Wizkid na Tems bahesheje ishema Africa begukana BET Award, Fally Ipupa ataha amaramasa

Imyidagaduro - 27/06/2022 7:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Wizkid na Tems bahesheje ishema Africa begukana BET Award, Fally Ipupa ataha amaramasa

Abahanzi babiri Wizkid na Tems begukanye igihembo cya BET Award bahesha ishema umugabane wa Africa mu gihe umuhanzi nka Fally Ipupa yatashye amaramasa.

Abahanzi babiri bakomeye Wizkid na Tems bakomoka muri Nigeria bamaze kongera uduhigo mu tundi begukana igihembo cya BET Award mu birori ngarukamwaka bikomeye by'umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. BET Awards 2022 yari ihanzwe amaso na benshi by'umwihariko abanyafurika bari biteze kubona intsinzi ku bahanzi babo bakunda dore ko bari bahataniye ibi bihembo ari benshi, gusa Wizkid na Tems barabahiga.

Mu cyiciro cy'indirimbo nziza yafatanijwe n'abahanzi barenze umwe (Best Collaboration) Wizkid na Tems bari bahatanyemo mu ndirimbo yabo 'Essence', aho bari bahatanye n'abahanzi bakomeye barimo Drake, Kendrick Lamar, Future, Doja Cat hamwe na Young Thug bahise begukana igihembo cya BET Award cy'indirimbo nziza yahuriwemo n'abahanzi babiri banikira ibikomerezwa bari bahanganye benshi banahaga amahirwe yo gutsinda.

Wizkid na Tems batsinze mu cyiciro bari bahataniyemo n'ibyamamare nka Drake, Kendrick Lamar n'abandi.

Ikinyamakuru Daily Africa cyatangaje ko Wizkid na Tems bahesheje ishema Africa batsindira iki gihembo byumwihariko bakaba bacyegukanye mu buryo butunguranye bitewe nuko batahabwaga amahirwe yo kurusha amajwi Drake na Kendrick Lamar. Daily Africa ikomeza ivuga ko abahanzi nyafurika bahabwaga amahirwe yo kwegukana BET Award 2022 barimo Fally Ipupa, Fireboy DML ndetse na Tay C batashye amaramasa nyamara barazaga mu myanya y'imbere mu bahabwaga amahirwe yo gutsindira ibi bihembo.

Fally Ipupa, Major Legue DJ'S na Fireboy DML batashye amaramasa muri BET Awards 2022 mu gihe Wizkid na Tems begukanye igihembo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...