Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, aho abanyeshuri 108,405 ari bo bakoze ibi bizamini. Ku rwego rw’igihugu, abatsinze bangana na 94%.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati, yavuze ko abakobwa ari bo benshi bari biyandikishije gukora ibizamini, bangana na 55.5% by’abakandida bose.
Abahungu batsinze ku kigero cya 95.9%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 93%. Minisiteri y’Uburezi yavuze ko ariko ikinyuranyo hagati y’imitsindire y’abahungu n’abakobwa cyagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize.
Muri uwo mwanya w’ibyishimo by’abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, Germaine Ufitimana na we ari mu bafite impamvu ikomeye yo kwishimira umusaruro w’imyaka yamaze ku ntebe y’ishuri.
Amanota 88.47% ku ishuri, nyuma yo guhirwa n'urugendo rw’umuziki
Germaine Ufitinema yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo (Languages and Literature) muri École de Lettres de Gatovu, mu Karere ka Nyabihu.
Umusaruro we w'amanota 88.47% wamugize umwe mu banyeshuri batsinze neza dore ko ari na we wabaye uwa mbere mu kigo yigagaho. Yari asanzwe kandi aba uwa mbere mu ishuri, ibintu bihura n'umusaruro yagize mu kizamini cya Leta.
Yujuje amasomo atanu arimo Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza aho buri somo yabanye amanota yo mu cyiciro cyo hejuru cya 'Grade' A. Mu gihe ururimi rw'Igifaransa rukunda kugora benshi, si ko bimeze kuri Germaine kuko yabonye 'Grade' B.
Ubwo yasangizaga abamukurikira kuri Instagram byishimo biri mu ndiba y'umutima we nyuma yo gusoza neza amashuri yisumbuye, yagaragaje ko yabuze ituro rikwiye aha Imana yamushoboje. Ati: "Ariko Mana nzaguhe iki".
Uyu musaruro ufite umwihariko kuko Germaine atari umunyeshuri usanzwe gusa. Ni n’umuhanzikazi umaze kwigaragaza mu muziki wa Gospel, aho ari umwe mu bagize Alicia na Germaine, itsinda ry’abakobwa babiri bavukana rimaze kubaka izina mu gihe gito.
Germaine: “Imana dusenga si Bayali!”
Mu kiganiro na InyaRwanda, Germaine Ufitinema yavuze ko gutsinda kwe ari igisubizo cy’amasengesho n’umurava yashyize mu masomo. Ati: “Ni ukuri Imana dusenga si Bayali! Iyo ivuze irasohoza. Amashimwe anyuzuye umutima, sinzi niba afite ingano, gusa Imana iri mu ijuru ryayo yumve ko umuja wayo nyishimiye, kandi nzahora mvuga izina ryayo.”
Avuga ko ibanga ry’umusaruro we ari ugusenga no kwiga cyane, ariko kandi akizera ko Imana iha umugisha imirimo y’umuntu ukorana umwete. Ati: “Ibanga nta rindi ni ugusenga no kwiga cyane, kuko Imana ikunda abanyamurava igaha umugisha imirimo yabo. Imana inshoboje sinzagutenguha; nubundi nzakomeza gukora cyane no mu yindi miryango yose izamfungurira.”
Aya magambo agaragaza ko kuri Germaine, gutsinda ikizamini cya Leta atari iherezo ry’urugendo, ahubwo ari intambwe nshya mu buzima bwe bw’amashuri, umuziki n’ivugabutumwa. Yumvikanisha kandi ko yiteguye gukomeza amashuri ya Kaminuza.
“Nta kintu gishimisha umubyeyi nko kubona umwana we yatsinze”
Se wa Germaine, Innocent Ufitimana, yavuze ko umusaruro w’umwana mu ishuri ari kimwe mu bintu bishimisha umubyeyi cyane, kuko usanga imyaka y’amashuri iherekejwe n’imbaraga nyinshi, kwigomwa no kumwitaho.
Ati: “Nta kintu gishimisha umubyeyi nko kubona umwana we yatsinze amasomo. Ibigenda ku mwana uri mu mashuri yisumbuye ni byinshi; amafaranga, kumwitaho no kumushyigikira ngo azatsinde neza ni cyo cyifuzo cy’umubyeyi. Ubu rero turi mu mashimwe menshi, ntiwabyumva.”
Yakomeje ashimira Imana, agaragaza ko ibyishimo afite ku ntsinzi y’umwana we birenze ibyo amagambo ashobora gusobanura. Ati: “Mbega ukuntu Umwami Imana agira neza, mbuze amazina namwita ni yo ndirimbo yanjye. Nyuma y’igihe kinini ku ntebe y’ishuri, Germaine aratsinze aduhesheje ishema twese.”
Impano yo kuririmba ifite ishingiro ry’ubumenyi
Germaine n’umuvandimwe we Alicia binjiye mu muziki mu 2024, ariko mu gihe gito bamaze bagaragaza ko bafite impano idashingiye gusa ku majwi meza no ku buhanzi, ahubwo inajyana n’ubushobozi bwo kwiga, gutekereza no gutanga ubutumwa bufite ireme.
Uyu munsi, Germaine Ufitinema yanditse amateka mashya mu rugendo rwe rw'amasomo aho yasoje amashuri yisumbuye ari uwa mbere mu kigo. Ni mu gihe mukuru we Alicia nawe yamaze kugera mu mwaka wa Kane wa Kaminuza mu masomo y'Ubuganga.
Aba bakobwa Bbmaze gusohora indirimbo zirimo “Urufatiro,” “Rugaba,” “Uri Yo,” “Ndahiriwe,” “Ibendera” na “Ibanga.” Indirimbo zabo zagiye zikundwa kubera ubutumwa bwibanda ku kwizera, gushima Imana no gukomeza abantu mu bihe bitandukanye by’ubuzima.
Mu minsi ishize, Alicia na Germaine begukanye ibihembo bibiri muri Rubavu Music Awards 2026. Indirimbo yabo “Ibendera” yahembwe nk’iyagize amashusho meza kurusha izindi, mu gihe na bo batowe nk’abahanzi beza ba Gospel bo mu Karere ka Rubavu.
Mu myaka ibiri bamaze mu muziki kandi begukanye ibihembo bibiri biri ku rwego mpuzamahanga. Impano yabo mu kuririmba, yabahesheje amahirwe yo gutaramira muri BK Arena, mu gitaramo gikomeye cya Pasika cyateguwe na Ben na Chance.
Ibyo bikorwa byabaye intambwe ikomeye mu rugendo rwabo rwo kuva ku rwego rw’abahanzi bakizamuka bakagera ku rwego rw’abahanzi bafite izina rigenda ryaguka.
Alicia na Germaine bamaze kugera ku ntambwe ikomeye yo kugira aba-subscribers barenga 100,000 kuri YouTube, ikimenyetso cy’uko ibikorwa byabo bikomeje kugera ku bantu benshi. Ubu, bahugiye mu gukora album yabo ya mbere izaba iri mu ndimi zitandukanye.

Germaine Ufitinema wo muri Alicia na Germaine yatsinze neza ikizamini cya Leta aba uwa mbere mu kigo

"Amashimwe anyuzuye umutima, sinzi niba afite ingano, gusa Imana iri mu ijuru ryayo yumve ko umuja wayo nyishimiye, kandi nzahora mvuga izina ryayo.” Germaine Ufitinema
Amanota ya Germaine Ufitinema mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye

Germaine Ufitinema yerekeje amaso ku masomo ya Kaminuza nyuma yo gusoza neza amashuri yisumbuye

Alicia na Germaine bari mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
REBA INDIRIMBO NSHYA "IBANGA" YA ALICIA NA GERMAINE