WTA yemeje ko abakinnyi bazajya bitabira amarushanwa yayo bazajya bakorerwa isuzuma ry'uturemangingo

Imikino - 20/07/2026 3:58 PM
Share:

Umwanditsi:

WTA yemeje ko abakinnyi bazajya bitabira amarushanwa yayo bazajya bakorerwa isuzuma ry'uturemangingo

Urwego rutegura amarushanwa ya Tennis y'abagore ku Isi (WTA) rwatangaje amabwiriza mashya asaba ko abakinnyi bose bazajya bitabira amarushanwa arutegura babanza gukorerwa isuzuma rya gihanga rigamije kwemeza igitsina cyabo.

Aya mabwiriza azatangira gukurikizwa guhera ku wa Kabiri, akaba ari kimwe mu bigize gahunda nshya ya WTA igena ibisabwa kugira ngo umukinnyi yemererwe guhatana mu cyiciro cy'abagore.

Muri iri suzuma, umukinnyi azajya atanga icyitegererezo cy'amatembabuzi yo mu kanwa (cheek swab), amaraso cyangwa amacandwe, hagamijwe kureba niba afite SRY gene, imwe mu turemangingo dufitanye isano na chromosome Y, igira uruhare mu iterambere ry'ibiranga igitsina gabo.

WTA yavuze ko iri suzuma rizakorwa inshuro imwe gusa mu buzima bw'umukinnyi. Umukinnyi uzagaragara ko adafite SRY gene ni we uzemererwa gukina mu cyiciro cy'abagore, mu gihe uzayisanganwa azakorerwa irindi suzuma ryimbitse mbere y'uko hafatwa umwanzuro ku burenganzira bwe bwo gukina.

Aya mabwiriza mashya anasaba abakinnyi gusinya inyandiko yemera ko kwanga gukora iri suzuma bishobora kubakururira ibihano. Ibi bisimbuye amabwiriza yari yashyizweho mu 2024, yemereraga umugore wahinduye igitsina (transgender woman) gukina mu marushanwa ya WTA mu gihe yabaga amaze nibura imyaka ibiri agabanyije urugero rwa testosteronerukagera munsi ya 2.5 nmol/L.

Mu itangazo ryayo, WTA yavuze ko aya mabwiriza agamije kurinda amahirwe angana no gukomeza ubutabera mu marushanwa y'abagore. Yagize iti: "Amabwiriza ya WTA agenga abemerewe gukina mu cyiciro cy'abagore agamije guteza imbere amahirwe angana no kurinda irushanwa riboneye ku bakinnyi bose bitabira amarushanwa ya WTA."

WTA yasobanuye ko kuva aya mabwiriza yatangira gushyirwaho mu 1975 yakomeje kuvugururwa hakurikijwe impinduka zabaga mu mikino mpuzamahanga.

Nyuma y'ubusesenguzi buheruka bwakorewe hamwe n'abanyamuryango ba WTA ndetse harebwa n'icyerekezo kiri gufatwa n'indi mikino, hafashwe umwanzuro ko guhera mu 2026 uburenganzira bwo gukina mu cyiciro cy'abagore buzashingira ku gitsina umuntu yavukanye.

WTA yongeyeho ko iri tegeko rizashyirwa mu bikorwa hubahirizwa icyubahiro n'uburenganzira bw'abakinnyi bose, ishimangira ko iki ari icyemezo gisaba ubushishozi no kubungabunga uburinganire mu mikino.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...