Yaciye agahigo nyuma yo guterura ibiro birenga 75 akoresheje umusatsi we gusa

Utuntu nutundi - 14/05/2026 1:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Yaciye agahigo nyuma yo guterura ibiro birenga 75 akoresheje umusatsi we gusa

Mu mujyi wa San Luis Potosi muri Mexico, umugore w’umunyembaraga udasanzwe witwa Diana Elizabeth Batres Hermosillo yaciye agahigo katangaje ku Isi nyuma yo guterura ibiro birenga 75 akoresheje umusatsi we gusa, nta kindi yifashishije.

Uyu mugore usanzwe ari umubyinnyi ukora ibikorwa byo muri sirike (circus performer), amaze imyaka 26 akora ibikorwa bitangaje byerekana imbaraga n’ubuhanga bw’umubiri. Gusa igikorwa cye giheruka cyatangaje benshi kurushaho kubera uburyo bwari bukomeye kandi butangaje.

Kuwa 28 Gashyantare, imbere y’imbaga yari yateraniye muri Le Paz Theatre, Diana yuriye urubyiniro imisatsi ye yayiboshyemo ibituta bibiri. Yafashe ibyuma bitandatu biremereye byo muri gym abihambira ku musatsi we, maze arabiterura, ibi byuma byari bifite uburemere bwa kilogarama 75.35, bingana n’amapawundi 166.11.

Ibyo byatumye aca agahigo k’Isi ko guterura ibintu biremereye kurusha abundi akoresheje umusatsi mu cyiciro cy’abagore. Guinness Word Records yatangaje ko, yakuyeho agahigo kari gafitwe n’umuhinde Asha Rani wari warateruye ibiro 55.6 mu mwaka wa 2014 muri Punjab.

Diana yavuze ko kugira ngo abashe gukora iki gikorwa, yamaze amezi atandatu yitoza kugira ngo umubiri we, cyane cyane umutwe, ijosi n’umugongo, bibashe kwihanganira uwo mutwaro ukomeye.

Yifashishije urunigi rw’icyuma n’ibyuma byo muri gym agenda yongera uburemere buhoro buhoro kugeza ageze ku rwego rwo kugerageza aka gahigo.

Ku munsi nyirizina w’igikorwa, Diana yabanje kuboha neza umusatsi we karemano mu bituta bibiri bingana, awufatanyiriza hagati kugira ngo abashe kuwuhambiraho urunigi rwari rufite ibiro byinshi.

Nyuma yo gupima uburemere imbere y’abari aho bose, Diana yahise aterura uwo mutwaro akoresheje umusatsi gusa, ibintu byatangaje abantu benshi bari bitabiriye icyo gikorwa. Yakomeje gufatira ibyo biro mu kirere, bihambiriye ku musatsi we mu gihe cy’amasegonda 14 yose, arambura amaboko ye impande zombi.

Kuri ubu Diana niwe ufite agahigo k’umugore wa mbere ku isi uteruye ibintu bifite ibiro byinshi akoresheje umusatsi we gusa. Iki gikorwa cyashimishije benshi, ndetse cyashimangiye ko ubushake, imyitozo n’umuhate bishobora gutuma umuntu akora ibintu benshi bakekaga ko bidashoboka.

Yaciye agahigo nyuma yo guterura ibiro birenga 75 akoresheje umusatsi we gusa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...