Yagaragaje ko ari umuhanzi ukomeye – Minisitiri Nduhungirehe kuri Rema wataramiye i Kigali

Imyidagaduro - 06/09/2026 5:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Yagaragaje ko ari umuhanzi ukomeye – Minisitiri Nduhungirehe kuri Rema wataramiye i Kigali

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye igitaramo cy’umuhanzi wo muri Nigeria, Rema, cyabereye muri BK Arena, ari kumwe n’umuhungu we Erwan, avuga ko bishimiye cyane uko uyu muhanzi yigaragaje ku rubyiniro.

Rema ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika muri iki gihe, akaba yarageze ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Calm Down’, ‘Dumebi’, ‘Soundgasm’, ‘Woman’ na ‘Charm’.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, uyu muhanzi yataramiye ibihumbi by’abakunzi b’umuziki bari bateraniye muri BK Arena, mu gitaramo cyaranzwe n’imbyino, umuziki ndetse n’akanyamuneza.

Minisitiri Nduhungirehe, wari mu bitabiriye iki gitaramo, yagaragaje ko Rema yatanze umuziki wo ku rwego rwo hejuru, avuga ko uburyo yitwaye ku rubyiniro bwagaragaje ko ari umuhanzi ukomeye.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko we n’umuhungu we Erwan bishimiye kwitabira iki gitaramo, ashimangira ko BK Arena yari hafi kuzura.

Yagize ati: “Kuri uyu mugoroba, njye n’umuhungu wanjye Erwan twitabiriye igitaramo kidasanzwe cya Rema muri BK Arena. Arena yari hafi kuzura, kandi uyu muhanzi ukiri muto wo muri Nigeria yagaragaje ko ari umuhanzi ukomeye, unafite imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro.”

Minisitiri Nduhungirehe kandi yashimiye urubyiruko rwitabiriye igitaramo ku bwinshi, ashimangira ko rwagaragaje ko rushyigikira abahanzi ndetse n’imyidagaduro.

Yavuze ko abitabiriye igitaramo baririmbanaga n’umuhanzi ndetse bakabyina mu ndirimbo ze, ibintu yagaragaje nk’ikimenyetso cy’uko igitaramo cyari cyabashimishije. Ati: “Ndashimira urubyiruko rw’u Rwanda rwitabiriye ku bwinshi, rukaririmbana na Rema ndetse rukabyina mu gitaramo cyose.”

Yashimiye kandi Polisi y’u Rwanda ku kazi yakoze mu gucunga umutekano no gutuma igitaramo kigenda neza.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko inzego z’umutekano zakoze ibishoboka byose kugira ngo iki gitaramo kigende nta kibazo, ashimangira ko cyarangiye neza.

Ati: “Ndashimira kandi Polisi y’u Rwanda ku kuba yarakoze ibishoboka byose mu gucunga umutekano no gutuma iki gitaramo kigenda neza. Dukomeze gutwara imbere uyu mwuka mwiza.”

Igitaramo cya Rema cyabaye umwe mu myidagaduro ikomeye yahuje urubyiruko muri Kigali, aho BK Arena yari yuzuyemo abakunzi b’uyu muhanzi baje kumureba imbonankubone no kwishimira indirimbo ze zamamaye ku rwego mpuzamahanga.

Kuba Minisitiri Nduhungirehe yaritabiriye iki gitaramo ari kumwe n’umuhungu we, ndetse akagira icyo akivugaho, byagaragaje kandi uburyo ibitaramo bikomeye bikomeje kuba igice cy’ingenzi mu myidagaduro n’ubuzima bw’urubyiruko mu Rwanda.


Minisitiri Nduhungirehe n’umuhungu we hamwe na Rema wakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena

Minisitiri Nduhungirehe ari kumwe na Rema, umuhanzi w’umunya-Nigeria wataramiye i Kigali ku nshuro ya Gatatu

Minisitiri Nduhungirehe yashimye urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi igitaramo cya Rema

REBA AMASHUSHO Y'IGITARAMO CY'AMATEKA CYA REMA I KIGALI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...