Mu mwaka n’igice yamazemo, Ross Kana yakozemo
indirimbo ebyiri gusa arizo ‘Sesa’ na ‘Mami’ zonyine mu gihe indirimbo ‘Fou de
toi’ yari yarakoze ariyo yabaye igitambo cyo kugira ngo yinjire muri iyi nzu
ireberera inyungu z’abahanzi.
Uyu musore ukiri muto, avuga ko
yasezeye iyi labor kugera ngo ashyire ku murongo umuziki we ndetse awuhe
umurongo ngenderwaho dore ko n’umukire wa 1:55am yari amaze iminsi atangaje ko
nawe agiye kwiyitaho nyuma yo gufasha benshi muri uyu muziki.
Nyamara n’ubwo avuyemo nta bikorwa
bifatika assize muri iyi nzu ku buryo n’abazaza nyuma bazajya babwirwa amateka
ye, Ross Kana hari bimwe atazibagirwaho muri iyi nzu ya 1:55am. Ibyo birimo;
1. Inkundura y’indirimbo ‘Fou de toi’ no
gusinyishwa mu buryo bw’ikiguzi
Ubwo indirimbo ‘Fou de toi’ yajyaga
hanze, habaye inkundura y’uburyo Ross Kana yakoze indirimbo hanyuma akisunga
Element ngo ayimukorere nyamara Element agahita ayikunda akamusaba kuyijyamo. Bruce
Melodie nawe yaje kuyumva arayikunda ahita ayijyamo.
Ubwo yari mu kiganiro na Isibo TV, Ross
Kana yashimangiye ko iyi ndirimbo ari iye, kuko ariwe wateye intambwe ya mbere
ajya kureba Element amusaba ko yayimukorera.
Uyu musore yavuze ko ubwo bari muri
studio iyi ndirimbo bayinogereje bashyiramo gitari ndetse na 'melodie' zatumye
indirimbo iryoha kurushaho cyane cyane mu gitero cya kabiri.
2. Kugura album ya Bruce Melodie
Miliyoni 10Frw
Ubwo yamurikiraga muri Kigali
Universe album ‘Colourful Generation’, Bruce Melodie yahise atangira
kuyigurisha icyo gihe igurwa arenga miliyoni 25Frw muri iryo joro
yayimurikiyemo.
Ross Kana wari mu bitabiriye ibi
birori, yaguze iyi album miliyoni 10Frw aba ari nawe muntu uyigura amafaranga
menshi kurusha abandi dore ko abarimo Munyakazi Sadate yayiguze miliyoni 5Frw
akaba ari nawe wa kabiri wayiguze amafaranga menshi.
3. Izina rya Ross Kana ryamenyekaniye muri
1:55am
Mbere yo kujya muri iyi labor, Ross
Kana ryari izina ritazwi n’abantu bose kugeza ubwo agiye kureba Element muri 1:55am
ngo amukorere ‘Fou de Toi’ bikarangira ayikunze bagakorana akamamara atyo.
Izina Ross Kana ryakomeje gutumbagira
cyane abarizwa muri iyi labor bigendanye n’amakuru yagendaga amuvugwaho buri
munsi ndetse n’icyo gikundiro n’abantu yakuye kuri Element na Bruce Melodie.
4. Guhezwa mu bitaramo bikomeye kandi
baririmbamo indirimbo ye
Ubwo hasozwaga Iserukiramuco rya
African Giants, Bruce Melodie yageze hagati ahamagara Element ku rubyiniro
baririmbana indirimbo yitwa ‘Fou de toi’.
Nyuma y’aho, Ross Kana yaje
gusobanura ko yagize izindi Gahunda zatumye atabasha kuboneka kuko zari zifite
inyungu nyamara haza amakuru avuga ko atari yamenyeshejwe ko hari iyo gahunda yo
kuririmbana nawe ndetse ko mu bari babwiwe ko bajya mu gitaramo atarimo.
5. Kugaragaza ubunebwe mbere yo gukora
Nyuma yo gushyira hanze ‘Fou de Toi’
nabwo yabaye iya Element, Ross Kana yashyize hanze indirimbo ebyiri gusa nyuma
y’aho. Ni indirimbo zagiye hanze mu mwaka n’igice bivuze ko ari indirimbo imwe
mu mwaka.
Iyo urebye ihangana umuziki w’u
Rwanda ugezeho, usanga atari ku rwego rwo guhatana cyane nk’umuhanzi wifuza
kubaka izina rigakomera mu Rwanda cyane ko yagaragaje ubunebwe mbere yo gukora.
Nyuma yo kwisuzuma agasuzuma na 1:55am imufashije, Ross Kana yahisemo gutandukana n’iyi nzu hanyuma atangira urugendo rushya muri muziki aho azaba yikorana cyangwa se agashaka ahandi ho kwerekeza.
Ross Kana aherutse gutangaza ko yatandukanye na 1:55AM kubwo kutubahiriza amasezerano bagiranye
Muri 'Goants of Africa' Bruce Melodie na Element baciye ruhinga nyuma baririmba 'Fou de toi' Ross Kana adahari
Mu myaka hafi 2 amaze muri 1:55am, Ross Kana yashyize hanze indirimbo ebyiri gusa