Ku
wa 27 Gashyantare 2021, ni bwo basezeranye kubana akaramata imbere y’Imana mu
muhango wabereye muri Zion Temple mu Gatenga. Uwo munsi wabaye intangiriro
y’urugendo rw’imyaka itanu ishize rwuzuyemo ibyishimo, amasomo, ibigeragezo
n’intsinzi, nk’uko babyivugira.
“Imyaka itanu
yuzuyemo ibyishimo n’amasomo menshi” – Fleury
Mu
butumwa burebure Fleury yashyize kuri Instagram ku wa 27 Gashyantare 2026,
yagaragaje umutima wuzuye ishimwe n’urukundo ku mugore we.
Mu
magambo ye, Fleury yavuze ko kuri uyu munsi bishimira imyaka itanu myiza
y’urushako, kandi umutima we wuzuye gushimira Imana.
Yavuze
ko iyo myaka yaranzwe n’ibyishimo, gukura mu bitekerezo no mu buzima, ndetse
n’ibihe byinshi byiza bibitse amateka akomeye mu muryango wabo.
Yashimangiye
ko binyuze kuri Bahavu, yize byinshi ku buzima, amenya Imana mu buryo bwimbitse
kurushaho, asobanukirwa n’icyo urukundo nyarwo rusobanuye, ndetse aniga uko
witaho uwo mwashakanye wihanganye kandi wuje ineza.
Fleury
yavuze ko Bahavu atari umugore we gusa, ahubwo ari umugisha, umufatanyabikorwa
ndetse imwe mu mpano zikomeye Imana yamuhaye.
Yamushimiye
ko bagendanye uru rugendo, ko yamubaye hafi mu bihe byose, kandi ko yuzuje
urugo rwabo urukundo n’amahoro.
Yasoje
amusabira umugisha ku Mana, asaba ko yakomeza kubayobora no kubongerera indi
myaka myinshi y’urukundo n’ibyishimo, amwizeza ko azahora amukunda.
“Uri amahoro
yanjye n’aho nduhukira” – Bahavu
Na
Bahavu, wamamaye muri sinema nyarwanda, ntiyacecetse kuri uyu munsi wihariye mu
buzima bwe. Mu butumwa bwe, yashimiye umugabo we Fleury, amwita “Daddy wanjye
na Amora”, agaragaza ko bishimira atari imyaka gusa bamaze babana, ahubwo
n’urugendo rwose banyuzemo bafatanye urunana.
Mu
gusobanura ubutumwa bwe mu Kinyarwanda, Bahavu yavuze ko bishimira urugendo bagendanye
mu masengesho, mu bisekuru, mu bihe by’ibigeragezo no mu ntsinzi bagezeho.
Yashimiye umugabo we kuba umufatanyabikorwa, amahoro ye ndetse n’aho yumva
atekanye.
Yamusabiye
ko urushako rwabo rwakomeza gukomera no kurushaho kuba rwiza uko imyaka ishira,
byose mu izina rya Yesu.
Urukundo rwubakiye
ku Mana n’ukwizerana
Iyo
usomye amagambo yabo bombi, ubonamo ibintu bitatu by’ingenzi: ishimwe, ukwemera
Imana, n’ukwizerana mu rugendo rw’urushako. Si amagambo yo kwizihiza gusa,
ahubwo ni ubuhamya bw’urugendo rwubakiye ku nkingi zifatika.
Mu
myaka itanu ishize, Bahavu na Fleury bagaragaje ko urukundo rudashingiye ku
marangamutima gusa, ahubwo ruba urugendo rwo gukurana, kwihanganirana no
gusengerana.
Ku
isabukuru yabo y’imyaka itanu, si ukwishimira imyaka gusa, ahubwo ni no kongera
guhamya isezerano bahanye imbere y’Imana mu 2021, isezerano rikomeje kwera
imbuto mu rugo rwabo.
Mu
gihe benshi babifuriza gukomeza urugendo rwiza, bo bahisemo kubusigasira mu
isengesho no mu rukundo, ibintu byombi bigaruka kenshi mu butumwa bwabo.
Imyaka
itanu irashize, ariko ku ruhande rwabo, ni nk’aho urugendo rugitangira.


Bahavu Usanase Jannet n’umugabo we Fleury Ndayirukiye bari kwizihiza imyaka itanu ishize bunze ubumwe nk’umugabo n’umugore

Mu butumwa buri umwe yatangaje, yagaragaje ko iyi myaka yaranzwe n’urukundo n’amahoro mu muryango, ariko kandi Imana yabaye mu ruhando rwabo
KANDA HANO UREBE IGICE GISHYA KIMWE MURI FILIME BAHAVU ATEGURA
