Umuhango
wo kumurika iki gitabo witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Umunyamabanga
Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Barave,
umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Mariya Yohana, Tidjara
Kabendera, abaramyi nka Gaby Kamanzi;
Alex
Dusabe witegura igitaramo cye tariki 14 Ukuboza 2025 muri Camp Kigali, Bosco
Nshuti uherutse gukora igitaramo “Unconditional Love Season II’, umukinnyi wa
filime, Mugisha Emmanuel wamenye nka Clapton Kibonge, Davis D, umwanditsi akaba
n’umushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro,
umunyamideli Kabano Franco, Olivier The Legend, umuraperi MD, Dj Spin,
n’abandi.
Mu
kumurika iki gitabo Tonzi, yifashishije abashyushyarugamba Ntazinda Marcel na
Michellle Iradukunda, bombi bakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru. Ibi birori
kandi byitabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti ze, abanyamakuru bakoranye mu
bihe bitandukanye, abayobozi mu nzego zinyuranye, aba- Depite n’abandi.
Iki
gitabo kigaruka ku bice by’ingenzi by’ubuzima bwa Tonzi: ibyishimo,
ibigeragezo, agahinda, ndetse n’inzira yo gukira mu buryo bw’amarangamutima.
Tonzi
ashima abantu bamufashije mu rugendo rwe, harimo inshuti, umuryango, abarimu
n’abajyanama. Atanga intangiriro y’igitabo, asobanura icyatumye yandika,
igitekerezo nyamukuru, n’ibyo yifuza ko abasomyi bazakuramo.
Tonzi
atangira kugaragaza insanganyamatsiko ya “Open Jail” n’uko ihurira n’ubuzima
bwe bwite, cyane cyane ku mwana we witabye Imana.
Atanga
ibisobanuro ku buryo imfungwa iba ifunze, ariko bigereranywa n’amarangamutima
y’umuntu.
Gusesengura
“gereza ifunguye” mu mutima n’ibitekerezo, aho umuntu yifunga ubwenge n’ibyo
yiyumvamo. Tonzi asobanura icyerekezo cye cyo gusobanukirwa n’ubuzima muri iyo
“gereza ifunguye”.
Agaruka
ku knkuru z’ubuzima bwe bwashize, ibigeragezo n’ibyishimo byamugize uwo ari we.
Uburyo mu myaka 13 y’amavuko yisanze mu “gereza ifunguye”.
Gukura
inkuru ku birango by’umubiri n’ibikomere by’umutima. Inzira yo guhindura
ubuzima, kuva ku cyiciro kimwe ujya ku kindi. Uko yikanguye nyuma y’ibihe
bikomeye. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe n’umushumba w’itorero n’uko
yitwaye.
Ubutumwa
butagaragara mu magambo ariko bukomeye. Gusubiza amaso inyuma ku rugendo rwe. Uko
yahanganye n’igitutu cy’isi n’abantu. Inyigisho n’imyemerere yagize uruhare mu
buzima bwe. Inyigisho n’amadini nk’inzu zubaka ubuzima bw’abantu. Uburyo
inyigisho zimwe z’amadini zifunga umuntu mu mitekerereze.
Yunamiye imfura ye
yitabye Imana
Kuri
Paji 11 na 16 agaruka ku buribwe bwakurikiye urupfu rw’imfura ye. Mu mwaka wa
2012, Tonzi yari atwite umwana we wa mbere, we n’umugabo we bategereje amezi
icyenda yuzuye urukundo, ibyishimo n’icyizere.
Buri
munsi bumvaga barushaho kubaka umubano wihariye n’uwo mwana batari barabonana
amaso ku maso, bamwiyumvamo nk’igisubizo cy’inzozi zabo.
Igihe
cyo kubyara cyageze, binjira ku bitaro bafite umunezero wo gutangira igice
gishya cy’ubuzima. Ariko mu cyumba cy’ababyeyi, nyuma yo gukurikiza amabwiriza
yose ya muganga, babwiwe inkuru ibabaje kurusha izindi, ko umwana wabo yitabye
Imana.
Iyi
nkuru yaramushegeshe, asa nk’uwakuweho isi yamutwaye, agwa mu mwobo w’agahinda
kenshi kadasobanurwa. Yaburanyije umutima, amarira ntiyashira, yumva atakiri
uwo yari asanzwe.
Uretse
agahinda, hiyongereyeho icyasha cy’uko ashobora kuba yagize uruhare mu byabaye.
Yibazaga buri munsi niba hari icyo yakoze nabi, niba yari kuba maso kurushaho,
cyangwa niba yari kuba umubyeyi mwiza kurushaho.
Tonzi
yumvaga afunze muri “gereza ifunguye” — atari gereza y’amabati n’iminyururu,
ahubwo gereza yo mu mutima n’ibitekerezo, aho ari we ubwe wari umufungwa
n’umucungagereza.
Ibyo
kwirega no kwibaza ntibyashiraga, imipaka y’iyo gereza igenda irushaho
gukomera. Yaririye ejo hazaza atazigera agirana n’umukobwa we: kutazabona
inseko ye ya mbere, intambwe za mbere, amagambo ya mbere, iminsi y’amavuko, amarushanwa
y’ishuri, imikino, n’umunsi wo kurangiza amashuri yari kuzamuhagararaho
yishimye.
Inzozi
zose zari zarazimye mu kanya gato, zisiga icyuho kinini. Mu gahinda ke,
yahuraga n’igitutu cy’abamushishikariza “gukira” no “kwimuka” mu buzima.
Nubwo
byavugwaga mu rwego rwo kumufasha, ayo magambo yatumaga arushaho kubabara kuko
nta muntu washoboraga gusiba igikomere cyari cyarimukiye mu mutima we.
Yari
ahantu hatuma yumva atari kumwe n’abandi, ndetse no mu gihe yari akikijwe
n’abantu, akumva ari wenyine mu gahinda ke.
Umuvugabutumwa
yaramugerageje
Yavuze
ko hari umunsi yagiye gushaka umuvugabutumwa amukeneyeho ubufasha, ariko ubwo
bari kumwe uyu mukozi w’Imana yaganjijwe n’irari biramutungura. Ati “Nabanje
kugirango ni ugukina, mbona bifashe indi ntera, ndahatana, ndarwana, mbona
mpavuye amahoro. Ibyo bintu byanteye kwibaza cyane. Ngirango mu gitabo
narabivuze, nasanze ‘title’ y’umuntu nta hantu ihurira n’umuntu uwo ariwe.”
Tonzi
yavuze ko atigeze avuga mu mazina uyu muvugabutumwa mu mazina, ariko kandi
byamuteye kwibaza ku bakobwa bahura n’ibyo nawe yanyuzemo. Ati “Abakobwa
bagahohoterwa n’abantu babarusha imbaraga cyangwa se ububasha bitwaje ibigo
byabo. Icyo kintu gituma numva ngomba kuba ijwi ribwira abo bantu ko ibyo
bakora atari byo mu gihe uri umubyeyi ukwiye kuba umubyeyi. Njyewe ku
bw’amahirwe nararokotse, ariko hari abahaguye. Kuba wahohoterwa n’umuntu wari
wizeye, bisaba izindi mbaraga kugirango ubashe kwigobora aka gahinda.”
Kuva
kuri Paji ya 56 kugera kuri Paji ya 60 Tonzi avuga kuri iyi ngingo. Ku munsi
w’amavuko we, Tonzi yari afite akanyamuneza n’umunezero w’umunsi mwiza w’izuba.
Yagiye
gusaba intebe ku mushumba w’itorero kugira ngo abikoreshe mu birori bye.
Ageze ku rusengero, umuzamu yamubwiye ko Pasiteri ari mu biro bye.
Yinjiye
amusuhuza, ariko ibiganiro bihita bifata isura itunguranye. Pasiteri atangira
kumubwira amagambo amushimagiza ku miterere y’umubiri we mu buryo budakwiriye,
amubwira ko yakuze, afite amabere n’amayunguyungu meza, ndetse ko ashobora
gushaka umugabo.
Tonzi
yumvaga atabishimiye, ariko akagerageza guca ku ruhande asobanura icyamuzanye.
Ibyo ntibyahagarariye aho, kuko Pasiteri yamusabye kwegera hafi, akomeza
kumukoraho mu buryo budahesheje icyubahiro, anamufata ukuboko amusaba kwicara
ku bibero bye.
Tonzi
yararakaye cyane ariko agerageza kwitonda kubera icyubahiro yari amufitiye.
Yashatse gusohoka, ariko Pasiteri ahita afunga umuryango, arushaho kumusaba
kwicara ku bibero bye amubwira ko nta kibi azamukorera.
Tonzi
yamuhannye amubaza niba nta burere agira, amubwira ko atari umwana we. Ubwo
yabonaga ibintu bikomeje gufata indi ntera, yerekeje ku idirishya ryari
rifunguye amuburira ko asakuza maze akamusebya imbere y’itorero.
Pasiteri
yagaragaje ubwoba, Tonzi na we yiyumvamo imbaraga zo kudaceceka. Yamusabye
kumukingurira, amubwira ko “ari kurenga umurongo” w’imyitwarire.
Iyi
nkuru yerekana uburyo Tonzi yahagaze ku kuri kwe, yanga guceceka cyangwa
kwemera ihohoterwa ryakozwe n’umuntu ufite icyubahiro mu rusengero, agaragaza
ubutwari bwo kwirwanaho mu gihe yari mu kaga.
Yazonzwe n’itorero
Tonzi
yavuze ko yakuriye mu muryango usenga kandi wubakiye ku itorero, kandi ni
ahantu heza yakifuriza buri wese. Ariko ko yagiye yigira hejuru mu myaka, yaje
gusanga ‘ni ahantu hasaba kwitondera cyane, kuko hari ukuntu abantu twagiye
dukura, tugakurira mu bigare, ntitugire umwanya wo kwicara ngo tuvuge ngo ko
dusenga cyane, ariko nyuma tugakomeza gukena, kandi Imana ari umutunzi
ukomeye?”
Yavuze
ko nk’umwana w’umukobwa wakuriye muri korali no mu rusengero, ubwo yari agejeje
imyaka 23 y’amavuko nibwo yasanze ari ‘Tonzi w’umukiristu cyane, kurusha Tonzi
nka Tonzi abantu babona’.
Muri
iriya myaka yari yaratangiye kuririmba, ndetse anafite ibihangano byamufashije
gutumirwa kuririmba mu iserukiramuco rya ‘Fespam’. Asobanura ko ubwo Minisiteri
yamubwiraga ko agiye guserukira igihugu, yumvise ari inkuru nziza kuri we, kuko
yari agiye kujya mu ndege, akajya kugaragaza ibyo ashoboye.
Ariko
kandi avuga ko yatunguwe n’uburyo iyi nkuru yakiriwe mu rusengero kuko
“Narabivuze mbona ntabwo byemeye kandi ngiye kuririmba, babimbwiye nk’umuhanzi
uririmba kandi uririmbira Imana ariko kwamamara ntabwo ari icyaha, noneho
kwamamara no gukundwa byagiye binzanira ibikomere muzasoma mu gitabo.”
Yavuze
ko buri gihe uko yashakaga kuzamuka yahuraga n’igikuta atazi uwagishyizeho; ku
buryo byanageze ubwo bamukangisha ko naramuka agiye muri Fespam bazamukura muri
korali. Ati “Naravuzwe nti nonese ko ngiye kuririmba ni ikihe kibazo nagize,
kandi nicyo kiraka cya mbere cyari kigiye kumpa amafaranga menshi kuva nabaho.”
Tonzi
yavuze ko gukurira mu muryango wa Gikirisitu byamugizeho ingaruka zikomeye,
kuko yagiye abuzwa kuririmbana na bamwe mu bahanzi, kwitabira ibikorwa runaka,
ariko kandi yabaza uwashyizeho ayo mategeko agasanga ntawe ubizi. Ati “Bakambwira
bati iki kiraka ntabwo cyemeye, nkavuga nti nzakura he amafaranga se?”
Yavuze
ko yishatsemo imbaraga yitabira Fespam, ariko ngo yagiye yumva ko ibyari
umugisha kuri we byamuzaniye ibibazo. Ati “Ijambo ryaw riravuga ngo impano yawe
niyo izakwinjiza ibwami. Njyewe uko guhezwa byambayeho. Hari byinshi
byamvuzweho, ndahagarikwa mu itorero nzira kwiyubaka. Mwumve ukuntu ibyo bintu
bisobanye. Bigomba guhinduka.”
Igitabo
‘An Open Jail’ cya Tonzi cyashyizwe kuri https://www.amazon.com/
Tonzi
amurika igitabo cye “An Open Jail” imbere y’inshuti, umuryango n’abakunzi
b’ibihangano bye
Yunamiye
imfura ye, yibuka urugendo rw’urukundo rwe na yo kugeza ku munsi w’agahinda
gakomeye
Tonzi asoma igice cy’igitabo cye cyibanda ku rugendo rwe rwuzuye ibihe bishimishije n’ibiruhije
Ashimira
abantu bamufashije guhangana n’ibikomere no gukira mu buryo bw’amarangamutima
Agaragaza ubutwari bwo kuvuga ku ihohoterwa yakorewe n’umushumba w’itorero, nk’uburenganzira bwo kwirwanaho
Tonzi
asangiza abitabiriye uko “gereza ifunguye” y’amarangamutima yamuteye guhindura
ubuzima bwe
Yibukiranya
inzira y’akazi n’ubuhanzi bwamwinjije mu marushanwa mpuzamahanga nka Fespam
Atanga ubutumwa ku rubyiruko n’ababyeyi ku kamaro ko kurengera no kubaha abakobwa
TONZI YAMURITSE IGITABO CYE CYA MBERE NYUMA Y'IMYAKA 20 ISHIZE ARI MU MUZIKI