Wizkid yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere muri Afurika wagurishije cyane ku Isi

Imyidagaduro - 02/03/2026 3:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Wizkid yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere muri Afurika wagurishije cyane ku Isi

Umunya-Nigeria, Wizkid, yongeye kwandika amateka mu muziki wa Afurika nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere ku mugabane wagurishije cyane ku rwego mpuzamahanga, aho amaze kugera kuri miliyoni 13.18 z’inyongera z’album (equivalent album sales) ku Isi yose.

Iyi mibare ishingiye ku buryo bugezweho bwo kubara igurishwa ry’umuziki, aho hateranywa album zasohotse, indirimbo zagurishijwe ku buryo bw’imbona nkubone (Physical), izo ku rubuga rwa murandasi (digital downloads) ndetse n’umubare w’ibihe indirimbo ze zumviswe ku mbuga zicururizwaho (streaming platforms), byose bigahindurwamo igipimo cya Album imwe.

Kuva mu minsi ye ya mbere atangiye kumenyekana muri Nigeria, Wizkid yagaragaje impano idasanzwe yamufashije kwagura umuziki wa Afrobeats.

Album ze za mbere zamuhesheje izina rikomeye muri Afurika, ariko izamuzamuye ku rwego mpuzamahanga n’imikoranire yagiranye n’ibyamamare ku Isi.

Indirimbo “One Dance” yakoranye na Drake yabaye intambwe ikomeye mu rugendo rwe, kuko yamugejeje ku isoko rinini ryo muri Amerika ya Ruguru, u Burayi na Aziya. Iyo ndirimbo yamugize icyamamare ku Isi yose, ituma izina rye rirenga imbibi za Afurika.

Mu bihe bya mbere by’umuziki we, Wizkid yagaragaje imbaraga mu kugurisha indirimbo na Album mu buryo busanzwe (physical sales). Ariko uko isi yinjiraga mu gihe cya ‘streaming’, na we ntiyigeze asigara inyuma.

Indirimbo ze zimaze gukusanya miliyari z’ibihe zumviswe kuri Spotify, Apple Music na YouTube. Uyu mubare munini wo kumvwa ku mbuga za murandasi ni wo watumye agera kuri izi miliyoni 13.18 zibarwa nk’album zagurishijwe.

Mu mishinga yamwaguriye izina harimo album nka: ‘Superstar’ (yamumenyekanishije cyane muri Afurika), ‘Ayo’, ‘Sounds From The Other Side’, ‘Made in Lagos’, ‘More Love’, na ‘Less Ego’.

By’umwihariko, Album ‘Made in Lagos’ ni imwe mu mishinga yatumye Afrobeats irushaho kwinjira ku isoko mpuzamahanga, aho yakunzwe cyane muri Amerika no mu Bwongereza.

Ibi Wizkid agezeho si intsinzi ye ku giti cye gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’uko umuziki wa Afurika uri kurushaho gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga.

Mu myaka icumi ishize, Afrobeats yavuye ku kuba umuziki w’akarere, ubu iba injyana yumvwa ku Isi yose.

Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko kuguma ku isonga mu bihe bitandukanye atari ibintu byoroshye. Gusa Wizkid yabashije guhuza impinduka z’ibihe n’umwimerere we, akomeza guhanga ibihangano bishimisha abakunzi be ku migabane itandukanye.

Uyu muhigo wa miliyoni 13.18 z’album zingana n’izagurishijwe, urushaho kumwemeza nk’umwe mu bahanzi bakomeye Afurika yohereje ku Isi, ndetse ukagaragaza ko urugendo rwa Afrobeats rukomeje gutera imbere kandi rutaragera ku musozo.

Iyo bavuga ko Wizkid ageze kuri miliyoni 13.18 z’“equivalent album sales”, ntibivuze ko yagurishije album miliyoni 13.18 zifatika (CD) gusa.

13.18 million ni umubare ugaragaza ko umuziki we wose hamwe, iyo ubazwe mu buryo mpuzamahanga, ungana n’aho yagurishije album miliyoni 13 n’ibihumbi 180 (13,180,000).

Ni ukuvuga ko: Album ze zagurishijwe (CD cyangwa vinyl), album zaguzwe kuri internet, indirimbo ze zaguzwe ku giti cyazo, miliyari z’ibihe zumviswe kuri Spotify, Apple Music, YouTube n’ahandi… byose iyo bihinduwe mu gipimo cy’“album imwe”, biteranywa bikagera kuri iyo mibare ya 13.18 million.

Mu buryo busanzwe bwo kubara ku rwego mpuzamahanga: Stream nyinshi (nk’urugero 1,500 streams) zishobora kubarwa nka album imwe, kugura indirimbo 10 bishobora kubarwa nka album imwe, iyo ibyo byose ubiteranyije ku muziki wa Wizkid kuva yatangira kugeza ubu, ni bwo havamo ya 13.18 million equivalent albums.

13.18 million bivuze ko umuziki wa Wizkid ku Isi hose ungana n’aho yagurishije album zirenga miliyoni 13. Ni igipimo kigaragaza ubukana bwe mu bucuruzi bw’umuziki ku rwego mpuzamahanga, si umubare wa CD zagurishijwe gusa.

 

Wizkid yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere muri Afurika ugeze kuri miliyoni 13.18 zihanwe n'imibare y'uburyo umuziki we wumviswe ku rwego rw'Isi yose

Intsinzi ya Wizkid ni ikimenyetso cy’uko Afrobeats ikomeje gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...