Yageze mu Mujyi rwagati anakora indirimbo: Ijoro ryacyeye rya Mr Eazi i Kigali

Imyidagaduro - 13/05/2021 9:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Yageze mu Mujyi rwagati anakora indirimbo: Ijoro ryacyeye rya Mr Eazi i Kigali

Tariki 12 Gicurasi 2021, izahora mu ntekerezo z’umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Mr Eazi, kuko yayikozeho ibikorwa by’ingirakamaro birimo kugirana ibiganiro n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), gutemberera mu Mujyi rwagati no gukora ku ndirimbo ye nshya yitegura gusohora.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Mr Eazi yamenyesheje abafana be n’abakunzi b’umuziki we ko afite inama n’abantu batandukanye agomba kwitabira. Mr Eazi yagiranye ibiganiro n’abayobozi Bakuru mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), aganirizwa ku mahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu, RDB yashyize kuri Twitter amafoto ane agaragaza Mr Eazi ari kumwe na Belise Kaliza ushinzwe ishami ry'ubukerarugendo muri Rwanda Development Board (RDB), ndetse n’indi ari kumwe na Lucky Philip ukuriye ishami ry' ishoramari muri RBD.

Oluwatosin Ajibade [Mr Eazi] yanditse kuri konti ye ya Twitter agaragaza ko yishimiye kuganirizwa ku ishoramari ryo mu Rwanda. Ati “Reka tubikore."

Lucky Philip ukuriye ishami ry' ishoramari muri RBD, yavuze ko Mr Eazi yasuye RDB mu rwego rwo kumenya amahirwe mu ishoramari ari mu Rwanda. Avuga ko uyu muhanzi ashishikajwe cyane n’ubugeni n’ubuhanzi. Kwishyurana hakoreshejwe, ikoranabuhanga n’iby’imikino y’amahirwe.

Mr Eazi ari mu Rwanda aho azaririmba mu mikino ya shampiyona nyafurika ya Basketball Africa League itangira tariki 16 Gicurasi 2021, ikazasozwa tariki 30 Gicurasi 2021.

Uyu muhanzi yavuye kuri RDB yerekeza mu Mujyi rwagati. Yaciye ku muhanda wa Kigali Convention Center, azamurikira ahazwi nka Peaji, anyura iruhande rw’inyubako ya Makuza na La Bonne Adress ahakorera INYARWANDA afatira feri mu nyubako ikoreramo Banque Populaire yegeranye na Ubumwe Grande Hotel. 

Muri iyi nyubako hakoreramo ikigo Kigali International Financial Centre, gifasha abashoramari mpuzamahanga bashaka gushora imari muri Afurika no ku y’indi migabane.

Iki kigo cyavuze ko cyishimiye kuganira ibiganiro na Mr Eazi, ndetse uyu muhanzi nawe yagaragaje amashusho n’amafoto ari muri iki kigo, avuga ko yagize inama nziza. Kigali International Financial Centre yavuze ko yaganiriye na Mr Eazi ku buryo bamufasha mu rugendo rwo gushora imari mu Rwanda.

Mr Eazi yakomereje urugendo rwe aho acumbitse, ari naho yakuriye na Producer umufasha gukora indirimbo. Uyu muhanzi agaragara ari kumwe na Producer, ndetse yashimye Imana yamufashishije kubona uririmbo (Melodie) rw’indirimbo ye nshya. 

Yagize ati “Ijoro ryanjye muri studio. Imana ni nziza. Nzamuriye amaboko Allah yamfashije kubona Melodie." Agiye kuryama yifurije abafana be n’abakunzi b’umuziki ijoro ryiza. Yifata amashusho yiterera ku buriri.

Mr Eazi ari kumwe na Belise Kaliza ushinzwe ishami ry'ubukerarugendo muri Rwanda Development Board (RDB),  Lucky Philip ukuriye ishami ry'ishoramari muri RBD yavuze ko Mr Eazi arajwe ishinga n’ubugeni n’ubuhanzi     Mr Eazi yasobanuje amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda


    

Mr Eazi yanyuze ku muhanda wa Kigali Convention Center yerekeza mu Mujyi rwagati 


Mr Eazi yahuye n’abayobozi Bakuru muri Kigali International Financial Centre

  

Uyu muhanzi yagaragaje ko yishimiye gutemberera mu Mujyi wa Kigali

 

Mr Eazi yanyuze ku nyubako ya Makuza, La Bonne Adresse no ku nyubako ikoreramo Banque Populaire

Reka tubikore- Mr Eazi nyuma yo kuganirizwa na RDB ku bucuruzi 


Mbere yo kuryama Mr Eazi yabanje gukora indirimbo, ashima Imana yamuhaye intangiriro y'indirimbo ye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...