Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mama Sava yagarutse ku rugendo rwe rutangira
muri 2017, igihe yari akiri muto yishakisha, kandi yifuza gusa gukura izina mu
buzima bwa filime.
Ati
"Filime 'Papa Sava' ni filime nahuriyemo n’ibitangaza. Ni ukuvuga gukinana
na Papa Sava noneho nitwa umugore n’ibintu birenze. Iriya filime yankoreye
ubuzima, yampaye amafaranga, yampaye izina."
Mama
Sava yibuka uburyo Papa Sava yamushyigikiraga mu gihe yari mu ntege nke.
Akavuga ko atari ku nshuro imwe gusa yahuye n’imbogamizi mu rugendo rwe, ariko
Papa Sava ntiyigeze amurekera.
Ati
"Uriya ni we shyiga ry’inyuma ku rugendo rwanjye. Ntiyigeze ansiga mu
ntege nke zanjye. Nkabona ukuntu anyihanganira, nkavuga nti ‘ariko ubundi
nk’uyu ntabwo agira umwanya wo kwirukana,’ ariko akomeza anyishyigikira. Ni
umuntu mwiza rwose, ararenze, kandi yampaye amahirwe yo gukura impano yanjye mu
gukina filime n’ikinamico."
Nubwo
Mama Sava yishimira urugendo rwe rwa ‘Papa Sava’, ntiyibagirwa aho byose
byatangiye, ari byo filime ‘Seburikoko’, aho yabonye uburyo bwo gukina filime
bwa mbere.
Yongeraho
ko gukorana n’abakinnyi b’inzobere muri iyo filime byamufashije kumenya neza
uko agomba gukina, ndetse bigatuma impano ye itera imbere.
Akomeza
avuga ko kugeza n’ubu, izina rya Mama Sava rishingiye ku rugendo rwe hamwe na Papa
Sava, kandi ko azahora amwibuka nk’inkingi ikomeye mu buzima bwe bw’umwuga.
Ati
“Sinavuga ko ari itafari rimwe gusa yashyize ku buzima bwanjye, ahubwo
‘Mama
Sava’ avuga ko imvugo, imyitwarire, no kwihangana kwa Papa Sava byamwerekeje
inzira y’ubunyamwuga, bituma impano ye itera imbere kandi izina rye rikomeza
kumutunga mu buryo bw’umwuga.
Uyu
mugore avuga ko ubufatanye, kwihangana, n’urukundo rw’umwuga bishobora
guhindura ubuzima bw’umuntu, bigatuma impano ye itera imbere, ikamuhesha izina,
kandi bigatanga amateka mu mwuga.

Mama Sava avuga ko urugendo rwe rwa filime rwahindutse burundu kubera Papa Sava. Ati “Filime ‘Papa Sava’ yampaye amafaranga, izina n’ubuzima bwo gukina filime. Nta n’igihe yigeze ansiga mu ntege nke zanjye. Ni we shyiga ry’inyuma mu rugendo rwanjye.”

Mama
Sava yibuka uko Papa Sava yamushyigikiye kuva yatangira gukina filime ndetse n’ikinamico, ibintu avuga ko byamukomeje mu rugendo rwe rwa Cinema
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MAMA SAVA
KANDA HANO UBASHE KUREBA AGACE KA FILIME ‘PAPA SAVA’ ABA BOMBI BAHURIRAMO
