Yaba asanzemo ibyamamare ku Isi nka T-Pain na Lady Gaga! Murumuna wa Dr Jose Chameleone yagaragaje ko ashobora kuba agiye kwinjira muri Konvict Muzik ya Akon

Imyidagaduro - 26/05/2021 6:29 AM
Share:

Umwanditsi:

 Yaba asanzemo ibyamamare ku Isi nka T-Pain na Lady Gaga! Murumuna wa Dr Jose Chameleone yagaragaje ko ashobora kuba agiye kwinjira muri Konvict Muzik ya Akon

Umuvandimwe wa Dr Jose Chameleone yagaragaje ko yagiranye ibiganiro n’umujyanama wa Akon bishobora kuvamo amahirwe yo gusinya nk’umuhanzi muri Konvict Muzik label ikomeye y’uyu munyabigwi [Akon] ukomoka muri Senegal.

Iby'aya mahirwe yifunzwa na benshi Pius Mayanja ukoresha izina rya Pallaso mu muziki akaba na murumuna wa Dr Jose Chameleone yabisangije abakunzi be kuri Instagram kuri uyu wa Mbere. Yashyizeho agace gato mu buryo b’amashusho k’ikiganiro yagiranye n’ureberera inyungu za Akon bwana Babs. Guhura kwe n’uyu mujyanama yabifashijwemo n’umunyamategeko akaba n’umushabitsi Hamis Kiggundu ufite ubutunzi bubarirwa muri miliyoni 870 z’amadorali.

Pallaso wagiranye ibiganiro n'umujyanama wa Akon

Yabonye ibihembo byinshi nk’umucuruzi birimo ibyo guhanga udushya n’ibindi. Muri aya mashusho magufi Pallaso yasangije abakunze be hari aho uyu mushoramari yumvikana avuga ko ari umuhanzi mwiza hanyuma Pallaso nawe akisabira ko bamusinyisha. Nyuma y'aya mashusho Pallaso yayaherekeje ubutumwa ko hari ikintu gikomeye abantu bakwiye kwitega. Yanditse agira ati "Inama ikomeye🙏🏿🙏🏿 Nahuye n’umujyanama wa Akon Babs hamwe n’umuvandimwe Hamis Kiggundu. Murebe indi ntambwe yanjye igiye kuza ".

REBA HANO AMASHUSHO YASANGIJE ABAKUNZE BE ARI KUMWE NA MANAGER WA AKON


Inzozi aramutse azikabije yahurira muri Konvict Music n’abahanzi bakomeye ku isi babarizwa muri iyi nzu nka T-Pain, Lady Gaga, Kat Deluna, French Montana n’impanga zamenyekanye mu muziki nka P-Square mbere y'uko zitandukana. 


T-Pain ari mu bahanzi Pallaso yasanga muri Konvect Muzik

Pallaso yamamaye mu ndirimbo nyinshi nka "Go Down Low", "Mundongo" yakoranye na Sheebah n'izindi.

REBA HANO INDIRIMBO TWATOBA YAKORANYE NA DAVIDO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...