Ni
igitaramo kizwi nka Listening Party, aho azahuriza hamwe abakunzi be n’abahanzi
batandukanye bagize uruhare kuri iyi album. Yago yavuze ko indirimbo 18 zose
ziyigize azaziririmba mu gitaramo, ndetse buri muhanzi wamufashije kuzitunganya
cyangwa kuzicuranga azaba ahari.
Yabwiye
InyaRwanda ati: “Indirimbo 18 zose nzazirimba, kandi umuhanzi wese wagaragaye
kuri iyi Album agomba kuzaba ahari. Nka Sintex, Paccy Kizito, Okkama n’abandi bose
nzaboherereza ‘invitation’ kugira ngo tuzataramane.”
Iki
gitaramo kizabera ahitwa Nomad, hamwe mu hantu hakomeye h’imyidagaduro muri
Uganda. Yago yavuze ko ari ishema kuri we kuba ari ho azakorera igitaramo cye
cya mbere kuva yimukiye ibikorwa bye muri kiriya gihugu.
Uretse
abahanzi bo mu Rwanda bazamufasha, Yago yavuze ko hari n’abahanzi bakomeye bo
muri Uganda bazifatanya nawe, barimo na Levixone.
Mbere
y’iki gitaramo, azabanza kwitabira igitaramo cyo kuru Lugogo Cricket Oval ku wa
19 Nzeri 2025.
Iyi
album agiye kumurika yashyizwe hanze ku wa 25 Nyakanga 2025, ikaba ari iya
kabiri nyuma ya Suwejo yo mu 2023. Ifite indirimbo 18 zirimo: Amashagaga, Ibyo
birabera, Kwa Mama, Ocean (feat. Paccy Kizito), Elo, Nzaririmba Igitangaza, Habaye
Ibitangaza (feat. Inyogoye), Nooma (feat. Double Jay wo mu Burundi), Kasabanitta,
Shall We Do It Again?, No Nyash No Problem (feat. Ykee Benda wo muri Uganda), Sarambara,
Urakapu, Padiri n’Umudari, Sokka (feat. Sintex), Mumavi (feat. Okkama), ndetse
na Elo Remix (feat. Ayma wo muri Uganda).
Mu
gutunganya iyi album, Yago yakoranye na ba producer 10 barimo: Logic Hit It,
Prince Kiiz, Dany Beats, Knox on the Beat, ISB Pro, Chrisy Neat, Iyzo Pro, Epa
Gold, Lion Beat na Devy Denko & Klein.
Album
yanahawe umugisha na Mavenge Sudi, umuhanzi w’inararibonye mu muziki nyarwanda,
mu gihe ‘design’ yayo yakozwe na Zeo Trap.
Yago
aheruka gusohora album ya mbere yise Suwejo mu 2023, ayimurikira muri Camp Kigali
ku wa 23 Ukuboza 2023.
Yayikoranye
n’aba producer 13 barimo Element, The Major, Iyzo Pro, Knox on the Beat, Bob
Pro, Santana Sauce, Fanta Pro, Prince Kiiz, Pakkage, Chrisy Neat, Nessim, Logic
Hit It na Flyest Music.
Yago
yatangaje ko azamurika Album ye ya kabiri ‘Yago Life II’ mu gitaramo cya mbere
azakorera muri Uganda
Yago
yavuze ko indirimbo 18 zose zigize iyi Album azaziririmba mu gitaramo kizabera
i Kampala
Yago
yashimangiye ko abahanzi bose bakoranye kuri iyi Album bazaba bahari mu rwego rwo kumushyigikira
Yago
yatangaje ko iki gitaramo kizabera ahantu hakomeye mu myidagaduro yo muri
Uganda, ahitwa Nomad
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA KABIRI 'YAGO LIFE II' Y'UMUHANZI YAGO