Yabaye imvano y’ivuka ry’izina mfite- Ross Kana ku ndirimbo yinjiriraho muri MTN Iwacu Muzika Festival (VIDEO)

Imyidagaduro - 05/07/2026 8:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Yabaye imvano y’ivuka ry’izina mfite- Ross Kana ku ndirimbo yinjiriraho muri MTN Iwacu Muzika Festival (VIDEO)

Umuhanzi Ross Kana uri mu bari kwigarurira imitima ya benshi mu muziki nyarwanda, yongeye kwerekana impamvu ari umwe mu bahanzi bafite ejo hazaza heza, ubwo yasusurutsaga imbaga y’abakunzi b’umuziki bari bitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere ka Muhanga.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, yageze ku rubyiniro yakirwa n’amashyi menshi ndetse n’akaruru k’abafana bari bamaze igihe bamutegereje.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo ‘Fou de Toi’, ‘Molela’, ‘Mami’ na ‘Sesa’, zose zafashijwe kuririmbwa n’abafana mu buryo bugaragaza ko zimaze kuba izabo.

Ni igitaramo cyagaragayemo urubyiruko rwinshi rwari rwitabiriye rwiteguye kuririmbana n’abahanzi, aho Ross Kana na we atigeze atenguha abafana be.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nyuma yo kuva ku rubyiniro, Ross Kana yavuze ko yashimishijwe cyane n’uburyo yakiriwe n’abatuye Muhanga, avuga ko ubwitabire bwari hejuru ndetse ko byamweretse urukundo rudasanzwe abafana bafite ku muziki we.

Yagize ati: "Hano i Muhanga bari benshi cyane. Abantu bari kwitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival ku rwego ruri hejuru byanshimishije cyane. Nabonye ubwitabire budasanzwe. ‘Stage’ yari hejuru, namwe mwabibonye."

Kimwe mu bintu byihariye bimaze kumuranga muri ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival ni uko iyo ageze ku rubyiniro ahita atangirana n’indirimbo 'Fou de Toi', yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Producer Element.

Ntabwo ari ukubera gusa ko iyi ndirimbo ikunzwe, ahubwo ni uko ifite amateka akomeye mu rugendo rw’umuziki we.

Ross Kana yavuze ko kuri we iyi ndirimbo ari yo nkingi yubakiyeho urugendo rwe rwose nk’umuhanzi, ndetse ko ari na yo yatumye izina Ross Kana ritangira kumenyekana mu ruhando rw’umuziki nyarwanda.

Ati: "Nyisobanura nk'umusingi cyangwa se aho natangiriye. Ni ho izina Ross Kana ryavuye, ni ho ryavukiye. Ni yo ibimburira ibindi byose nteganya gukora cyangwa se nzakora."

Aya magambo agaragaza uburyo 'Fou de Toi' ifite agaciro kihariye kuri Ross Kana, kuko atayifata nk'indirimbo yamuhesheje izina gusa, ahubwo ayifata nk'intangiriro y'inzozi ze zose mu muziki.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 29 Gicurasi 2023, ihuriyemo Ross Kana, Bruce Melodie na Producer Element. Nyuma yo kujya hanze yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki, inafasha Ross Kana kumenyekana cyane no kwagura umubare w'abamukurikira.

Kuva icyo gihe, Ross Kana yakomeje gushyira hanze izindi ndirimbo zirimo Molela, Mami na Sesa, zakomeje kumwubakira izina nk'umwe mu bahanzi bafite ubuhanga mu gukora indirimbo z'urukundo zikora ku mitima y'urubyiruko.

Kugeza ubu, uburyo abafana bitabira ibitaramo bye ndetse bakaririmbana na we indirimbo ze ijambo ku rindi, ni ikimenyetso cy'uko ari umwe mu bahanzi bari gukomeza kuzamuka ku muvuduko ushimishije mu muziki nyarwanda.

Kuri Ross Kana, ariko, byose bigaruka ku ndirimbo imwe atajya yibagirwa—'Fou de Toi', kuko ari yo avuga ko yamubyariye izina, ikamubyarira n'urugendo rushya rw'ubuhanzi rutaragera ku iherezo.

Ross Kana yatangaje ko ‘Fou de Toi’ yabaye ikiraro cye cyo kwinjira mu muziki

Ross Kana yavuze ko indirimbo yakoranye na Bruce Melodie na Element yabaye imvano y’ivuka rye mu muziki


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ROSS KANA

KANDA HANO UREBE UKO ROSS KANA YITWAYE I MUHANGA MU GITARAMO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...