Yago Pon Dat agiye kumurikira Album ye nshya mu bihugu birimo Amerika na Canada

Imyidagaduro - 30/07/2025 10:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Yago Pon Dat agiye kumurikira Album ye nshya mu bihugu birimo Amerika na Canada

Umuhanzi Nyarwanda Innocent Nyarwanya uzwi nka Yago Pon Dat, yatangaje ko agiye gutangira urugendo rwo kumenyekanisha Album ye nshya “Yago Life II” binyuze mu bitaramo bizabera hirya no hino ku Isi, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Burayi ndetse n’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi Album igizwe n’indirimbo 18 yasohotse ku mugaragaro ku wa 25 Nyakanga 2025, ikaba ari iya kabiri nyuma ya “Suwejo” yasohotse mu 2023.

Yago yatangaje gahunda yo gukora ibitaramo binyuranye ubwo yari mu kiganiro kuri Yago TV Show kuri YouTube, aho yavuze ko urutonde rw’ibi bitaramo ruri gutegurwa, kandi ko “bazageraho vuba cyane.”

Ati: “Turimo turiyegeranya, tuzabageraho vuba cyane. Hanyuma abo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba namwe turababwira amatariki yanyu.”

Yongeyeho ko azatangira no gukora ibitaramo byihariye binyura kuri YouTube, agashimangira ko iyi Album ye ari inkuru z’ubuzima bwe, ati: “Ibintu byose naririmbye kuri iyi Album byose ni ukuri.”

Mu ndirimbo “Shall we do it again?”, Yago yaririmbye ku muntu yakundaga cyane, Kasabanitta, agaruka ku byishimo by’igihe cyashize.

Mu yitwa ‘Padiri n’Umudari’, Yago yavuze inkuru y’umuntu washakaga kumufungisha amubeshyera, avuga ati: “Ni uburakari, nta mikino. Yariye amafaranga yanjye, amaze kuyarya abeshya ko najyaga aye.” Yongeraho ko n’izindi ndirimbo nka ‘Urakapu’ na ‘Nooma’ nazo zishingiye ku byabayeho nyabyo mu buzima bwe.

Yago Life II” igizwe n’indirimbo 16 zirimo: Amashagaga, Ibyo birabera, Kwa mama, Ocean (yakoranye na Passy Kizito), Elo, Nzaririmba igitangaza, Habaye ibitangaza (ari kumwe na Inyogoye), Nooma (afatanije na Double Jay wo mu Burundi), Kasabanitta, Shall we do it again?;

No Nyash No Problem (yakoranye na Ykee Benda wo muri Uganda), Sarambara, Urakapu, Padiri n’umudari na Sokka (yakoranye na Sintex), ndetse na Mumavi ari kumwe na Okkama. Iyi album inabonekaho ‘Elo Remix’ yakoranye na Ayma wo muri Uganda.

Iyi album yayifashijwemo na ba producer 10 barimo: Logic Hit It, Prince Kiiz, Dany Beats, Knox on the Beat, ISB Pro, Chrisy Neat, Iyzo Pro, Epa Gold, Lion Beat ndetse na Devy Denko & Klein.

Yago yavuze ko iyi album yahawe umugisha na Mavenge Sudi, umuhanzi w’inararibonye wamamaye mu ndirimbo Gakoni k’abakobwa. ‘Design’ ya Album y’indirimbo yakozwe na Zeo Trap.

Yago aheruka gushyira hanze album ya mbere yise “Suwejo” mu 2023, akayimurika ku mugaragaro tariki 23 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali.

Iyo album yariho indirimbo nka Suwejo, Rata, Si Swing, Umuhoza, Yahweh, Original Kopy, True Love, Alright, Naremeye (yakoranye na Bushali), My Love, Vis à Vis, Yago Piano na T’en Vas Pas.

Album ya mbere ye yakoranye n’aba producer bagera kuri 13 barimo Element, The Major, Iyzo Pro, Knox on the Beat, Bob Pro, Santana Sauce, Fanta Pro, Prince Kiiz, Pakkage, Chrisy Neat, Nessim, Logic Hit It na Flyest Music.


Yago Pon Dat yatangaje ko ari kwitegura gukorera ibitaramo muri Amerika na Canada 


Yago yavuze ko iyi Album ye iriho indirimbo zivuga ku nkuru y’ibyabaye mu buzima


Iyi Album y’indirimbo 18, Yago yayitiriye imfura ye aherutse kwibaruka

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘YAGO LIFE II’ Y’UMUHANZI YAGO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...