Nk’uko Joke abivuga, ibi byabaye hagati y’umwaka wa 2020 na 2021, aho uwo mugabo yatangiye kumushushanyaho ku gahato akoresheje akamashini yaguriye kuri internet.
Yandikaga ku mubiri we amazina ye ndetse n’andi magambo arimo “property of” bivuze “umutungo wa,” ibintu byatumye hafi 90% by’umubiri we, harimo n’isura, byuzuramo izo tatuwaje.
Amakuru yatangajwe na The Sun avuga ko uyu mugore ashinja uwahoze ari umukunzi we kumukorera ihohoterwa rikomeye rishingiye ku kumugenzura no kumutesha agaciro. Gusa uwo mugabo we yabihakanye, avuga ko byose byakozwe mu bwumvikane kandi ko Joke yabimwemereye.
Joke we avuga ko uwo mugabo yamushushanyagaho tatuwaje ku bice byinshi by’umubiri we, cyane cyane aho yakekaga ko hashobora kuba harakozweho n’abandi bagabo, ibyo akabifata nk’uburyo bwo kumugenzura no kumutoteza.
Nyuma yo gutandukana, Joke yagejeje ikibazo cye kuri polisi, ariko ntihagira igikorwa gifatika gikurikira icyo kirego, bitewe n’uko byari bigoye kugaragaza niba ibyo byakozwe ku gahato cyangwa yarabyemeye.
Kugeza ubu, Joke ari mu rugendo rwo kwikurishaho izo tatuwaje akoresheje uburyo bwa laser, abifashijwemo n’umuryango Spijt van Tattoo, ufasha abantu bifuza gukurwaho tatuwaje bababaje cyangwa batewe ku gahato.
Uyu muryango wanatangije ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo kumufasha no gufasha abandi bahuye n’ibibazo nk’ibye.
Abamuri hafi bavuga ko ubwo yajyaga gusaba ubufasha, yari afite ibibazo bikomeye byo kunywa inzoga nyinshi no gukoresha ibiyobyabwenge, ibintu bavuga ko byatewe n’agahinda n’ihungabana yatewe n’ihohoterwa yanyuzemo.
Nubwo inzego z’ubutabera zitigeze zikurikirana icyo kirego, abamwegereye bagaragaza ko bigoye kwemera ko ibi byose byabaye ku bushake bwe, cyane ko tatuwaje nyinshi zashyizwe no ku bice byoroheje nk’amaso, izuru n’amatwi.
Kuri ubu, igice kinini cy’izo tatuwaje zo mu isura kimaze gukurwaho, kandi afite icyizere ko mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira azaba yamaze kuzikuraho burundu.
Agaruka ku rugendo rwe rwo kongera kwiyubaka, yavuze amagambo yakoze benshi ku mutima ati: “Umuntu wakomeretse cyane ashobora kongera kubaho neza. Kuba narabishoboye bigaragaza ko n’abandi babishobora.”
Inkuru ya Joke ifatwa nk’isomo rikomeye ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ndetse ikaba inatanga icyizere ku bahuye n’ibibazo bikomeye ko bashobora kongera kwiyubaka no gukomeza ubuzima.
