Yahawe ikaze na Josh Ishimwe! Mimi Mutanu yinjiye mu njyana Gakondo ashima Imana yamukijije urupfu

Iyobokamana - 31/10/2025 2:34 PM
Share:
Yahawe ikaze na Josh Ishimwe! Mimi Mutanu yinjiye mu njyana Gakondo ashima Imana yamukijije urupfu

Umunyamakuru akaba n’umuhanzikazi w’umunyempano, Dushimimana Ernestine uzwi nka Mimi Mutanu, yasohoye indirimbo nshya yise “Uri Mwiza Yesu”, yuje ishimwe no guha icyubahiro Imana yamukijije urupfu.

Iyi ndirimbo ye nshya "Uri Mwiza Yesu" yatekerejwe mu buryo bwimbitse, ikaba ikozwe mu njyana nyarwanda gakondo. Ifite umwimerere n’umwuka w’amasengesho, ikaba ishimangira ko ubuzima ari impano ikomeye y’Imana kandi ko Yesu ari we soko y’amahoro n’ubugingo.

Mimi Mutanu, umunyamakuru w’iyobokamana kuri TV1 mu kiganiro Gospel Vibes, akaba umugore wa DJ Spin ufite ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yavuze ko iyi ndirimbo nshya "Uri Mwiza Yesu" ari ubuhamya bw’umutima we bwuzuye ishimwe.

Uyu muramyi yavuze ko yari amaze igihe kinini acecetse kuko yumvaga ashaka gukorera Imana mu bundi buryo, ariko atari mu kuririmba. Yari yarafashe umwanzuro ku buryo n'iyi ndirimbo asohoye yari imaze igihe kinini ikoze ariko yaranze kuyisihora.

Nyuma yaje kubona ko "tutari abacu ngo twigenge", ko agomba kumvira Imana akayikorera mu buryo bwose ishaka, ni ko gufata umwanzuro wo gusohora iyi ndirimbo, ayishyira hanze ku itariki yizihizaho isabukuru y'ubuheta bwe mu buryo bwo gushima Imana ko kuri iyo tariki we n'umwana Imana yabakijije urupfu.

Mimi asobanura ko indirimbo “Uri Mwiza Yesu” ifite ubutumwa bwimbitse bwo gushimira Imana ineza yayo itagira urugero. Yayisubiyemo ayikuye kuri mukuru we ari nawe 'Marraine we', wayiririmbaga kera, ariko ayongeramo ibitero bishya n’ubutumwa bushya.

Yavuze ko ubutumwa burimo ni uko Yesu ari mwiza, agira neza, kandi agakiza ke gahoraho. Avuga ko iyo urebye aho Imana yamukuye, uko yamukijije, ntabwo wabura kuyishima. Iyi ndirimbo ni isengesho ry’umutima n’ishimwe ryo kubwira abantu ko Yesu ari we utanga ubuzima nyabwo.

Iyi ndirimbo ikozwe mu njyana isukuye n’inyikirizo zihumuriza, ku buryo yumvwa nk’isengesho rifite umuco n’umwuka w’ubudahemuka. Mu mashusho yayo hagaragaramo Josh Ishimwe wihebeye iyi njyana ndetse ikaba yaramuhiriye cyane aho yamuhundagajeho abakunzi benshi kandi baherereye mu matorero atandukanye.

Mimi Mutanu wari usanzwe akora injyana zigezweho "Urban Gospel", yagaragaje ubuhanga buhanitse mu njyana Gakondo yamaze kwinjiramo. Yavuze ko n’ubwo azajya akora mu njyana zitandukanye, “Gakondo” izakomeza kumuranga cyane kuko ari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha ubutumwa bwiza mu ishusho y’ubunyarwanda.

Umugabo wa Mimi, Evans Mwenda (Dj Spin) uzwi cyane mu itangazamakuru n’umuziki wa Gospel mu Rwanda, akaba ari na we Manager we, yabwiye inyaRwanda ko uyu mushinga ari intangiriro y’ibikomeye Imana igiye gukora mu buzima bwa Mimi.

Yagize ati: "Kugeza ubu imishinga ni ugusohora indirimbo uko ashobojwe kose, cyane ko dushobozwa na Kristo uduha imbaraga, icyo Imana ishyize ku mutima we nawe azajya agiha abantu ubutumwa bwiza bukomeze kwamamara."

Dj Spin afatwa nka DJ wa mbere wa Gospel mu Rwanda, akaba anakorera ibiganiro by’Iyobokamana kuri KC2 TV, Royal FM, akaba n'Umuyobozi kuri Radio & Tv O. Mimi na Spin, bafatanyije umurimo w’Imana binyuze mu muziki no mu itangazamakuru.

Mimi Mutanu si mushya mu muziki yari asanzwe afite indirimbo zakunzwe kera, ariko icyo gihe yakoraga umuziki mu buryo bwo kwishimisha. Yaje guhagarika umuziki, afata umwanya wo gusenga no gusaba Imana kumwereka niba koko ari umurimo wayo.

“Uri Mwiza Yesu” ni indirimbo ye nshya yinjira mu mutima, igahuza umuco nyarwanda n’ubutumwa bwiza bw’agakiza. Ni uruvange rw’amasengesho, ishimwe, n’umutuzo. Mimi asaba buri wese kuzirikana ko kubaho ari ubuntu, kandi ko Yesu akwiye ishimwe itavaho.

Kwinjira muri Gakondo kwa Mimi Mutanu, byongereye imbaraga iyi njyana mu muziki Gospel dore ko yari yaratereranywe cyane aho yari yarahariwe Josh Ishimwe gusa. Ubu abari guhimbaza Imana muri iyi njyana ndetse banateguje indi mishinga ni Mimi Mutanu, Josh Ishimwe na Gasasira Clemence umaze ukwezi kumwe gusa atangiye umuziki mu njyana Gakondo.

Josh Ishimwe yahaye ikaze Mimi mu njyana Gakondo

Mimi Mutanu yamaze kwinjira mu njyana Gakondo ahera ku ndirimbo "Uri Mwiza Yesu"

REBA INDIRIMBO "URI MWIZA YESU" YA MIMI MUTANU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...