Ni ubukangurambaga bwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye, bwateguwe n’umuryango “Food for the Hungry Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, MINEDUC.
Muri ubu bukangurambaga,
hasuwe imiryango y’abana bagaragaza imbogamizi zo kwiga nabi, ndetse n’imiryango
ituye mu mirenge ya Mwendo (Ruhango), Bwira (Ngororero), Gashari, Ruganda,
Murundi (Karongi), na Gatunda (Nyagatare).
Iki gikorwa cyatanze urubuga rwo kuganira n’ababyeyi no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bibangamira imyigire y’abana, hanashyirwaho uburyo bwo gukomeza gukurikirana no gufasha iyi miryango na nyuma y’ubukangurambaga.
Binyuze mu Nteko z’abaturage, ababyeyi bahawe ubutumwa butandukanye bugaruka cyane ku nshingano zabo mu guteza imbere uburezi bufite ireme.
Ababyeyi b’indashyikirwa mu kwita ku burezi bw’abana kuruta abandi bashimiwe mu ruhame imbere y’abandi, ndetse bagezwaho ibihembo bitandukanye.
Intumwa ya MINEDUC/ REB, Ngoga Eugene Fixer yagize
ati: “Kwiga bitangirira mu rugo! Iyo mumuryango no kwishuri hariho ubufatanye,
ntakabuza bituma umwana atsinda neza.”
Vice Mayor Ushinzwe
imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyagatare, yagize ati: “Uburezi bufite
ireme ntabwo bureba urwego rumwe gusa. si Leta gusa, si amashuri gusa, si
abafatanyabikorwa gusa, birasaba uruhare rwa buri wese.”
Umuyobozi wa FH mu Rwanda, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’imiryango, kugirango abana bagaragaza ibibazo byo guta ishuri, gusiba ndetse no kwiga nabi, bigabanuke.
Ubutumwa bwatanzwe mu buryo bunyuranye kandi bushimishije, binyuze mu ikinamico yateguwe n’itsinda rya Zacu Entertainment. Harimo ibyamamare nka Papa sava, Marigarita, Madederi, Digidigi na Neza.
Papa Sava na Marigarita mu bukangurambaga 'Wirebera'
Ababyeyi basobanuriwe uruhare rwabo mu burezi bw'abana
Ababyeyi bagaragaje ibibazo bitandukanye bitera abana guta ishuri