Ku
itariki nk’iyi mu 2016, nibwo Junior Giti na Umuhoza Angel bahamije isezerano
ryo kubana akaramata. Kuri ubu, imyaka icyenda irashize bubatse umuryango
ndetse banibarutse abana babiri. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Junior
Giti yavuze ko urugo rwabo rwashibutse ku myumvire yihariye buri wese yari
afite ku buzima bwo kubana nk’umugabo n’umugore.
Yagize
ati: “Buriya igikomeye ni ukuba mwese muzi icyo mushaka. Icyo mushaka ni
ukugumana, umuryango ukagumaho. N’iyo mushwanye mugomba kwiyunga nyuma y’aho.
Imyaka icyenda rero ikwigisha ko nyuma ya byose, na mbere yabyo, icya mbere ari
ugumana.”
Yakomeje
asobanura ko kubaka urugo rutajegajega bidashingira ku byishimo bihoraho,
ahubwo bishingira ku mwanzuro buri umwe afata wo kudasubira inyuma n’iyo ibihe
byaba bibi.
Yagize ati “Uvuze ngo ni imyaka icyenda y’uburyohe waba ugiye kubeshya
abatararushinga. Intego nyamukuru ni uko mwese mwafashe umwanzuro w’uko mugiye
kubaka. Ukavuga uti ‘uko byagenda kose, njye simva hano hantu’.”
Junior
Giti yavuze ko ubwo yahamyaga isezerano rye, yari akirwana no kubaka izina mu
kazi ko gusobanura filime no gukorana n’abahanzi, ariko umugore we akabyumva
nk’akazi gafite umumaro.
Nubwo
akazi ke kamusaba gukorera mu bihugu bitandukanye, avuga ko ikintu cy’ingenzi
ari ugusobanukirwa neza na gahunda y’umwe n’undi. Ati: “Akazi kanjye
ntigatandukanye n’ak’abandi. Icyangombwa ni uko twese tuba tuzi neza ibyo
turimo.”
Junior
avuga ko Mukuru we Yanga yamusabye ko narushinga azaharanira kurugumamo,
atazajya yirukira hanze igihe habaye ibibazo.
Junior Giti avuga ko ari ayo magambo ya mukuru we yamufashije gufata icyemezo gikomeye cyo kurwana ku rugo rwe, kugeza n’ubu agihamya ko yari ahisemo neza.

Junior
Giti na Umuhoza Angel: Urukundo rwubakiye ku masezerano

Imyaka
9 y’urugendo rudasanzwe… turacyari kumwe
Mu
bihe byiza n’ibigoranye, twahisemo kugumana – imyaka icyenda irabivuga byose
Twubatse
ku rukundo, twubakira ku bwumvikane – imyaka icyenda y’umuryango uhamye
Isabukuru
y’imyaka 9: Igisubizo ku masezerano twasezeranye imbere y’Imana n’abantu, niko
Junior Giti avuga
Urugo
ni ishingiro – uko imyaka ishira niko turushaho gusobanukirwa agaciro karyo
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KURI JUNIOR GITI AVUGA KU MYAKA ICYENDA ISHIZE ARUSHINZE
