Yari
mu birori bya ‘The Silver Gala’ muri BK Arena. Ubu ni bwo buryo nyir’ubwite
yagize icyo asubiza ku byo abantu bamuvugaho, ndetse mu buryo bugaragara
yagaragaje ko atita ku magambo y’abantu.
Mutesi
Jolly ni umwe muri ba Nyampinga b’u Rwanda batigeze basiba mu itangazamakuru.
Abakurikiranira
hafi ibyamamare mu Rwanda bahise bibaza ku mibereho ye.
Amakuru
yegeranye n’ubwubatsi bwayo agaragaza ko yayiguze agera kuri miliyoni 600 Frw
itaruzura, hanyuma akayuzuza yongeyeho izindi Miliyoni 700 Frw.
N’ubwo
nta makuru ahamye yemejwe na nyirayo ubwe, ibigaragara mu mafoto no mu mashusho
yagiye asakara kuri internet, bigaragaza iyi nzu y’ikirenga, iri mu
duce twa Kigali tw’abifite. Iyo ugereranije iyi nzu n’imodoka ye nshya, bivuga
ko ibyo yaguze yerekanye bipima Miliyari 1.7 Frw.
“Ni amateshwa!
Bibarebaho iki?” – Jolly yisubije mu buryo bukomeye
Mu
birori bya The Silver Gala, ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda yamusabaga kuvuga
ku bivugwa ku nkomoko y'umutungo we, Miss Mutesi Jolly yahisemo gufata umwanya we mu buryo
butamenyerewe -ntiyahakanye, ntiyemeje, ahubwo yahisemo kubyima agaciro.
Umunyamakuru
yamubajije ati: “Duheruka kubona imodoka yawe nshya bamwe bayibazaho, bati
amafaranga avahe? Ubundi Jolly akora iki?”
Mu
ijwi ririmo icyizere ariko ryuzuye no kutifuza guhabwa imipaka, yahise
amusubiza ati: “Aho ava ntabwo ibyo bibareba. Nta nubwo nabibonye ni amateshwa.
Ni amateshwa, ubundi se bibarebaho iki muri rusange? Reka bana.”
Aya
magambo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nk’umurabyo. Abenshi bayafashe
nk’igisubizo gishyira akadomo ku bibazo by’amatsiko, mu gihe abandi bayafashe
nk’ukwiyima umwanya wo kugaragaza uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu cyangwa
guha abandi urugero rwiza rw’abagore baharanira kwigira.
Nyuma
y’aya magambo, ibitekerezo byabaye byinshi. Bamwe bavuze ko nta mpamvu yo
kumenya ibyo Miss Jolly akora cyangwa ibyo atakoze, kuko ubuzima bwe ari ubwe,
kandi ari uburenganzira bwe gukoresha amafaranga uko abyifuza.
Uretse
kuba yarabaye Miss Rwanda akanategura irushanwa rya Miss East Africa, Miss Jolly ni umwe mu bantu bafite izina
rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho akurikirwa n’abarenga miliyoni imwe kuri
Instagram — ikimenyetso cy’uko afite igikundiro n’icyizere gikomeye.
Uretse ibyo, akenshi yitabira ibirori by’abanyacyubahiro, akanagaragara mu bikorwa by’ubufatanye n’ibigo bikomeye birimo ibikora ibijyanye n’ubwiza, ubukerarugendo n’ubuzima bwiza.

Miss
Mutesi Jolly yinjira mu birori bya The Silver Gala atambuka ku itapi itukura, yagaragaje icyizere n’ubuhanga nka Nyampinga wubatse izina mu myidagaduro
nyarwanda

Ku
itapi itukura, Jolly yerekanye icyubahiro nk’umukobwa wiyubashye,
ibintu bimugira umwe mu banyamideli na ba Nyampinga bakunze kuvugwaho byinshi


Aho
ava ntabwo bibareba, ni amateshwa — ni amagambo Miss Jolly yavuze asubiza
umunyamakuru wa InyaRwanda, ashimangira ko ubuzima bwe ari ubwe
