Uyu
muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo z’uburere mboneragihugu yabwiye InyaRwanda ko
iki gitekerezo cyaturutse ku rukundo amaze igihe afitiye Musanze, nyuma yo
kuhataramira inshuro nyinshi no kubona uko abaturage baho bakomeje
kumushyigikira.
Yasobanuye
ko Musanze ari hamwe mu hantu igihugu cy’u Rwanda cyubakiyeho ubukerarugendo,
ariko kandi akaba ahafata nk’akarere karangwa n’imyidagaduro n’iterambere
rikomeje kwaguka.
Yagize
ati: "Musanze ni Akarere k’imyidagaduro. Ni Akarere k’Abasitari, ni
Akarere gafite byinshi bikenewe mu buzima bw’umuntu. Nahakoreye ibitaramo mu
bihe bitandukanye, rero kimwe mu byifuzaga ni uko nabakorera indirimbo mu rwego
rwo kubashimira."
Mu
ndirimbo "Musanze Nkunda", Senderi agaragaza ubwiza bw’aka karere,
akakavuga nk’umutako w’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’ahantu hakomeje
kwigarurira imitima ya benshi.
Yaririmbyemo
Musanze nk’akarere k’imyidagaduro n’ubukerarugendo, akavuga ko gafite umujyi
mwiza ndetse kakaba isoko y’ibyiza byinshi. Yanagarutse ku mateka yihariye aka
karere gafite, harimo umuhango mpuzamahanga wo Kwita Izina, umaze imyaka ubera
mu Kinigi, aho abana b’ingagi bahabwa amazina.
Muri
imwe mu mirongo y’iyi ndirimbo aragira ati: "Musanze nziza uri igicumbi
cy’amateka, umujyi uhesha ishema Abanyarwanda. Mu Kwita Izina ingagi bibera i
Musanze."
Senderi
yavuze ko urukundo afitiye Musanze rutagarukira ku kuba yarahakoreye ibitaramo
gusa, ahubwo ko abaturage baho bagiye bamuba hafi mu bikorwa byinshi byaranze
urugendo rwe rw’ubuhanzi.
Yibukije
ko yagiye afatanya n’inzego zitandukanye mu bukangurambaga bwafashaga
abaturage, burimo gahunda za Leta zigamije imibereho myiza, ubukangurambaga bwo
gutanga imisoro ku gihe, gahunda ya Tunywe Less, ubukangurambaga bwa Polisi y’u
Rwanda bwa Gerayo Amahoro, ibikorwa bya Primus Guma Guma Super Star, umuhango
wo Kwita Izina, ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
ubukangurambaga bwa Airtel Rwanda n'ibindi byinshi.
Avuga
ko muri ibyo byose abaturage ba Musanze bakomeje kumwereka urukundo rudasanzwe,
ari na yo mpamvu yabageneye iyi ndirimbo nk'impano yo kubashimira.
Mu
butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Senderi yagize ati "Muraho
bakunzi banjye namwe bafana banjye bo mu Karere ka Musanze no mu nkengero zako.
Ndabakunda. Mu bikorwa byinshi twahuriyemo mumaze imyaka mwerekana urukundo
rwuzuye. Ni yo mpamvu mbahaye indirimbo nise 'Musanze Nkunda' kugira ngo mujye
muyumva aho muri hose, uhereye ku bato kugeza ku bakuru."
Yakomeje
avuga ko abaturage ba Musanze bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe
rw’umuziki, kuko buri gihe bagiye baba hafi ye mu bitaramo no mu bindi bikorwa.
Yasoje
abasaba kwakira neza iyi ndirimbo, bakayisangiza inshuti zabo, agaragaza ko
yizeye ko izakomeza kubibutsa ubwiza bw’akarere kabo ndetse n’urukundo
abafitiye.
Indirimbo "Musanze Nkunda" ije yiyongera ku zindi Senderi yagiye akora zisingiza u Rwanda, ibikorwa by’iterambere n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, ibintu byatumye yubaka umwihariko mu muziki nyarwanda mu gihe kirenga imyaka ibiri ishize.

Senderi Hit yatangaje ko yahisemo gukora indirimbo ‘Musanze Nkunda’ kubera ibihe by’urwibutso afitanye n’abatuye aka karere

Senderi yavuze ko Musanze ari igicumbi cy’ubukerarugendo, bityo yahisemo no kubyumvikanisha mu ndirimbo

Senderi avuga ko azakomeza gukora indirimbo nk’izi zivuga ku mwihariko wa buri Karere

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO SENDERI YISE ‘MUSANZE NKUNDA’
