Wizkid agiye kugaragara kuri album nshya ya Chris Brown

Imyidagaduro - 16/06/2026 2:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Wizkid agiye kugaragara kuri album nshya ya Chris Brown

Umuhanzi w'icyamamare wo muri Nigeria, Wizkid, agiye kugaragara kuri Brown: The Chocolate Edition (verisiyo yihariye ya album Brown ya Chris Brown yongeweho izindi ndirimbo nshya).

Aya makuru yamenyekanye nyuma y'uko izina rye rigaragaye ku rutonde rw'indirimbo zigize iyi album, aho azumvikana ku ndirimbo ya kabiri yitwa Man On A Mission. Iyi album iteganyijwe gusohoka ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu.

Nk'uko amakuru yatangajwe na Pulse Nigeria abivuga, Wizkid azumvikana ku ndirimbo ya kabiri yitwa “Man On A Mission”, ibintu byakomeje gutera ibyishimo abafana b'aba bahanzi bombi bitewe nimikoranire bakunze kugaragaza.

Uyu muririmbyi ukora injyana ya Afrobeats ntabwo ari ubwa mbere agiye gukorana na Chris Brown. Bombi bamaze imyaka irenga icumi bafitanye umubano wa hafi mu muziki, ndetse bakoranye indirimbo zirimo “Shabba,” “African Bad Gyal” na “Call Me Every Day.” Chris Brown ubwe yigeze kuvuga ko we na Wizkid ari inshuti zimaze imyaka myinshi zihuza.

Wizkid ni umwe mu bahanzi ba Afurika bageze kure ku rwego mpuzamahanga. Yamamaye cyane ku Isi nyuma yo gukorana na Drake ku ndirimbo “One Dance”, yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga.

Yanakoranye na Beyoncé ku ndirimbo “Brown Skin Girl”, ndetse anakorana n'abandi bahanzi bakomeye barimo Trey Songz, French Montana, Major Lazer n'abandi benshi.

Wizkid agiye kugaragara kuri album nshya ya Chris Brown


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...