kazi ntaha saa munani z'ijoro."
Avuga
ko yageze mu masaha ya saa cyenda atari yataha hanyuma Vava amuhamagara afite
uburakari bwinshi na nyuma atashye bananirwa kumvikana.
Mu
gitondo abyutse ariko bararanye uburakari, Yampano yabwiye umugore we ko agiye
kureba inshuti ze baganire ku miziki nabwo bigera saa sita z'ijoro atari
yataha.
Vava
nawe yahise yishyura Yampano arara mu gasozi hanyuma bucyeye bwaho Yampano ajya ku Irebero ariko akiriyo ajya kumva umuturanyi aramubajije ngo "Ko mbona
urimo usohora ibintu uraye wimuka?".
Yampano
avuga ko yari yafunze inzu ariko atazi ko Vava afite urufunguzo rwa kabiri.
Yahise ajya i Bukavu nuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruza
kumuhamagaza. Umwunganizi wa Yampano avuga ko Uwineza Diane yanditse inyandiko
itanga imbabazi kuri Yampano ndetse anazishyikiriza umucamanza.
Bashingiye
kuri iyo nyandiko, umwunganizi wa Yampano avuga ko basanga ari amakimbirane
yabaye mu rugo bityo bicaye bakabicoca bakiyimeza kwiyunga.
Umwunganizi
wa Yampano yakomeje kwitsa cyane ku mbabazi hanyuma umucamanza ati: "None
se aramubabarira n'urumogi?" Akomeza agira ati: "Uri umunyamategeko,
vuga ibyaha Diane yatangiyeho imbabazi kuko aregwa ibyaha bitandatu."
Yampano
yahise afata ijambo ati: "Njyewe uko mbyumva, yampaye imbabazi ariko ku
cyaha atabasha kumpaho imbabazi ni icyo gukoresha urumogi ariko nacyo mfite uko
mbisobanura."
Yampano
avuga ko ibaruwa Diane yanditse ikubiyemo byose kubera ko icyari kibabaje Vava
ni ugukubitwa ariko byose byabaga bishingiye ku makimbirane bari bagiranye.
Umushinjacyaha
we avuga ko kumufungirana bitari ku bw’ineza kuko nta wundi muntu babanaga mu
nzu wari kubumva. Ati "Nimubisesengura neza muzasanga hari aho
bihuriye."
Ku
cyaha cyo kunywa urumogi, Umushinjacyaha yavuze ko ingano n'uburyo asobanuramo
icyo cyaha bidahuye.
Yagize
ati: "Ingano ya 166 ni ikigero kiri hejuru cyane ku buryo nta hantu na
hamwe ajya ajya. Mu bugenzacyaha yemeye ko i Rubavu yanyweyeyo urumogi
bashyizemo n'imbuto."
Yampano
n'umwunganizi we basabye ko baburana bari hanze. Urukiko rwatangaje ko ruzafata
umwanzuro ku wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2026, saa cyenda z’amanywa.

Yampano
yatangaje ko umugore we yamuhaye imbabazi, ndetse zigashyikirizwa Umucamanza
