Ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali, Yago yamuritse Album ye ya mbere yise "Suwejo". Yayimurikiye mu gitaramo cy’akataraboneka cyabereye muri Camp Kigali.
Icyo gihe Yago yarimo yizihiza isabukuru y’umwaka amaze mu muziki ariko anumvisha abanyarwanda indirimbo zigize album ye yise “Suwejo” akaba ari n’indirimbo yatangiriyeho bwa mbere yinjira mu muziki.
Nyuma y’igihe, uyu muhanzi yaje kwimukira mu gihugu cya Uganda aho ari na magingo aya akomeza ibikorwa bye by’umuziki n’ibindi bikorwa bitandukanye asanzwe akora harimo gutara no gutangaza amakuru.
Ku wa 29 Nzeri 2025 yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, aho yamuritse ku mugaragaro Album ye ya kabiri yise ‘Yago Life II’.
Iyi album “Yago Life II” yashyizwe hanze ku wa 25 Nyakanga 2025, ikaba ari iya kabiri nyuma ya "Suwejo" yo mu 2023. Ifite indirimbo 18 zirimo: Amashagaga, Ibyo birabera, Kwa Mama, Ocean (feat. Paccy Kizito), Elo, Nzaririmba Igitangaza;
Habaye Ibitangaza (feat. Inyogoye), Nooma (feat. Double Jay wo mu Burundi), Kasabanitta, Shall We Do It Again? No Nyash No Problem (feat. Ykee Benda wo muri Uganda), Sarambara, Urakapu, Padiri n’Umudari, Sokka (feat. Sintex), Mumavi (feat. Okkama), ndetse na Elo Remix (feat. Ayma wo muri Uganda).
Mu gutunganya iyi album, Yago yakoranye na ba producer 10 barimo: Logic Hit It, Prince Kiiz, Dany Beats, Knox on the Beat, ISB Pro, Chrisy Neat, Iyzo Pro, Epa Gold, Lion Beat na Devy Denko & Klein.
Album yanahawe umugisha na Mavenge Sudi, umuhanzi w’inararibonye mu muziki nyarwanda, mu gihe ‘design’ yayo yakozwe na Zeo Trap.
Kuri ubu mu gihe ari mu mwaka we wa gatatu mu muziki, Yago yavuze ko yasoje gukora album ye ya gatatu nayo igomba kujya hanze muri uyu mwaka wa 2026.
Yagize ati: “Album ya gatatu yarangiye! Imana ni nkuru. 2026 ni umwaka wo kwakira imigisha myinshi ituruka ku Mana ishobora byose/Umwami/Yesu. Ndi ubuhamya bugenda.”
Mu gihe yaba igiye hanze uyu mwaka, Yago azaba akoze album 3 mu myaka itatu atangiye umuziki nk’uwabigize umwuga, akaba ari agahigo gafitwe na bacye cyane ko hari n’abamara imyaka 10 batari bakora album n’imwe.


Mu mpera z'umwaka wa 2024, ni bwo Yago yashyize hanze album ye ya mbere yitiriye indirimbo ye "Suwejo" yinjiriyeho mu muziki




Umwaka ushize, ni bwo Yago yamurikiye album ya kabiri i Kampala
