Yabanje kubyanga! Uko Samusure yinjije ‘Papa Sava’ muri Cinema –VIDEO

Cinema - 25/02/2026 10:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Yabanje kubyanga! Uko Samusure yinjije ‘Papa Sava’ muri Cinema –VIDEO

Hari igihe impano iba igaragara, ariko nyirayo atarayibonera igihe. Hari n’igihe umuntu umwe aba ari we ubona kure, akabona icyo abandi batarareba. Ibi ni byo byabaye ku rugendo rwa Niyitegeka Gratien, wamamaye nka Papa Sava na Seburikoko, winjiye muri cinema atabishaka, ariko aza guhinduka umwe mu bakinnyi bayubatse mu buryo budasanzwe.

Imyaka 30 ubu irashize ari mu buhanzi. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda, Karisa Erneste wamamaye nka Samusure, yasubije amaso inyuma ku myaka ya 2006 na 2007, igihe yahisemo kwegera Niyitegeka akamwumvisha kugerageza gukina filime bwa mbere. Icyo gihe, Papa Sava yabanje kubyanga.

Samusure avuga ko igitekerezo cyo kumwinjiza muri cinema kitaturutse ku busa. Byaturutse ku mukino umwe yamubonyemo i Huye, mu maserukiramuco yahuzaga za Kaminuza.

Icyo gihe Niyitegeka yari umunyeshuri muri KIE, azwi mu itorero ry’ishuri, ndetse anavuga amazina y’inka mu bukwe, impano idasanzwe mu muco Nyarwanda. Ariko umunsi umwe, yakoze ‘one man show’ imara iminota irenga 40 ari wenyine ku rubyiniro.

Abantu ntibarambiwe. Baramushyigikiye. Baraseka, barishima. Samusure na we yararebye, aranyurwa. Yagize ati: “Yakinye iminota irenga 40 ari wenyine, kandi abantu batarambiwe. Mubonamo impano ikomeye.”

Ni bwo yatangiye kubona ko hari umukinnyi wa filime wihishe mu musizi n’umunyarwenya wakiniraga kuri radio.

“Si ibintu byanjye” – uko Papa Sava yabanje kubyanga

Icyakora kubona impano si ko guhita uyijyana aho wifuza. Samusure yegereye Habyarimana Charles, amubwira ko hari umuntu babonye i Huye ukwiye kwifashishwa muri filime. Bafashe icyemezo cyo kumusanga.

Ariko igisubizo cyari gitunguranye. Papa Sava yarabyanze.

Yavuze ko atari ibintu bye. Ko we yamenyereye gukina ibitambuka kuri radio. Icyo gihe yakoraga ibiganiro n’ibitaramo bya radiyo 10, ndetse anakora imivugo. Yumvaga ko igihe cyo kujya imbere ya camera kitaragera, kandi ko akiri mu masomo.

Iryo jambo rye rishobora gusobanurwa nk’ubwitonzi, ariko no gushidikanya. Hari benshi baba bafite impano, ariko bakumva batiteguye kuyigaragaza ku rwego runaka.

Icyakora, nk’uko Samusure abivuga, igihe cyaje kugera. Papa Sava yaje kwemera ati: “Reka tugerageze.”

Ni bwo yatangiye gukina muri filime Zirara Zishya, imwe mu zahaye icyerekezo gishya cinema Nyarwanda mu myaka ya mbere y’izamuka ryayo.

Iyo ntambwe nto yo “kugerageza” ni yo yaje kuba umusingi w’urugendo rurerure. Uyu munsi, Papa Sava ni umwe mu bakinnyi bubakiye izina rikomeye kuri televiziyo no muri filime, by’umwihariko muri ‘Seburikoko’, yamugize icyamamare mu gihugu hose no hanze yacyo.

“Biranshimisha cyane” – ishema rya Samusure

Samusure ntahisha ko yishimira intambwe mugenzi we agezeho. Avuga ko kubona uwo yigeze kwegera, akanga, ariko akaza kwemera akazamuka, ari ishema rikomeye. Ati: “Biranshimisha cyane, kandi si we wenyine. Ni benshi nagiye ncira inzira.”

Aya magambo agaragaza uruhare rukomeye rw’ababaye abatangizi muri cinema Nyarwanda – abantu babonye impano mu bandi, bakazifasha kubona aho zigaragarira.

Inkuru ya Papa Sava si iy’umukinnyi wamenyekanye gusa. Ni inkuru y’umuntu wigeze gutinya intambwe, ariko aza kuyitera. Ni inkuru y’undi wabonye impano, akayizirikaho, akayirwanira kugeza igeze ku nzozi zitari zagaragara neza.

Yabonye impano i Huye, arayikurikira kugeza yemeye kugerageza – Samusure asobanura uko yinjije Papa Sava muri cinema n’uburyo atigeze acika intege n’ubwo yabanje kubyanga

Kuva kuri radio no mu mivugo, Papa Sava yaje kwemera kujya imbere ya camera, intambwe yahinduye amateka ye, ubu arizihiza imyaka 30 mu buhanzi

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SAMUSURE


VIDEO: Melvin Pro/ InyaRwanda.com



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...