Wyre yagaragaje icyatuma u Rwanda rutwara Grammy, anavuga kuri The Ben na Bruce Melodie

Imyidagaduro - 23/07/2026 3:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Wyre yagaragaje icyatuma u Rwanda rutwara Grammy, anavuga kuri The Ben na Bruce Melodie

Amahirwe y’abahanzi b’Abanyarwanda mu rugendo rwo kugera ku rwego mpuzamahanga aragenda arushaho kwiyongera, by’umwihariko mu guhatanira ibihembo bikomeye bya Grammy Awards, nyuma y’aho umuhanzi w’icyamamare mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Wyre uzwi nka “The Love Child”, yinjiye mu bagize inteko itora ya Recording Academy mu cyiciro cya 2026 New Member Class.

Uyu muhanzi wageze i Kigali aho yari yitabiriye igitaramo cya Oldies Music Fest, yagaragaje ko kuba yarinjiye muri uru rwego bifungura amarembo mashya ku bahanzi bo mu karere, cyane cyane ab’Abanyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Wyre yavuze ko u Rwanda rufite impano zidasanzwe mu muziki, kandi ko igihe kigeze ngo izo mpano zigaragare ku rwego mpuzamahanga.

Yagaragaje ko kuba ari mu bagize inteko itora ya Recording Academy bimuha ijwi mu gufata ibyemezo, bikaba bishobora gutuma abahanzi bo mu karere barushaho kumenyekana no kugera ku rwego rwo guhatanira ibihembo bya Grammy.

Yagize ati: “muri iki gihe umuziki wa Afurika ntukiri uw’ibihugu byihariye gusa, ahubwo wabaye isoko rimwe rinini aho indirimbo ikunzwe muri Kenya ishobora guhita ikundwa no mu Rwanda, ndetse n’ikunzwe mu Rwanda ikagera no mu bindi bihugu byo mu karere.”

Mu gushimangira ubuhanga buri mu Rwanda, Wyre yashimye by’umwihariko abahanzi barimo The Ben na Bruce Melodie, avuga ko bafite impano idasanzwe kandi bakomeje kwigaragaza ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko Bruce Melodie yise umuririmbyi ufite ijwi ryihariye kandi rikomeye.

Uretse ibyo, yibukije amateka y’imikoranire hagati ye n’abahanzi b’Abanyarwanda, aho yavuze ku ndirimbo “Kutaka” yakoranye na Miss Shanel, ikaba yarabaye imwe mu ndirimbo za mbere zafunguye amarembo y’ubufatanye hagati ye n’abahanzi bo mu Rwanda.

Wyre yavuze ko umujyanama we (manager) ari mu biganiro n’abahanzi b’Abanyarwanda bafite izina rikomeye, hagamijwe kureba uko hakorwa imishinga mishya y’indirimbo zihuriweho (collaborations) mbere y’uko asubira muri Kenya.

Wyre yasezeranyije abakunzi b’umuziki ibirori bidasanzwe mu gitaramo cya Oldies Music Fest, aho yavuze ko azaririmba indirimbo zakunzwe cyane mu bihe byashize ndetse asaba abantu kuza bikwije biteguye kubyina.

REBA IKIGANIRO WYRE YAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU UBWO YAGERAGA I KIGALI



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...