Yabenze Barcelona na PSG ahitamo Manchester United! Menya Noam Emeran wabwiye YEGO Amavubi

Imikino - 28/05/2026 5:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Yabenze Barcelona na PSG ahitamo Manchester United! Menya Noam Emeran wabwiye YEGO Amavubi

Umukinnyi w’Umunyarwanda, Noam Emeran, wifujwe n’amakipe arimo FC Barcelona na PSG, agahitamo Manchester United, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, nyuma y’igihe yifuzwa.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, biteganyijwe ko izakorera umwiherero i Marrakesh muri Morocco hagati ya tariki ya 1-10 Kamena 2026, aho izanakina imikino ibiri ya gicuti izayihanganisha na Comoros tariki ya 6 Kamena na Tanzania tariki ya 9 Kamena mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2027.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026 umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 24 azifashisha. Muri aba bakinnyi harimo Noam Emeran wahamagawe bwa mbere. 

Noam Emeran yavutse taliki ya 24 Nzeli 2002, avukira ahitwa Paray-le-Monial mu Bufaransa. Yatangiye gukina umupira w’amaguru ahereye mu ikipe y’abato ya FC Brussels yo mu Bubiligi. Mu 2011 yerekeje mu ikipe n’ubundi y’abato ya Entente SSG yo mu Bufaransa.

Muri iyi kipe yahamaze imyaka 6, maze mu mwaka wa 2017 ahava yerekeza muri Amiens. Nyuma y’imyaka ibiri gusa ageze muri Amiens, yatangiye gushakwa n’amakipe akomeye arimo FC Barcelona, Paris Saint-Germain na Juventus. 

Mu kwezi kwa 02 muri 2019 byarangiye Noam Fritz afashe umwanzuro wo kujya gukinira Manchester United nyuma y’ibiganiro byamaze igihe kinini yagiranye n’iyi kipe yo mu Bwongereza. 

Mu mpeshyi ya 2023 yahise yerekeza muri FC Groningen iri mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi, ubundi nyuma y’umwaka umwe ahita ayifasha kuzamuka. Mu kwezi kwa Mbere muri uyu mwaka iyi kipe yamutije muri FC Emmem yo mu cyiciro cya kabiri mu Buhorandi bitewe n’uko atabonaga umwanya wo gukina.

Noam Emeran yari yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa y'abatarengeje imyaka 16 muri 2017, yahakinnye imikino ibiri, gusa yemerewe gukinira Amavubi bitewe n'uko afite ababyeyi baturuka mu Rwanda. 

Se umubyara Emeran Nkusi yakiniye Amavubi ndetse n’uyu mukinnyi Emeran Noam Fritz mu minsi yashize yaje mu Rwanda mu biruhuko ahita ajya no gusura ikipe y’abato ya Jimmy Mulisa. 


Noam Emeran wifujwe n’amakipe arimo FC Barcelona na PSG, agahitamo Manchester United, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi
 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...