Ni
urubanza rwakurikiwe n’abatari bake, haba abamukunda kubera ubuhanga bwe mu
gusetsa no kwigisha binyuze mu biganiro bya YouTube.
1.Urugendo
rutoroshye rwatangiye mu nkiko
Ku
wa 7 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko
rwataye muri yombi Bishop Gafaranga akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no
gukomeretsa, ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, Annette Murava.
Nyuma
y’iminsi micye afunzwe, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko afungwa
iminsi 30 y’agateganyo, kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.
Ubushinjacyaha
bwari bwaragaragaje ibimenyetso birimo raporo y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze
ivuga ko urugo rwabo rwari rufite amakimbirane, ndetse na raporo ya muganga
yemezaga ko Murava yagize ibikomere.
Gafaranga,
mu kwiregura kwe, yagiye avuga ko amakimbirane y’urugo rwe n’umugore we atigeze
agera ku rwego rw’ihohoterwa, ahubwo ko byashoboraga gukemurwa n’imiryango.
Ariko
urukiko rwasanze ibyo ashinjwa bifite ishingiro, rumutegeka gukomeza gufungwa
mu gihe dosiye ye itarangira.
2.Urubanza
rwabereye mu muhezo
Ku
wa 22 Gicurasi 2025, urukiko rwemeye icyifuzo cy’Ubushinjacyaha ko urubanza rubera
mu muhezo. Icyo gihe, Umucamanza yasobanuye ko ari urubanza rusanzwe rureba
umuryango kandi ko ibivugirwamo bishobora kubangamira isura n’imibereho
y’uwahohotewe ndetse n’abana babo.
3.Murava Annette
yahakanye ko ari we wafungishije umugabo we
Mu
mashusho yatambukije ku rukuta rwe rwa YouTube, Murava yagaragaye afite ihumure
ryuzuye, avuga amagambo yuje urukundo. Ati: “Turakomeye kandi turi amahoro.
Hari abavuga byinshi ariko Imana izi ukuri.”
Mu
gihe abantu benshi bari bamaze kumufata nk’umugore washatse kwihorera, Murava
we yahisemo kwigaragaza nk’umugore wihanganye, wifuza kwiyunga n’umugabo we aho
kumwitaza.
Yasabye
abantu kwirinda kubogama mu byo bumva biturutse mu itangazamakuru, avuga ko mu
gihe cya vuba bazagaragara bari kumwe basobanura byose.
Kuri
konti ye ya Instagram, Murava yigeze no kwandika amagambo akomeye agira ati:
“Imana iri muri iyi nkuru. Isengesho ryanjye n’umutima wanjye biri kumwe nawe.”
Ni
ubutumwa bwateye impaka mu bantu benshi, bamwe babifata nk’ubuhamya bw’urukundo
ruhamye, abandi bakabona ko ari ikimenyetso cy’umugore uheze mu gahinda adashobora
kubaho adafite uwo yubakanye nawe.
4.Igihe cy’amarira
n’agahinda hanze y’urukiko
Mu
gihe Bishop Gafaranga yari akiri muri gereza, ku wa 7 Nyakanga 2025 ubwo
yaburanaga mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, byari amarira ku ruhande rwa
Murava.
Murava yageze
ku rukiko ahetse umwana mu mugongo, afite impapuro zigaragaza ko ari muzima mu
mitekerereze, mu rwego rwo guhakana raporo yavugaga ko afite agahinda gakabije.
Ariko
ntiyigeze yemererwa kwinjira mu rukiko. Ubwo yamenyeshwaga ko adakenewe, yicaye
hasi ararira biratinda.
Abari
bahari bavuga ko byari ibihe by’amarira adasanzwe—amarira y’umugore utumva
impamvu umuryango we uri gusenyuka imbere y’imbaga.
5.Umwanzuro
w’urukiko – Gafaranga yarekuwe
Nyuma
y’amezi atanu ategereje, urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza rwe
kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025. Rwamuhamije ibyaha byo gukubita no
gukomeretsa, ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.
Ariko
kubera ko yagaragaje kwicuza, akemera amakosa mu buryo buziguye, kandi umugore
we yemeza ko yamubabariye, urukiko rwamuhanishije igifungo cy’umwaka umwe usubitse n’ihazabu ya 150,000 Frw.
Ibyo
byatumye arekurwa ako kanya, asubira mu muryango we nyuma y’amezi atanu yari
amaze mu igororero rya Ririma i Bugesera.
Umwaka
usubitse, bisobanuye ko agomba kwirinda ibyaha mu gihe cy’amezi 12, kuko
aramutse agarutse mu makosa, urukiko rwahita rumuhanisha igifungo yari
yasonewe.
Bishop Gafaranga wamenyekanye nk’umuntu wifashishaga urwenya n’amagambo y’ubuhanga mu gusetsa no kwigisha, ubu atangiye urupapuro rushya mu buzima bwe.
Kuva
ku ifatwa rye, gusomerwa ibyaha, kugeza ku mwanzuro w’urukiko, Bishop Gafaranga
yakomeje kugaragara nk’uwizeye ubutabera ariko kandi atemera ibyaha aregwa,
bigeza ku bushishozi bw’urukiko rwamukatiye igifungo cy’umwaka umwe usubitse
KANDAHANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU IFUNGURWA RYA BISHOP GAFARANGA