Yagenze neza! Perezida wa FERWAFA ku myaka ibiri amaze muri iyi nzu-VIDEO ‎

Imikino - 30/06/2025 8:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Yagenze neza! Perezida wa FERWAFA ku myaka ibiri amaze muri iyi nzu-VIDEO ‎

Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Munyantwali Alphonse yavuze ko imyaka ibiri imaze kuri uyu mwanya yaranzwe n'ibirimo kwiyongera kw'amarushanwa cyane cyane ay'abato.

Ku munsi w'ejo ni bwo hasojwe shampiyona y'abatarangeje imyaka 20 mu bahungu no mu bakobwa. ‎Mu bakobwa, ikipe ya Police WFC U-20 niyo yegukanye igikombe itsinze Nyagatare U-20 ibitego 2-0. ‎Ni mu gihe mu bahungu ho Marine FC U-20 ariyo yegukanye igikombe itsinze Gasogi United U-20 kuri penariti 5-4 nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota 90.

‎Nyuma y'iyi mikino, Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yavuze ko iri rushanwa ry'abato riri mu rwego rwiza ndetse rikaba ryaratangiye gutanga umusaruro. ‎Ati: "Ni irushanwa riri ku rwego rwiza kandi hari igihamya mwatangiye kubona ko abakinnye mu mwaka wa mbere batangiye kujya mu makipe yisumbuye, mu makipe y'abakuru bivuze ko harimo abakinnyi beza kandi biragaragara ni nayo nzira y'umupira. Icyo twakoze ubungubu ni ugushimira cyane amakipe yose yitabiriye, abayobozi bayo no gushimira abatwaye igikombe uyu munsi".

‎Yavuze ko bateganya no gutangiza amarushanwa y'abari munsi y'imyaka 15. ‎Ati: "Umwaka wa mbere twatangije abari munsi y'imyaka 20, ukurikiye dutangiza munsi ya 19, utaha rero ni munsi ya 15. Ubundi byakagombye kuva hasi bizamuka ariko mu mwaka utaha tuzatangiza munsi y'imyaka 15."

‎‎Abajijwe ku myaka ibiri amaze ari ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA, yavuze ko ari imyaka yagenze neza yaranzwe n'ibirimo kwiyongera kw'amarushanwa. ‎Ati: "Ni imyaka ibiri yagenze neza, amarushanwa yari yongereye hazamo cyane cyane abatoya ariko hiyongera n'abatuma umupira ushoboka.

Twatoje abatoza benshi mu byiciro byose, dutoza abasifuzi mu byiciro byose nabo ubona ko bagenda bazamuka, ibyo byose ni ibigize umupira w'amaguru nkaba numva rero mu byiciro byose hari ibyagiye bizamuka birimo n'ibikorwaremezo dore ko hari ibyatangiye kubakwa. Turumva rero ari akazi gakomeza, hari abakinnyi ariko n'ibigomba kubashyigikira hari ibyakozwe, hari intambwe yatewe."

‎Munyantwali Alphonse abajijwe niba azongera kuyobora FERWAFA bijyanye n'uko Manda ye irimo iragana ku musozo, yavuze ko ibyo abantu bazabimenya mu minsi iri imbere.

Perezida wa FERWAFA yavuze ko imyaka ibiri amaze kuri uyu mwanya yagenze neza 

Marine FC U-20 niyo yegukanye igikombe cya shampiyona mu bahungu 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...