Urban Boyz ni rimwe mu
matsinda y’abahanzi bagize uruhare mu guhindura isura y’umuziki Nyarwanda,
cyane cyane mu myaka ya mbere y’izamuka rikomeye ry’umuziki w’abahanzi
bakoreraga hanze ya Kigali.
Mbere y’uko izina ryabo
rimenyekana hose, aba basore bari barashinze ibirindiro mu Mujyi wa Huye, aho
bakoreye indirimbo zitandukanye kandi bakagira abakunzi benshi.
Ariko uko umuziki wabo wakomezaga
gutera imbere, hari ikindi cyiciro cy’urugendo rwabo cyari kibategereje:
Kigali.
Kuva kera, umujyi wa Kigali
wari ufite umwihariko ukomeye mu muziki Nyarwanda. Kuba indirimbo y’umuhanzi
ukorera mu Ntara yabasha kumvikana cyane i Kigali, cyane cyane kuri Radiyo no
mu bitangazamakuru, byafatwaga nk’intambwe ikomeye.
Urban Boyz bavuga ko ari ho
‘Sindindyarya’ yabaye impinduka ikomeye mu rugendo rwabo.
Mu kiganiro na InyaRwanda,
Safi Madiba yavuze ko nubwo Urban Boyz bagize amahirwe yo gukora indirimbo
nyinshi zakunzwe, hari imwe afata nk’iyagize impinduka yihariye ku rugendo
rwabo. Ni ‘Sindindyarya’.
Safi avuga ko mbere yayo bari
barasohoye izindi ndirimbo nka ‘Icyicaro’ na ‘Tubanenge’, ariko ko
‘Sindindyarya’ ari yo yabafashije kugera ku rwego rushya.
Ati: “Twagize amahirwe yo
gukora indirimbo nyinshi zakunzwe, ku buryo ushobora kubaza umuntu indirimbo
yakunzwe muri zo ukayibura kubera ko ntayo uzi. Rero, ntabwo navuga ngo hari
indirimbo yihariye y'ibihe byose, gusa ariko kandi indirimbo navuga twakoze
ikagira impinduka mu bantu yitwa ‘Sindindyarya’.”
Akomeza avuga ko igihe Urban
Boyz yari ikorera i Huye, bari bamaze kugira umubare w’abakunzi, ariko ko
kugera i Kigali no kubona indirimbo yabo ikinwa cyane byari ikindi kintu
gikomeye.
Ati: “Buriya n'uko abantu
batabizi tukiva i Huye twari twarakoze indirimbo nka ‘Icyicaro’, ‘Tubanenge’
ariko dusohoye ‘Sindindyarya’ niyo yatumye twinjira Kigali, yarakinywe cyane
muri Kigali, kuko byari ibintu bigoye kugirango indirimbo y'umuntu wo muri
Ntara ikinwe muri Kigali."
Ni aha Urban Boyz yatangiye
kuva ku kuba itsinda rizwi cyane mu Mujyi wa Huye, igenda yinjira mu isoko
ry’umuziki ryari rishingiye cyane i Kigali.
Humble Jizzo ati: ‘Yaradukoreye amateka’
Humble Jizzo na we asubiza
amaso inyuma kuri iyo ndirimbo, ayifata nk’iyagize uruhare rukomeye mu
guhindura amateka ya Urban Boyz.
Kuri we, ‘Sindindyarya’
ntiyari indirimbo yakunzwe gusa, ahubwo yabaye ikiraro cyabafashije kuva mu
Mujyi wa Huye bakinjira mu mitima y’abakunzi b’umuziki i Kigali.
Ati: “Urumva niyo yadukoreye
amateka. Twari twarakoze n'izindi nyinshi, ariko ‘Sindindyarya’ yaraje itubera
ikiraro kitwambutsa Nyabarongo idutereka mu mitima y'abanya-Kigali, ari nabo
bari umutima w'umuziki, kuva aho rero twafatiyeho [...]”
Aya magambo agaragaza neza
uburemere iyo ndirimbo yari ifite mu rugendo rw’itsinda.
Kuri Urban Boyz, Nyabarongo
ntiyari umugezi gusa, ahubwo yabaye ikimenyetso cy’intera bari bafite hagati
y’aho bari baratangiriye n’aho bagombaga kugera kugira ngo izina ryabo
rimenyekane ku rwego rw’igihugu.
Urban Boyz yari imaze igihe
ikorera i Huye, ahantu bari baramaze kubona abakunzi kandi bagatangira
kwigaragaza mu muziki. Ariko kugera i Kigali byasabaga ibirenze gukora
indirimbo nziza.
Byasabaga ko indirimbo
yumvikana, igakundwa, igakinwa, ndetse ikagera ku bantu bafite uruhare mu
gutuma umuhanzi amenyekana.
Humble Jizzo avuga ko nyuma
ya ‘Sindindyarya’, ibintu byahindutse.
Indirimbo yabahaye ikaze mu
muziki wo mu Mujyi wa Kigali, aho abanyamakuru, aba-Producer n’abandi bakoraga
mu muziki batangiye kubakira Urban Boyz mu buryo butandukanye.
Ibi byabaye intambwe ikomeye
kuko Kigali ari ho hari hibumbiye igice kinini cy’inganda z’umuziki w’u Rwanda.
Urban Boyz yari imaze gufata
imitima y’abakunzi b’umuziki i Huye, ariko ‘Sindindyarya’ ibafasha gutera indi
ntambwe.
‘Sindindyarya’ ntabwo yabaye
igikorwa cya Urban Boyz cyonyine. Mu rugendo rwo kuyikora, aba basore bagiye
bagira abantu babafasha mu bumenyi, inama n’ubujyanama.
Muri bo harimo 2Pac, wabaye
umujyanama w’itsinda mu gihe ryari rikiri i Huye.
Uruhare rw’abantu nk’aba
rugaragaza ko inyuma y’indirimbo imwe ishobora guhindura amateka y’umuhanzi,
akenshi haba hari urugendo rurerure rw’abantu, ibitekerezo n’imbaraga
zitandukanye.
Maurix Music yayihaye ubuzima mu majwi
Mu buryo bw’amajwi,
‘Sindindyarya’ yakozwe na Maurix Music, umwe mu batunganyaga umuziki wari ufite
izina rikomeye muri icyo gihe.
Maurix Music, nyuma yaje
kumara imyaka itanu mu Buholandi yihugura ibijyanye n’umuziki, mbere yo kongera
kugaruka mu bikorwa by’umuziki.
Uruhare rwe mu gutunganya
amajwi y’iyi ndirimbo rwabaye kimwe mu byagize uruhare mu kuyigira umwihariko
mu gihe yasohokaga.
Ntabwo amajwi ari yo yonyine
yatumye ‘Sindindyarya’ igira ubuzima. Amashusho yayo yakozwe na Cedru, umwe mu
bantu bagize uruhare mu guteza imbere amashusho y’indirimbo Nyarwanda mu myaka yashize.
Cedru yakoze amashusho
y’indirimbo nyinshi zakunzwe cyane mu gihe cy’imyaka isaga icumi n’itanu,
bituma izina rye na ryo rifatanya n’amateka y’icyo gihe cy’umuziki Nyarwanda.
Iyo usubije amaso inyuma ku
rugendo rwa Urban Boyz, ‘Sindindyarya’ ntiyagombaga kurebwa nk’indirimbo imwe
gusa iri mu bubiko bw’itsinda. Ni indirimbo yabaye umuryango.
Yafashije Urban Boyz kuva ku
rwego rw’itsinda ryari rizwi cyane i Huye, ribasha kwinjira mu isoko ry’umuziki
ryo mu Mujyi wa Kigali, aho ryaje gukomeza kwandika amateka.
Safi Madiba na Humble Jizzo
bashobora kutavuga ko ‘Sindindyarya’ ari yo ndirimbo yonyine cyangwa ikunzwe
kurusha izindi zose bakoze, ariko hari ikintu kimwe bahurizaho:
Ni indirimbo yahinduye
icyerekezo cy’urugendo rwabo. Hari indirimbo zishobora gukundwa. Hari
izishobora gucurangwa kenshi. Hari n’izishobora kumara imyaka myinshi zikiri mu
mitima y’abazumvise.
Ariko hari n’izindi zigira
uruhare mu guhindura amateka y’umuhanzi. Kuri Urban Boyz, ‘Sindindyarya’ iri
muri zo.

Kuva i Huye kugera mu mitima y’Abanya-Kigali, urugendo rwa Urban Boyz rwambukiye kuri ‘Sindindyarya’

Safi Madiba yibuka ‘Sindindyarya’ nk’indirimbo yabahinduriye ibintu

Humble Jizzo agereranya ‘Sindindyarya’
n’ikiraro cyabambukije Nyabarongo
