Mu bikorwa ngarukamwaka Women Foundation Ministries igira harimo igikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa (Thanksgiving) cyavukiye mu iyerekwa ryahawe umushumba mukuru wa WFM binyuze mu Ijambo ry’Imana dusanga mu Gutegekwa kwa kabiri (Deutronomy) 8 :12-14 havuga ngo:
"Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, inka zawe
n’imikumbi yawe n’ifeza zawe n’izahabu zawe, ni byo ufite byose bikaba
bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka
Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa."
Gushimira Imana mu bikorwa (Thanksgiving) yatangiye kuva mu mwaka wa
2007, kikaba ari igikorwa kigiye kuba ku nshuro ya 13 gikorwa mu buryo bwo
gufasha abatishoboye hagamijwe gushishikariza abanyarwanda gushima Imana ku byo
yabagejejeho no kubibutsa umuco nyarwanda w’ubupfura urangwa no
gushimira,urukundo, gushyigikira abatishoboye n’ibindi.
Ni muri urwo rwego kuwa Gatanu taliki 29 Ugushyingo 2019 kuva saa tatu za mu gitondo, Umuryango Women Foundation Ministries uzerekeza mu Murenge wa Kinyinya Kagugu muri Kabuhunde ya 2 mu Karere ka Gasabo mu rugendo rwo kujya gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi no gufasha ababyeyi b’abo bana, hakiyongeraho n’igikorwa cyo kukubakira akarima k’igikoni kuri iyo miryango izafashwa.
Ikindi ni uko uretse kimwe mu bikorwa nyamukuru cyo gufasha abitishoboye mu bijyanye ni imirire mibi hazaba hitwajwe ni ibindi bintu bikenerwa mu muryango bitandukanye harimo ibikoresho by’isuku, imyenda n'ibindi bikenerwa mu buzima bwabo bana nimiryango yabo buri munsi.

Muri Thanksgiving bashima Imana mu bikorwa, hano bahaye moto umusore witwa Peter
Ikindi
ni uko kuva 2007 WFM yari isanzwe ikora igikorwa cyo kugaburira abana indyo
yuzuye bwarwariye mu bitaro bya CHUK buri wa kane ( Rimwe mu cyumweru), icyo
gikorwa kikaba cyarahagaze 2017 ubwo WFM yatangije Center yita ku bana bafite
imirire mibi bari mu mutuku mu murenge wa Kinyinya Kagugu muri kabuhunde ya 2
kuko yasanze nk’abantu babarizwa mu iyoboka Mana bagomba kugira uruhare runini
kandi rukomeye mu guhyigikira gahunda za leta mu buryo bwose
Iyo Center ikaba igiye kumara imyaka 2 ikora kandi neza, Kuri iyi nsuhuro ya 13 ya Thanks Giving WFM ikaba igiye no gutangiza gahunda yo guhugura ababyeyi batishoboye bo muri ako gace ku bijyanye n’imirire myiza n’indyo yuzuye mu miryango yabo kugira ngo bakomeze kubaho ubuzima bw’imirire myiza mu bushobozi bafite kandi mu buryo burambye, twibaza ko bizagenda neza.
Ikindi bizafasha
gukomeza gukurikirana abo bana mu gukomeza kwitabwaho igihe basubijwe mu
miryango yabo bamaze gukira banakurikiranwe habeho gahunda yo gukomeza gutegura
ahantu bazajya bagaburirwa n’ababyeyi babo, cyane ko wasangaga abana bamaze
kwitabwaho basubizwa mu miryango yabo bagasubira inyuma kuko ababyeyi babo
badafite ubushobozi cyangwa ubumenyi buhagije bwo gukomeze kwita kuri abo bana babo
uko bikwiriye.
Imwe mu ntego ya WFM rero kuri iyi nshuro ya 13 hakorwa igikorwa cya Thanksgiving ni uko ikibazo cy’imirire mibi ku bana babarizwa muri Kagugu Kabuhunde 2 kiranduka burundu hakabaho ubuzima buzira indwara yo mu mutuku kubera imirire. Imana igahabwa icyubahiro ku bw’abantu bemera gukoreshwa nayo kugirango nabandi babeho neza.
Women Foundation Ministries muri Thanksgiving 2018