Mu
kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Li John yavuze ko urugendo rwe
rwatangiye afite inzozi zo kuba umuraperi ukora Hip Hop, ariko akaza gusanga
inzira itoroshye nk’umuhanzi wigenga.
Ati:
“Umunsi naje i Kigali nje gukora indirimbo numva ko naba umuhanzi kandi ngomba
gukora cyane, ariko nasanze bigoye kubona amafaranga yo kwishyura aba- Producer,
ndetse no gukora indirimbo mu buryo bwa Audio na Video.”
Lil
John avuga ko mu ntangiriro yari umuraperi ushaka gukora umuziki wubakiye kuri
Hip Hop. Icyakora, uburyo yakiriwe n’ibibazo by’imari byatumye atangira
gutekereza ku yindi nzira yamufasha gukomeza inzozi ze adategereje ubushobozi
budahari.
Ati:
“Nabonaga ntabona amafaranga yo kwishyura Producer ngo ankorere indirimbo. Ni
bwo nahisemo kwinjira mu batunganya indirimbo.”
Uretse
kuba yari afite inyota yo kwiga no kwiteza imbere, Lil John yari asanzwe afite
ubumenyi mu bijyanye na mudasobwa kuko yize Computer Science, ibintu avuga ko
byamwongereye amahirwe yo kwinjira muri Production atabanje gutangira ari
umunyamahirwe gusa, ahubwo ari n’umunyamwuga ushobora kwihugura.
Asobanura
uko yatangiye, Lil John yavuze ko atahise aba Producer w’umwuga, ahubwo yabanje
kubigerageza akiri mu mashuri yisumbuye.
Ati:
“Mbere y’uko ntangira gukora Production mu buryo bw’umwuga, nari narabigerageje
nkoresheje machine ya Papa wanjye. Nageze aho nsoza amashuri yisumbuye mfite
nibura ubumenyi bw’ibanze.”
Ni
urugendo rwaturutse ku bushake bwo kwikemurira ikibazo, ariko buhoro buhoro
ruvamo umwuga wamutwaye kure kurusha uko yabyitekerezaga.
Lil
John avuga ko mu ntangiriro atatekerezaga ko azahinduka Producer ukorera abandi
bahanzi, ahubwo ko yifuzaga gukora indirimbo ze bwite nk’umuhanzi wigenga.
Ati:
“Naravuze nti reka mpitemo gukora Production kugirango izamfashe mu rugendo
rwanjye nk’umuhanzi wigenga. Numvaga nzajya nikorera indirimbo zanjye gusa.
Ariko byaje kuba akazi, mbona ko harimo n’amafaranga.”
Yongeyeho
ko nyuma yo kubona ko Production ishobora kumubera umwuga wiyongera ku bundi
bumenyi yari asanzwe afite, yahisemo kuyishyiramo imbaraga zose.
Ati:
“Ndavuga nti ibi bintu se uwabyongera ku byo umuntu azi, nabyo bikaba umwuga
wiyongera ku byo nzi?”
Lil
John yatangiye gutunganya indirimbo mu 2006, akaba amaze imyaka irenga 20 mu
rugendo rwa Production. Muri iyo myaka, yakoze indirimbo z’abahanzi banyuranye
barimo Marina, nyakwigendera Jay Polly, Pamaa n’abandi benshi banyuze mu
biganza bye.
Uyu
munsi, Lil John abarwa mu batunganya indirimbo bafite ubunararibonye mu Rwanda,
urugendo rwe rukaba ari isomo rikomeye ku bahanzi bakiri bato: ko rimwe na
rimwe inzira wifuzaga atari yo iguhesha izina, ahubwo ibibazo uhura na byo
bishobora kukuyobora ku mahirwe atari witeze.
Inkuru ye igaragaza ko kubura ubushobozi bishobora kuba imbarutso yo kwishakamo ibisubizo, bikavamo umwuga ushobora guhindura ubuzima.

Uko
Li John yahinduye imbogamizi amahirwe, akava ku nzozi zo kuba umuraperi akavamo
umwe mu batunganya indirimbo bakomeye mu Rwanda, bakoranye n’abarimo Marina na
nyakwigendera Jay Polly
