Yacuruje amandazi, akora n’umuziki: Urugendo rwa Prof Hamo, umunyarwenya ugiye gutaramira i Kigali

Imyidagaduro - 26/05/2026 10:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Yacuruje amandazi, akora n’umuziki: Urugendo rwa Prof Hamo, umunyarwenya ugiye gutaramira i Kigali

Umunyarwenya w’ikirangirire muri Kenya, Prof Hamo, ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’ kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali, ku wa Kane tariki 28 Gicurasi 2026.

Ni igitaramo kizahuriramo abanyabugeni batandukanye barimo abanyarwenya nka Umushumba, Muhinde, Babu Joe, Dudu na Pilate, ndetse n’abahanzi barimo Mike Kayihura, Kivumbi King na Bushali.

Nubwo benshi bamumenye binyuze mu rwenya, ubuzima bwa Prof Hamo bwanyuzemo urugendo rutoroshye rwuzuyemo ubukene, kwihangana, gutsindwa no kongera kwiyubaka.

Uyu munyarwenya amazina ye nyakuri ni Herman Gakobo Kago. Yavutse ku wa 5 Nyakanga 1980 mu mujyi wa Nakuru muri Kenya, akaba ari umwana wa gatanu mu bana umunani. Yakuriye mu gace ka Lanet aho se yakoraga mu gisirikare.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, yinjiye muri Kisumu Polytechnic kwiga ibijyanye n’ubwubatsi bw’amashanyarazi (Electrical Engineering), ariko aza kubivamo ataramara imyaka ibiri kuko yari amaze kubona ko umutima we uri mu myidagaduro.

Icyo gihe ntiyari afite ubuzima bworoshye. Yinjiye mu matsinda y’ikinamico n’umuziki i Nakuru, aho yaririmbaga mu itsinda rya Tamasha Band. Kugira ngo abashe kubaho no gukomeza gukurikirana inzozi ze, yacuruzaga amandazi.

Prof Hamo yigeze kuvuga ko ubukene bwamubereye isomo rikomeye ndetse bukamwigisha guhanga udushya. Yigeze kuvuga ati: “Nabaga mu nzu y’icyumba kimwe… rimwe na rimwe ubukene bugufasha kuba umuntu utekereza cyane.”

Uko kubaho nabi ni byo byatumye atangira kuvanga urwenya n’umuziki kugira ngo abashe kubona amafaranga no kwigaragaza.

Kwamamara kwe kwatangiriye mu biganiro bya ‘Churchill Show’, kimwe mu bitaramo bikomeye by’urwenya muri Kenya. Gusa ntabwo byaje byoroshye.

Yagiye gukora igeragezwa (audition) inshuro esheshatu mbere yo guhabwa amahirwe yo kwigaragaza. Amahirwe ye nyayo yaje ubwo yitabiraga ‘Churchill on the Road’ yabereye i Nakuru, aho urwenya rwe rwashimishije benshi rukajya no ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byamuhesheje kujya muri ‘Churchill Show’ nyirizina.

Kumenyekana ku izina rye byatumye aba umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane muri Kenya. Yatangiye kubona amafaranga, kwamamaza ibicuruzwa ndetse aba icyamamare.

Icyakora ubuzima bwe bwaje guhinduka ubwo havukaga inkuru z’urukundo rwe n’umunyarwenyakazi Jemutai, ibintu byakuruye impaka zikomeye muri rubanda.

Icyo gihe yavuze ko yatakaje amasezerano y’ubucuruzi afite agera kuri miliyoni 14 z’amashilingi ya Kenya, ndetse izina rye risa nk’iryari rigiye gusenyuka.

Prof Hamo yemeye ko icyo gihe yakozweho n’ubwibone ndetse no gukunda amafaranga birenze urugero.

Gusa yavuze ko umugore we Zipporah yamubaye hafi cyane mu gihe gikomeye, akamugira inama yo gusubira ku Mana no kongera gutekereza ku buzima bwe.

Yagize ati: “Yambwiye gusubira ku Mana… kandi narabikoze. Yabonaga ko nari ndi kujya mu mwijima.”

Uyu munyarwenya ubu afite abana batandatu; bane yabyaranye na Zipporah ndetse babiri na Jemutai. Nubwo yahuye n’ibibazo byinshi mu muryango no mu kazi, yakomeje gusaba imbabazi no gushimira abantu bamufashije kongera kwiyubaka, barimo Daniel Ndambuki wamamaye nka Churchill ndetse n’umutoza mu buzima Robert Burale.

Kuri ubu Prof Hamo ntabwo ari umunyarwenya gusa. Ni umunyamakuru wa radiyo HOT 96 FM, MC w’ibitaramo, umushyushyarugamba, ambasaderi wa StarTimes ndetse anategura ibikorwa bifasha impano zikizamuka mu duce dutandukanye twa Kenya.

Mu minsi yashize yanateguye igikorwa yise ‘Professor Hamo Live: Nurturing Talents at the Grassroots’ cyabereye i Kericho, agamije gufasha urubyiruko rufite impano kubona aho rwerekana ibyo rushoboye.

Uretse urwenya kandi, Prof Hamo yaninjiye mu muziki. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Jela’ yakoranye n’umuhanzi Christar Bingwa.

Yavuze ko umuziki ari imwe mu mpano yari amaranye igihe, ndetse ko yinjiye mu myidagaduro kugira ngo atsinde ikibazo cyo kutigirira icyizere yari afite akiri muto.

Urugendo rwa Prof Hamo rugaragaza uburyo umuntu ashobora kuva hasi cyane, agahura n’ibigeragezo byinshi, ariko akabasha kongera kwiyubaka no gukomeza kugera ku nzozi ze.

Ni inkuru y’umuntu wacuruje amandazi, akanga gucika intege, kugeza ubwo yabaye umwe mu banyabugeni bazwi cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.


Prof Hamo avuga ko ubuzima bw’ubukene yanyuzemo bwamuhaye gutekereza cyane no gushaka icyo gukora

Prof Hamo asobanura ko kwinjira mu muziki byaturutse ku gushaka kugaragaza impano zose yiyumvamo

Prof Hamo yakoze igeregeza inshuro esheshatu kugirango abashe kwakirwa mu bitaramo bya ‘Churchill Show’ 

Prof Hamo agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki 28 Gicurasi 2026

KANDA HANO UBASHE KUREBA IMWE MU NDIRIMBO PROF HAMO YARIRIMBYEMO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...