Amakuru aturuka mu binyamakuru birimo Daily Monitor, Daily Nation, Nairobi News, Pulse na New Vision agaragaza ko Zari yagiye anyura mu nkundo zitandukanye zikomeye zagize uruhare rukomeye mu buzima bwe.
1.Ivan Ssemwanga

Zari Hassan yatangiye ubuzima bw’urukundo buzwi cyane ubwo yabanaga na Ivan Ssemwanga, umwe mu baherwe bo muri Uganda wari uzwi mu itsinda rya Rich Gang. Ivan yari azwi nk’umugabo w’ishoramari n’imibereho y’abakire, ufite ijambo rikomeye mu bucuruzi bw’akarere.
Zari na Ivan babanye mu buryo bwa gakondo, babaho nk’umuryango umwe mu gihe kirekire ndetse babyarana abana batatu b’abahungu.
Uyu muryango wabo wagaragaraga nk’ufite ituze ariko nyuma uza guhura n’ibibazo byatumye batandukana mu 2013 nk’uko byagiye bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Uganda.

Nubwo batandukanye, Ivan yakomeje kugira uruhare mu buzima bw’abana be kugeza yitabye Imana mu 2017 azize indwara y’umutima. Urupfu rwe rwagize ingaruka zikomeye kuri Zari n’umuryango wabo, ndetse rutuma ubuzima bwe bwongera kwibandwaho n’itangazamakuru.

2.Diamond Platnumz

Nyuma yo gutandukana na Ivan, Zari yatangiye umubano n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku mugabane wa Afurika.
Uru rukundo rwabo rwabaye rumwe mu zakurikiwe cyane mu itangazamakuru kubera ubwamamare bwabo bombi. Zari na Diamond bafitanye abana babiri barimo Princess Tiffah na Prince Nillan.

Nubwo batangiye bagaragara nk’itsinda rikomeye, umubano wabo waje kugirana ibibazo bikomeye birimo kutizerana n’ibirego byagiye bivugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byatumye mu 2018 batandukana ku mugaragaro, nubwo bakomeje gufatanya kurera abana babo.
Shakib Lutaaya

Mu 2022, Zari yongeye kugaragara mu rukundo n’umugabo mushya witwa Shakib Lutaaya, umucuruzi ukomoka muri Uganda. Shakib azwi mu bikorwa by’ubucuruzi birimo imodoka, imyambaro n’ishoramari ritandukanye, kandi yari agaragara nk’umugabo wifashije mu bikorwa bye.
Zari na Shakib bakoze ubukwe bwa kisilamu, ibintu byatumye benshi batekereza ko Zari yabonye ituze nyuma y’imyaka myinshi y’inkundo zitandukanye. Icyakora, nyuma y’igihe gito, hatangiye kuvugwa amakimbirane hagati yabo.

Mu 2025 na 2026, amakuru atandukanye y’imyidagaduro yagaragaje ko umubano wabo wajemo agatotsi, kugeza no ku bivugwa ko bashobora kuba baratandukanye. Nubwo rimwe na rimwe bagaragaraga hamwe, byateye urujijo ku miterere nyayo y’umubano wabo.

Zari Hassan ubu ni umubyeyi w’abana batanu. Batatu yabyaranye na Ivan Ssemwanga, babiri yabyaranye na Diamond Platnumz, akaba yari atarabyarana na Shakib Lutaaya. Nubwo ubuzima bwe bw’urukundo bwagiye buhindagurika, akunze kugaragaza ko abana be ari bo mbaraga ze n’ishingiro ry’ubuzima bwe bwa buri munsi.

Ubuzima bwa Zari bukurikirwa cyane kubera uruhurirane rw’ubwamamare, ubucuruzi n’inkundo ze zagiye zivugwa cyane, Kuba akoresha imbuga nkoranyambaga cyane byatumye buri ntambwe ye iba inkuru mu itangazamakuru.
Ibi bituma afatwa nk’umwe mu bagore b’icyitegererezo cy’ubuzima bw’abamamara muri Afurika y’Iburasirazuba, aho ubuzima bwite buhinduka igice cy’itangazamakuru rya buri munsi.
Ubuzima bwa Zari Hassan bugaragaza urugendo rw’umugore wanyuze mu nkundo zitandukanye z’abantu bakomeye, akabyara abana batanu, ariko nanone akomeza kwiyubaka mu bucuruzi no mu buzima bwe bwite.
Nubwo inkundo ze zagiye zirangira nabi, Zari akomeje kuba umwe mu bagore bafite ijambo rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Abamureba bamubonamo umugore wanyuze mu bibazo byinshi ariko akabasha gukomeza kwiyubaka no gukomeza imbere, bigaragaza isura nyayo y’ubuzima bw’icyamamare muri iki gihe.
