Yadutwaye Miliyoni 4 Frw! Alicia na Germaine bavuze ku ndirimbo “Ibendera” n’imishinga bafite mu 2026

Iyobokamana - 14/01/2026 5:21 PM
Share:
Yadutwaye Miliyoni 4 Frw! Alicia na Germaine bavuze ku ndirimbo “Ibendera” n’imishinga bafite mu 2026

Itsinda rya Alicia na Germaine, rimaze kwigarurira imitima ya benshi mu muziki wa Gospel nyarwanda, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya “Ibendera” iri mu njyana y'Amapiano, yari imaze igihe itegerejwe cyane n’abakunzi babo. Ni indirimbo ikurikira izindi zakunzwe cyane zirimo: Uriyo, Rugaba na Ndahiriwe, zabaye ikimenyetso cy’impano n’umuhamagaro bafite mu kuririmbira Imana.

Amashusho y’iyi ndirimbo "Ibendera" yari ateganyijwe kujya hanze mu mpera za 2025, ariko kubera imbogamizi zitandukanye zabayeho mu ifatwa n’itunganywa ryayo, byatumye atinda gusohoka. Icyakora, nyuma y'uko agiye hanze yagaragaje urwego rwo hejuru aba bahanzikazi bagezeho, bitewe n'ubuhanga n’udushya twinshi turyoheye ijisho, ibyatumye asamirwa hejuru n'abakunzi babo. 

Alicia na Germaine bagaragara bari ku mafarasi, batembera nk’abatsinzi, bigaragaza ishusho y’ubutsinzi n’icyubahiro indirimbo ivuga. Baba baririmba bati: "Yansubije agaciro namburiwe mu maganya, ankunda nta buriganya. Ibikomere ntibyambuza kumugwa inyuma, njye ndabizi aranzirikana. Mbumbatiwe n'ibiganza byarurikanwa Umwami uhora aganza, ntazemera ko izina ry'iwe ritukwa, oya".

Harimo kandi amashusho yafashwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Drone [indege zitagira abapilote], agaragaza ubwiza bw’ahafatiwe amashusho mu Karere ka Huye, ubuhanga bw'ababyinnyi b'abakristo bagize itsinda VOH Band Team ryo muri UR- Huye baryoheje iyi ndirimbo, bigaragaza ko Alicia na Germaine bari gukora umuziki wabo ku rwego rwo hejuru kandi mpuzamahanga.

Alicia Ufitimana, umwe mu bagize iri tsinda rya Alicia na Germaine, yasobanuye inkomoko y’ubutumwa bw’iyi ndirimbo yabo ya karindwi bise "Ibendera" yageze hanze mu buryo bw'amashusho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, avuga ko yakomotse ku Byanditswe Byera, by’umwihariko ku ihishurwa rivuga ko Imana ari yo Bendera ry’abayizera.

Mu magambo ye yagize ati: “Ubutumwa bw’indirimbo "Ibendera" bushingiye ku kuri kwa Bibiliya kuduhishurira ko Uwiteka ubwe ari 'Ibendera' ryacu, ritwubahisha kandi riduha intsinzi n'ikituranga. Mu Kuva 17:15, Bibiliya itwereka Imana nka Yehova Nissi — Uwiteka akaba ari we Bendera ryacu — atsindishiriza ubwoko bwe mu ntambara zose.

Binyuze muri Yesu Kristo, Ibendera ry’umusaraba ryarazamuwe, ritanga intsinzi ku cyaha, ubwoba n’imbaraga zose z’umwijima (Abakolosayi 2:15). Nk’abizera, duhagaze munsi y’iri bendera tutari mu gutsindwa, ahubwo dufite icyizere n’ubwishingizi, tuzi ko urukundo rw’Imana rudutwikiriye kandi ko intsinzi yayo yamaze kugerwaho (Indirimbo 2:4)."

Alicia yakomeje avuga ko ‘Ibendera’ ni itangazo ry’ukwizera, ibyishimo n’icyizere, rikaba rihamya ko uko ibihe byaba bimeze kose, Ibendera ry’Imana "riguma rihagaze hejuru y’ubuzima bwacu iteka ryose.”

Papa Innocent, Umuyobozi Mukuru wa ABA Music ireberera umuziki wa Alicia na Germaine, akaba n’umubyeyi wabo, yavuze ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo bahuye n’imbogamizi nyinshi zitandukanye. Yongeyeho ko ari yo ndirimbo yabahenze cyane kurusha izindi zose bakoze kuva batangira umuziki muri Mata 2024, ikaba yarabatwaye arenga Miliyoni 4 Frw.

Yavuze ko harimo amashusho yafashwe na Drone, n'andi bafashe bari ku mafarasi kuri Fazenda Sengha mu Mujyi wa Kigali. Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe ahantu harenga hatanu hatandukanye hirya no hino mu gihugu ndetse ni indirimbo yakozwe n'aba Producer b'abahanga, byose bikaba bigaragaza ko yashowemo amafaranga menshi n’imbaraga nyinshi.

Yavuze ko umuziki ubavuna cyane dore ko bibasaba kuva i Rubavu bagakorera ibikorwa binyuranye by'umuziki muri Kigali. Yakomeje agira ati: “Ni yo ndirimbo ya mbere yatugoye cyane mu rugendo rwacu, kandi ni yo yaduhenze cyane, yadutwaye amafaranga arenga Miliyoni 4 Frw. Ariko Imana yaradufashije kandi yaraduherekeje muri byose. Twizeye ko izahembura imitima ya benshi”.

Alicia na Germaine bakomeje kwerekwa urukundo rwinshi n'abakunzi b'umuziki wa Gospel

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Papa Innocent yanagarutse ku mishinga bafite muri 2026, avuga ko bateganya gukora Album yabo ya mbere, izaba igizwe n’indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye zirimo Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili. Yanateguje ibikorwa by'urukundo biherekeje ivugabutumwa bakora mu ndirimbo.

Yagize ati: “Turateganya gukora Album igizwe n'indirimbo ziri mu ndimi zitandukabye, gutangira kwitabira ibitaramo byaba mu Rwanda no hanze y’igihugu, gukora ibikorwa by’urukundo, ndetse no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi haba abo mu Rwanda cyangwa abo hanze yarwo.”

Alicia na Germaine ni abaramyi bamaze umwaka umwe mu muziki wa Gospel, ariko bamaze kwigarurira imitima ya benshi. Indirimbo yabo "Uriyo" imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 813 kuri YouTube mu mezi make cyane imaze hanze, ibintu bigaragaza uburyo bakunzwe n’uburyo ubutumwa bwabo bugera ku bantu benshi ndetse bukabomora imitima binyuze mu buhamya bakira.

Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abavandimwe bavuka mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba, biyemeje kuririmbira Imana kuva bakiri bato, bakaba bavuga ko bazakomeza uwo murimo kugeza “imvi zibaye uruyenzi”. Batuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, Umudugudu wa Gihira, basengera muri ADEPR Ruhangiro.

Bavuka kuri Ufitimana Innocent [Papa Innocent] na Uwamahoro Beatha. Alicia afite imyaka 21, akaba yiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu bijyanye n’ubuganga. Germaine we afite imyaka 19, akaba yiga Indimi n’Ubuvanganzo muri École de Lettres de Gatovu mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kintobo, aho ari mu mwaka wa gatandatu.

Alicia na Germaine bamaze gushyira hanze indirimbo zirindwi ari zo: "Urufatiro", "Rugaba", "Wa Mugabo", "Ihumure", "Uriyo", "Ndahiriwe" na "Ibendera" yakozwe na Popiyeeh mu buryo bw'amajwi ndetse na Brilliance wafashe akanatunganya amashusho yayo. Ni abaramyi bafite impano idasanzwe, bari kugaragaza umuhamagaro n’imbaraga mu muziki wa Gospel.

Ibikorwa byabo, impano, n'urukundo berekwa n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, byabahesheje gushyirwa ku mwanya wa mbere na kimwe mu binyamakuru bikomeye mu Rwanda ku rutonde rw’abahanzi 10 bashya bo kwitega cyane mu mwaka wa 2026.

Alicia na Germaine bagaragara mu ndirimbo ''Ibendera" bagendera ku mafarasi

Alicia na Germaine bakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Uriyo, Rugaba, n'izindi zitandukanye

Alicia na Germaine baherutse guhura na Clapton Kibonge wababwiye inkuru nziza ko akunda umuziki wabo

Papa Innocent wa ABA Music yavuze ko mu byo Alicia na Germaine bazakora mu 2026 harimo no gutaramira hanze y'u Rwanda

Mu mashusho y'indirimbo "Ibendera" harimo ayafatiwe i Kigali muri Car Free Zone

Alicia, umwe mu bagize itsinda ry'abavandimwe rya Alicia and Germaine

Germaine, umwe mu bagize itsinda ry'abavandimwe rya Alicia na Germaine

"Ubutumwa bw’indirimbo ‘Ibendera’ bushingiye ku kuri kwa Bibiliya kuduhishurira ko Uwiteka ubwe ari Ibendera ryacu" - Alicia

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA "IBENDERA" YA ALICIA AND GERMAINE IRI MU NJYANA Y'AMAPIANO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...