Wita umwanya wawe! Umugore watawe n'umugabo yatanze inama zafasha ingo nyinshi

Hanze - 17/05/2023 8:39 PM
Share:
Wita umwanya wawe! Umugore watawe n'umugabo yatanze inama zafasha ingo nyinshi

Hari ubwo ubuzima buhindukirana umuntu bukamusharirira. Iyo bigeze ku bagore kiba ikibazo gikomeye nyuma yo gusigwa n’uwo bashakanye kandi akamusigira inshingano n’urubyaro.

Misha Puri ni umugore w’imyaka 35 y’amavuko, wasizwe n’umugabo we bashakanye ubwo yari atwite. Umugabo we yaramusize yisangira undi mugore. 

Yahanganye n’uburibwe arwana intambara zo kwivana muri bwo kandi akanarera abana bari bafitanye n’inda yamusigiye.

Aganira n’itangazamakuru, yabajijwe ukuntu yumva ameze n’agahinda yatewe n’ubuzima bubi yabayemo wenyine n’abana be anatwite, maze asubiza mu magambo akurikira.

“Kuba njyenyine byankozeho cyane ariko kugeza ubu ndimo kurwana intambara zo gusubira ku murongo no kubyimereza kuko kuba mba njyenyine ubwabyo ntabwo ari ikibazo, ikibazo ni ukuba ntabona umfasha.

Abana bacu nabyaranye n’umugabo wantaye ni njye ubarera njyenyine, ntabwo amfasha ariko nkora iyo bwabaga nkabaha byose bakeneye n’ubwo binsaba kurira imisozi n’amaguru kugira ngo mbone amafaranga.

Umugabo wanjye twari tumaranye imyaka 9 maze agiye kunsiga, ansiga ntwite inda y’amezi 8. Twari dufitanye abandi bana kandi ni bo batuma nkora cyane kuko iyo bagize ibyo babura, ni njye babaza. 

Natekereza ko ntabyo rero nkababazwa na se wabansigiye. Kwirinda ibyo byose rero bituma nkoa cyane ".

Yabajijwe ku nama yagira abandi bagore baba bonyine n’abana babyaye bavuga ko bamaze kwiheba, Puri ati: "Iteka mu buzima umuntu avuka wenyine, akabaho wenyine. Ntabwo bakwiriye kureka ubuzima ngo bubahitiremo abo bashaka kuba.

Gupfa uzapfa wenyine, niyo mpamvu bakwiriye gukora cyane bakirengagiza amagambo y’abantu. Bagore bagenzi banjye, mbagiriye inama, niba warisanze uri wenyine, ukaba ufite uburyo, kora witeze imbere wita umwanya wawe ujya mu bandi bagabo ".

Puri yavuze ko aterwa ishema n’abana be ndetse n’uburyo akora cyane kugira ngo babeho babona ibyo bifuza byose.


Isoko: Timesofindia.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...