Yafunguwe asanga igihugu gikataje! Bushali yavuze uko Guverinoma yamufashije kongera kwiyubaka -VIDEO

Imyidagaduro - 05/08/2026 6:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Yafunguwe asanga igihugu gikataje! Bushali yavuze uko Guverinoma yamufashije kongera kwiyubaka -VIDEO

Hari abantu bavuga amateka yabo bahisha ibice bibabaje, ariko hari n'abahitamo kuyasangiza abandi kugira ngo ababumva bahakure isomo. Umuraperi Hageniman Jean Paul uzwi nka Bushali yahisemo inzira ya kabiri.


Mu kiganiro cyahuje abayobozi ba Leta, abakora mu ruganda rw'imyidagaduro n'abafata ibyemezo ku kibazo cy'ibiyobyabwenge, Bushali ntiyavuze gusa ku ngaruka zabyo.

Yanatanze ubuhamya bw'uburyo yigeze kubigwamo, agafatwa, agafungwa, ariko nyuma akabona amahirwe yo kongera kwiyubaka no gusubira mu buzima busanzwe.

Yavuze ko iyo arebye aho u Rwanda rugeze uyu munsi, asanga igihugu cyarakoze urugendo rurerure mu kubaka amahirwe y'urubyiruko, cyane cyane abakora ubuhanzi.

Ku wa Mbere, tariki ya 4 Kanama 2026, ubwo yari mu kiganiro cyagarukaga ku ngaruka z'ibiyobyabwenge n'uruhare rwa buri wese mu kubikumira, Bushali yavuze ko iyo ataza kubona ubufasha n'amahirwe yo kongera gutangira ubuzima bushya, bishoboka ko atari kuba akiri mu muziki.

Iki kiganiro cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana; Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo; Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry n'abandi.

Cyanitabiriwe n'abahanzi barimo Nel Ngabo, Coach Gael, DJ Iraa na Bushali, kiyoborwa n'Umuyobozi w'Ishuri rya Muzika rya Nyundo, Mighty Popo.

Bushali yavuze ko umuziki we utari kugira imbaraga zo kugera ku rubyiruko iyo igihugu kidashyiraho uburyo butuma abahanzi bakora batekanye kandi bafite aho berekanira impano zabo.

Yagize ati: "Bitameze uko ntabwo umuziki wampa ubwo bubasha bwo kuba urubyiruko rwanyiyumvamo. Igihugu cyacu ni igihugu cyiza cyifuza ko buri muntu yatera imbere mu byo akora ariko byagirira akamaro mugenzi we, urubyiruko n'abantu muri rusange."

Yasobanuye ko ibyo igihugu cyashyize imbere birimo ubumwe, urukundo, ubudaheranwa n'umutekano ari byo byafashije n'abahanzi kwagura ibikorwa byabo kugeza no ku rwego mpuzamahanga.

Bushali yavuze ko urugendo rwe rwa muzika rutatangiriye mu bihe byoroshye. Yasobanuye ko yatangiye ari umusore ukiri muto, ufite amaraso ashyushye, ushaka kugerageza ibintu byinshi.

Icyo gihe yari ari kuzamukana mu njyana ya Kinyatrap ari kumwe na B-Threy na Slum Drip, ariko na none akagwa mu bishuko byamwegereje ibiyobyabwenge.

Yavuze ko nubwo yahuye n'ibigeragezo byinshi, hari ikintu kimwe cyamufashije guhindura imitekerereze.

Ati: "Ibyiza mvuga ni ibyo igihugu cyagiye kitwereka ko n'ubwo twahura n'ibishuko, igihugu kiradukeneye kurusha uko ibyo bishuko bikomeza kudukurura."

Yavuze ko igihe yafatwaga kubera gukoresha ibiyobyabwenge, yabanje kubibona nk'igihano, ariko nyuma aza kubyumva nk'isomo ryamufashije kongera gutekereza ku buzima bwe.

Ati: "Naravuze nti iyo fimbo bankubise yari iyo kugira ngo nitekerezeho, ntekereze no ku gihugu."

Yasohotse i Mageragere asanga igihugu cyarahindutse

Mu magambo yavuze, igice cyakoze ku mitima ya benshi ni aho yagarutse ku buryo yabonye impinduka igihugu cyari kimaze kugeraho nyuma yo kuva mu Igororero rya Mageragere.

Yagize ati: "Nasohotse (i Mageragere) nsanga igihugu gikataje. Bya bintu by'umuziki nakoraga nsanga noneho batwubakiye ahantu tugomba kugenda tukabyerekana, Isi yose ikabibona."

Aha Bushali yashakaga kugaragaza ko mu gihe yari ari mu bibazo, igihugu cyo cyakomeje gushora imari mu bikorwaremezo bifasha ubuhanzi, bituma n'abahanzi babona urubuga rwo kwagurira ibikorwa byabo.

Yavuze ko yishimira ibikorwaremezo u Rwanda rwubatse kuko bifasha abahanzi gukora ku rwego mpuzamahanga, kandi byinshi muri byo bikaba bitaraboneka henshi mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

Bushali yavuze ko nyuma yo kongera gusubira mu buzima busanzwe, yafashe icyemezo cyo guhindura imibereho ye.

Yavuze ko yiyemeje gushyira imbere umurimo, gukora umuziki ufite ireme no kuba urugero rwiza ku rubyiruko rumukurikira.

Yagaragaje ko impinduka ze zitaturutse gusa ku bushake bwe, ahubwo zanaturutse ku kuba yarabonye igihugu gishyira imbere gufasha urubyiruko kongera kwiyubaka aho kugusiga inyuma burundu.

Tariki ya 17 Ukwakira 2019, Bushali yatawe muri yombi ari kumwe na Slum Drip ndetse n'abakobwa babiri, bakurikiranyweho gukoresha urumogi.

Nyuma y'iburanisha ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, umwe mu bakobwa barekuwe, mu gihe Bushali na Slum Drip bo boherejwe mu Igororero rya Mageragere hashingiwe ku cyemezo cy'urukiko cyo kubafunga by'agateganyo mbere yo kuburana mu mizi. Nyuma yaje kurekurwa, asubira mu buzima busanzwe ndetse anakomeza ibikorwa bye bya muzika.

Uyu munsi, Bushali avuga ko amateka yanyuzemo atakiri inkuru y'igihombo gusa, ahubwo yabaye isomo rimwibutsa ko umuntu ashobora kongera kubaka ubuzima bwe igihe abonye amahirwe yo kwikosora.

Ubutumwa bwe bwari bwerekeye cyane urubyiruko, asaba abakiri bato kutemera gukururwa n'ibiyobyabwenge, ahubwo bagakoresha impano zabo mu buryo bububakira ejo hazaza, kuko nk'uko yabigaragaje, amahirwe igihugu gitanga ashobora guhindura ubuzima bw'umuntu ufashe icyemezo cyo guhinduka.

Bushali yagaragaje ko nyuma yo gukosa yasanze igihugu kimutegeye amaboko, kandi yiyemeza guhinduka

KANDA HANO UBASHE KUREBAIKIGANIRO BUSHALI YATANZE


VIDEO: Dox Visual /InyaRwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...