Iki
gitabo cyitezweho gusobanura byinshi ku rugendo rwe rw’ubuzima, kizagurishwa mu
byiciro bitandukanye bitewe n’uburyo umuntu yifuza kugihabwa.
Ku
rubuga rwa Internet rw'inzu y’ibitabo yitwa ‘Imagine We Publishers’ ari nayo yafashije Miss
Naomie mu kwandika iki gitabo, berekanaho ibyiciro bibiri ushobora kubonamo iki
gitabo.
Bavuze
ko ‘Standard Pre-Order’ wishyura 40,000 Frw: Uhabwa igitabo (Hardcover Memoir)
kigezweho, kikakugeraho mu buryo busanzwe. Hano, bavuga ko igitabo ushobora kukibona ku munsi wo kumurika igitabo, cyangwa se nyuma y’uwo munsi.
Ku
buryo bwa ‘VIP Delivery Experience’ wishyura 80,000 Frw: Uhabwa igitabo kimwe, kizakugeraho mu buryo bwihariye na Miss Naomie ubwe, aho uri
hose mu Mujyi wa Kigali.
Naomie azamara
iminota igera ku 10 hamwe nawe, aho mushobora gufata amafoto kandi akandika mu gitabo
cyawe ako kanya.
Guhabwa iyi serivisi bikorwa hakurikije uko wishyuye (first-paid,
first-served), kandi ibi bizatangira nyuma y’icyumweru igitabo gisohotse ku
isoko.
Iyi
serivisi ni uburyo bwo kugeza gusa igitabo cya Naomie ku bacyiguze (delivery method). Ntivuga ko
igitabo ubwacyo kiri muri iyi serivisi.
Bisobanuye
ko ugomba kugura igitabo ukwacyo, hanyuma iyi serivisi iba inyongera yo
kukigezwaho ku buryo bwihariye na Naomie ubwe.
Group
Bonus (ku bantu 5 cyangwa barenga): Abazagura nibura ibitabo 5 bazagira
amahirwe yo kugirana ibiganiro byihariye kuri Zoom na Miss Naomie.
Organization
Bonus (ku bigo bigura ibitabo 10 cyangwa birenga): Uretse igitabo, Naomie ubwe
azasura ikigo cyaguze, atange ikiganiro ndetse azabagezaho ibitabo mu buryo
bw’umwihariko.
Mu
gitabo “More Than A Crown” (Birenze Ikamba), Naomie azagaragaza ubuzima bwe
bwite mu buryo butaryarya: kuva ku mwangavu w’i Kigali wazamuye ijwi ku rubyiniro
rwa mbere yigeze guhagararaho, umukobwa wabonye umuryango we urembejwe
n’agahinda gakabije (depression), kugeza ku mugore mushya wiga kubana hagati
y’urukundo rw’abantu benshi no gukira ibikomere mu buzima bwe bwite.
Naomie,
wagizwe wagizwe Ambasaderi wa UNICEF Rwanda mu Ukwakira 2023, akunze gusangiza ubuzima bwe ku mbuga
nkoranyambaga, aho agaruka ku byo yanyuzemo birimo ihungabana (anxiety) n’ihohoterwa
ryo kuri murandasi (cyber-bullying). Ibyo yahuye na byo yabihinduye ubutumwa
bwo gutanga icyizere no guharanira ubuzima bwo mu mutwe.
Avuga
ko iki gitabo kizaba ari urugendo rw’ukuri, rufasha buri wese ushaka kwisanga
no kubona agaciro ke nyakuri, hejuru y’ibyubahiro n’ibyo aba yaravuzweho.
Mu
nyandiko igenewe abanyaamkuru, Umugabo wa Miss Rwanda 2020 Naomie Nishimwe,
Michael Tesfay, avugamo ko igitabo “More Than A Crown” umugore we agiye
gushyira ku isoko ari indorerwamo ishobora gufasha urubyiruko kwiyakira, gukira
ibikomere no kwiyubakamo icyizere.
Ati
“Kureba Naomie ashyira umutima we muri iki gitabo byari ibidasanzwe. ‘More Than A Crown’ ni indorerwamo y’urubyiruko nyarwanda rwinshi ruri gushakisha
ubutwari, gukira ibikomere no kwizera ubuzima bwarwo.”
Igitabo
“More Than A Crown” (Birenze Ikamba) kizajyana abasomyi: Ku mpande z’inyuma y’ibirori
n’urusaku rw’ibitaramo, mu byumba by’inyeganyega byo kwivuza no kuganira
n’abajyanama, hagati y’umucyo n’igitutu byo ku mbuga nkoranyambaga, no ku
mutuzo n’imbaraga zituruka ku misozi y’u Rwanda.
Kizasohoka mu Ugushyingo 2025, kikaba ari igitabo gitanga ubuhamya bwimbitse, buzuyemo icyizere, ndetse kikaba nk’“ikarita” y’umuntu wese ushaka kubona agaciro ke kajyanye n’ukuri kwe, aho kwishingikiriza ku byo abandi bamwambitse cyangwa ku mateka y’ibyo yigeze kuba.
Kanda HANO ubashe kugura igitabo cya Miss Naomie:
Miss
Naomie Nishimwe yagaragaje ko iyo wishyuye ibihumbi 80 Frw, akuzanira igitabo
cye ubwe, agasinyamo, kandi mu gufatana ifoto muri kumwe
Birenze ikamba… kumenya inkuru y’umukobwa w’i Kigali wahuye n’ibigeragezo, waje kuba Miss Rwanda. Igitabo cye kiri ku giciro cy’amafaranga 40,000 Frw n'ibihumbi 80 Frw
Ku
rubuga rwa Imagine We Publishers bagaragaje ibyiciro bibiri ushobora gukoresha
ukabona igitabo cya Miss Naomie nyuma y’uko kizaba kigiye ku isoko
Bavuga
ko muri iki gitabo, Naomie ashyira ku mugaragaro ubuzima bwe bw’ukuri buri
inyuma y’ikamba n’ibyagaragaraga hanze