Inkuru dukesha ikinyamakuru The New York Times ivuga ko Samantha Randazzo w’imyaka 33 y’amavuko, yafashwe n’ibise ari mu rukiko ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026, aho yari akikijwe n’abapolisi, abashinjacyaha, n’abakozi b’urukiko, ategereje kuburanishwa ku byaha ashinjwa.
Nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko we witwa Wynton Sharpe, Samantha yari afite inda y’amezi icyenda, ndetse bikaba ari ibintu byabatunguye cyane kuko byose byabaye mu buryo bwihuse, avuga ko ibise byamufashe mbere gato ya saa sita z’ijoro.
Uyu munyamategeko yavuze ko ibise bikimufata, bose baguye mu kantu, ndetse abari aho bose bahise babibona ko igihe cyo kubyara kigeze.
Samantha Randazzo yari yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 14 Mata 2026, polisi yamusanze hamwe n’abandi bantu babiri hejuru y’inyubako z’amacumbi ziherereye muri Sheepshead Bay.
Polisi yavuze ko nyuma yo gusaka Samantha basanze afite ibiyobyabwenge ndetse bamushinja no kwinjira mu gace atemerewe kujyamo nta ruhushya.
Abashinzwe umutekano bavuze ko igihe bamufataga nta kimenyetso cyagaragazaga ko akuriwe, kuko yari yambaye imyenda minini.
Uyu mugore yabwiye abapolisi ko hari imiti yari asanzwe anywa yamushiranye, ndetse ko yumva akuriwe cyane, yenda kubyara.
Yajyanywe kwa muganga mu rukerera rwo ku wa Gatanu, ariko nyuma aza gusezererwa n’abaganga bavuga ko hakibura igihe ngo abyare.
Akimara gusubizwa mu rukiko, Samantha yaje kubyarira aho imbere y’abantu benshi, abyara umwana w’umuhungu.
Wynton Sharpe yavuze ko byari “ibihe bikomeye, birimo ibyishimo n’agahinda icyarimwe,” bitewe n’uburyo uwo mwana yavukiye mu rukiko mu gihe nyina yari mu bibazo bikomeye.
Imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko irimo Legal Aid Society na Brooklyn Defender Services yatangaje ko Samantha atahawe ubuvuzi n’ubwirinzi bihagije ndetse ko ibyo byabaye byari ugutesha agaciro ubuzima bwe.
Iyi miryango yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iki kibazo kugira ngo hamenyekane niba uburenganzira bwe bwarubahirijwe. Gusa umunyamategeko we yahakanye amakuru avuga ko yabyaye yambaye amapingu.
Yavuze ko igise kikimara kumufata, bahise bamukuramo amapingu, ndetse ashimangira ko abapolisi bakoze ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bwe n’ubw’umwana bubungabungwe.
Yongeyeho ko bishimiye kuba Samantha n’umwana we bombi bameze neza nyuma y’iki gitangaza cyabereye mu rukiko.
