Mu minsi itari iya kure iserukiramuco ryitwa ‘Lost in Riddim’ ry’abakora injyana ya Afrobeat riraba
ririmbanije mu gace ka Sacramento muri Leta ya California mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Abahanzi rurangiranwa bagiye banegukana ibihembo binyuranye mu
bisumba ibindi bya muzika bya Grammy, Wizkid na Burna Boy bakaba bari
mu b’imbere bazaba bayoboye muri iri serukiramuco.
Ibyamamare bindi byo muri Nigeria bitandukanye biteganijwe kuzitabira birimo
Tems, Rotimi, Mr. Eazi, Tiwa Savage, Fireboy DML, Rema, Dj Cuppy n’abandi
bakomoka muri Jamaica barimo Koffee na Shenseea.
Intego y’iserukiramuco ni ukwizihiza no guha agaciro injyana
zikomoka muri Afrika, ku isonga Afrobeat n’izindi zirimo Dancehall na Reggae
zikomeje kubica bigacika.
Bikaba bitaganijwe ko rizaba ririmbanije hagati y’itariki 02-03
z’ukwakira 2021 mu gace ka Sacramento ahazwi nka Cesar Chavez Plaza.