Uko
imyidagaduro itera imbere hirya no hino ku Isi, uruhando rwa sinema narwo
rukomeje kuza ku isonga mu kunezeza imitima ya benshi aho kuri ubu i Burundi
naho bashyize imbaraga mu kugeza sinema yabo ku ruhando mpuzamahanga.
Wilson
Niyonkuru, ukoresha amazina ya Wizzo No Beat yatangiye gukora filime y’uruhererekane
"The light is out" ashimangira ko amafaranga ayishoramo ari agamije
kumurika impano nshya za sinema mu Burundi.
Wizzo No Beat yatangiye gukora sinema mu mwaka wa 2021 ariko mu mwaka wa 2025 abona
ko igihe kigeze kugira ngo batangire bashore amafaranga menshi muri iki cyiciro dore
ko iyi filime nshya amaze kuyishoramo 2,000,000 BIF
Iyi
filime yakiniwe mu Burundi yanditswe, itunganywa ndetse inayoborwa na Justin
Cabars, igamije kwigisha urubyiruko rwo muri iyi minsi kutirukira urukundo rugamije
amafaranga cyangwa urukundo rushingiye ku kinyoma.
Mu
kiganiro Wizzo yagiranye na Inyarwanda, yagize ati "Ni filime igaruka ku
nkuru y’umusore wakundanye n’umukobwa, umusore akaza kumubeshya ko yapfuye kuko
hari ibyo yashakanga kumenya ku mukobwa, kuko yari amaze kumenya ko amubeshya hari byinshi
yamuhishe.”
Wizzo yavuze ko iyi filime, agace kayo kamwe kazajya gatambuka gatatu mu cyumweru kugeza igihe iyi filime izarangirira.
Wizzo yatangiye gukora filime "The light is out" imaze kumutwara arenga 2,000,000 BIF
Abakinnyi bagaragara muri iyi filime ni bamwe mu batanga icyizere cyo kugeza ku gasongero uruganda rwa sinema yo mu Burundi