Yaguze album ya Bruce Melody miliyoni 10Frw! Ibyo Ross Kana azibukirwaho muri 1:55am

Imyidagaduro - 05/05/2025 7:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Yaguze album ya Bruce Melody miliyoni 10Frw! Ibyo Ross Kana azibukirwaho muri 1:55am

Nyuma y’umwaka n’amezi abiri ari umwe mu bahanzi bashyigikirwa na 1:55 AM, Ross Kana yatangaje ko atandukanye burundu n’iyi nzu, ashinja ubuyobozi bwayo kutubahiriza amasezerano bari baragiranye ku itariki ya 1 Ukuboza 2023, amasezerano yamuhaga uburenganzira bwo gukorerwa ibikorwa bifatika mu muziki we.


Mu mwaka n’igice yamazemo, Ross Kana yakozemo indirimbo ebyiri gusa arizo ‘Sesa’ na ‘Mami’ zonyine mu gihe indirimbo ‘Fou de toi’ yari yarakoze ariyo yabaye igitambo cyo kugira ngo yinjire muri iyi nzu ireberera inyungu z’abahanzi.

Uyu musore ukiri muto, avuga ko yasezeye iyi labor kugera ngo ashyire ku murongo umuziki we ndetse awuhe umurongo ngenderwaho dore ko n’umukire wa 1:55am yari amaze iminsi atangaje ko nawe agiye kwiyitaho nyuma yo gufasha benshi muri uyu muziki.

Nyamara n’ubwo avuyemo nta bikorwa bifatika assize muri iyi nzu ku buryo n’abazaza nyuma bazajya babwirwa amateka ye, Ross Kana hari bimwe atazibagirwaho muri iyi nzu ya 1:55am. Ibyo birimo;

1.    Inkundura y’indirimbo ‘Fou de toi’ no gusinyishwa mu buryo bw’ikiguzi

Ubwo indirimbo ‘Fou de toi’ yajyaga hanze, habaye inkundura y’uburyo Ross Kana yakoze indirimbo hanyuma akisunga Element ngo ayimukorere nyamara Element agahita ayikunda akamusaba kuyijyamo. Bruce Melodie nawe yaje kuyumva arayikunda ahita ayijyamo.

Ubwo yari mu kiganiro na Isibo TV, Ross Kana yashimangiye ko iyi ndirimbo ari iye, kuko ariwe wateye intambwe ya mbere ajya kureba Element amusaba ko yayimukorera.

Uyu musore yavuze ko ubwo bari muri studio iyi ndirimbo bayinogereje bashyiramo gitari ndetse na 'melodie' zatumye indirimbo iryoha kurushaho cyane cyane mu gitero cya kabiri.

2.    Kugura album ya Bruce Melodie Miliyoni 10Frw

Ubwo yamurikiraga muri Kigali Universe album ‘Colourful Generation’, Bruce Melodie yahise atangira kuyigurisha icyo gihe igurwa arenga miliyoni 25Frw muri iryo joro yayimurikiyemo.

Ross Kana wari mu bitabiriye ibi birori, yaguze iyi album miliyoni 10Frw aba ari nawe muntu uyigura amafaranga menshi kurusha abandi dore ko abarimo Munyakazi Sadate yayiguze miliyoni 5Frw akaba ari nawe wa kabiri wayiguze amafaranga menshi.

3.    Izina rya Ross Kana ryamenyekaniye muri 1:55am

Mbere yo kujya muri iyi labor, Ross Kana ryari izina ritazwi n’abantu bose kugeza ubwo agiye kureba Element muri 1:55am ngo amukorere ‘Fou de Toi’ bikarangira ayikunze bagakorana akamamara atyo.

Izina Ross Kana ryakomeje gutumbagira cyane abarizwa muri iyi labor bigendanye n’amakuru yagendaga amuvugwaho buri munsi ndetse n’icyo gikundiro n’abantu yakuye kuri Element na Bruce Melodie.

4.    Guhezwa mu bitaramo bikomeye kandi baririmbamo indirimbo ye

Ubwo hasozwaga Iserukiramuco rya African Giants, Bruce Melodie yageze hagati ahamagara Element ku rubyiniro baririmbana indirimbo yitwa ‘Fou de toi’.

Nyuma y’aho, Ross Kana yaje gusobanura ko yagize izindi Gahunda zatumye atabasha kuboneka kuko zari zifite inyungu nyamara haza amakuru avuga ko atari yamenyeshejwe ko hari iyo gahunda yo kuririmbana nawe ndetse ko mu bari babwiwe ko bajya mu gitaramo atarimo.

5.    Kugaragaza ubunebwe mbere yo gukora

Nyuma yo gushyira hanze ‘Fou de Toi’ nabwo yabaye iya Element, Ross Kana yashyize hanze indirimbo ebyiri gusa nyuma y’aho. Ni indirimbo zagiye hanze mu mwaka n’igice bivuze ko ari indirimbo imwe mu mwaka.

Iyo urebye ihangana umuziki w’u Rwanda ugezeho, usanga atari ku rwego rwo guhatana cyane nk’umuhanzi wifuza kubaka izina rigakomera mu Rwanda cyane ko yagaragaje ubunebwe mbere yo gukora.

Nyuma yo kwisuzuma agasuzuma na 1:55am imufashije, Ross Kana yahisemo gutandukana n’iyi nzu hanyuma atangira urugendo rushya muri muziki aho azaba yikorana cyangwa se agashaka ahandi ho kwerekeza.

Ross Kana aherutse gutangaza ko yatandukanye na 1:55AM kubwo kutubahiriza amasezerano bagiranye

Muri 'Goants of Africa' Bruce Melodie na Element baciye ruhinga nyuma baririmba 'Fou de toi' Ross Kana adahari

Mu myaka hafi 2 amaze muri 1:55am, Ross Kana yashyize hanze indirimbo ebyiri gusa



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...