Wizkid yaciye agahigo nyuma yo kumva na Miliyari 11 kuri Spotify

Imyidagaduro - 20/05/2026 6:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Wizkid yaciye agahigo nyuma yo kumva na Miliyari 11 kuri Spotify

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Wizkid, yongeye gukora amateka mu muziki wa Afurika nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere wo kuri uyu mugabane ugejeje kuri miliyari 11 z’abamaze kumva indirimbo ze kuri Spotify, habaruwemo izo yakoze wenyine n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Aya makuru yatangajwe n’urubuga rukurikirana imibare y’umuziki muri Afurika rwa ChartsAfrica, rwavuze ko Wizkid akomeje kwandika amateka mashya mu rugendo rwe rwa muzika ndetse no gushyira Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Mu butumwa rwanyujije ku rubuga rwa X, ChartsAfrica rwagize ruti: “Wizkid abaye umuhanzi wa mbere wo muri Afurika ugejeje kuri miliyari 11 z’abamaze kumva ibikorwa bye kuri Spotify.”

Iyi ntambwe nshya Wizkid agezeho ije nyuma y’iminsi mike ashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na DJ Tunez yitwa “State of Mind”, yasohotse tariki 15 Gicurasi 2026.

Iyo ndirimbo yakiriwe neza ku rwego mpuzamahanga kuko ku munsi wa mbere gusa yumviswe inshuro zirenga ibihumbi 685 kuri Spotify ku Isi yose, ibintu byongeye kugaragaza ubuhangange bwa Wizkid mu muziki wa Afurika no hanze yawo.

Si ubwa mbere uyu muhanzi akoze amateka kuri uru rubuga rucurangirwaho umuziki, kuko no muri Mutarama 2026 yari yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Afurika ugejeje kuri miliyari 10 z’abamaze kumva indirimbo ze kuri Spotify.

Wizkid, benshi bita ‘Big Wiz’, amaze imyaka ari umwe mu bahanzi b’abanyafurika bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Yagiye akorana indirimbo n’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Drake, Beyoncé na Chris Brown, ibintu byafashije umuziki wa Afurika gukomeza kwagura isoko no kugera kure.

Abakunzi b’umuziki n’abasesenguzi bavuga ko iyi miliyari 11 ya ‘streams’ ari ikimenyetso gikomeye cy’uko umuziki wa Afurika ukomeje gufata indi ntera ku Isi, cyane cyane injyana ya Afrobeats ikomeje gukundwa n’abatari bake hirya no hino ku mugabane w’u Burayi, Amerika no muri Aziya.

Iyi ntambwe kandi yongeye gushimangira ko Wizkid ari umwe mu bahanzi bafite uruhare runini mu gutuma Afurika iba igicumbi cy’umuziki uri guhindura isura y’inganda z’imyidagaduro ku rwego rw’Isi.

Wizkid yongeye gukora amateka! Uyu muhanzi wa Nigeria abaye uwa mbere muri Afurika ugejeje kuri miliyari 11 z’abamaze kumva indirimbo ze kuri Spotify



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...