WIREBERA: Ubukangurambaga bugamije gushishikariza ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw’abana babo

Uburezi - 18/06/2025 3:45 PM
Share:

Umwanditsi:

WIREBERA: Ubukangurambaga bugamije gushishikariza ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw’abana babo

Mu turere twa Ruhango, Ngororero, Karongi na Nyagatare hasojwe ubukanguramabaga bugamije gushishikariza ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw’abana babo. I Mwendo mu Karere ka Ruhango hari akanyamuneza kavanze n’amarangamutima ubwo Papa Sava, Digidigi, Neza, Madederi n’abandi bakinnyi ba Zacu Entertainment bataramiraga abatuye ako gace muri gahunda y’ubukangurambaga bwiswe ‘Wirebera.’

Ni ubukangurambaga bwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye, bwateguwe n’umuryango “Food for the Hungry Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, MINEDUC.


Muri ubu bukangurambaga, hasuwe imiryango y’abana bagaragaza imbogamizi zo kwiga nabi, ndetse n’imiryango ituye mu mirenge ya Mwendo (Ruhango), Bwira (Ngororero), Gashari, Ruganda, Murundi (Karongi), na Gatunda (Nyagatare).

Iki gikorwa cyatanze urubuga rwo kuganira n’ababyeyi no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bibangamira imyigire y’abana, hanashyirwaho uburyo bwo gukomeza gukurikirana no gufasha iyi miryango na nyuma y’ubukangurambaga. 


Binyuze mu Nteko z’abaturage, ababyeyi bahawe ubutumwa butandukanye bugaruka cyane ku nshingano zabo mu guteza imbere uburezi bufite ireme.


Ababyeyi b’indashyikirwa mu kwita ku burezi bw’abana kuruta abandi bashimiwe mu ruhame imbere y’abandi, ndetse bagezwaho ibihembo bitandukanye.

Amakimbirane mu miryango, ubukene, abangavu baterwa inda imburagihe, ababyeyi batumva neza uruhare rwabo mu guteza imbere uburezi bufite ireme, n’ibindi, ni bimwe mu bibazo byagarutsweho n’ababyeyi cyane bagaragaza ko ari imbogamizi zikomeye zitera abana guta ishuri cyangwa ntibige neza ngo batsinde ku rwego rushimishije.

Intumwa ya MINEDUC/ REB, Ngoga Eugene Fixer yagize ati: “Kwiga bitangirira mu rugo! Iyo mumuryango no kwishuri hariho ubufatanye, ntakabuza bituma umwana atsinda neza.”

Vice Mayor Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyagatare, yagize ati: “Uburezi bufite ireme ntabwo bureba urwego rumwe gusa. si Leta gusa, si amashuri gusa, si abafatanyabikorwa gusa, birasaba uruhare rwa buri wese.”

Umuyobozi wa FH mu Rwanda, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’imiryango, kugirango abana bagaragaza ibibazo byo guta ishuri, gusiba ndetse no kwiga nabi, bigabanuke.

Ubutumwa bwatanzwe mu buryo bunyuranye kandi bushimishije, binyuze mu ikinamico yateguwe n’itsinda rya Zacu Entertainment.  Harimo ibyamamare nka Papa sava, Marigarita, Madederi, Digidigi na Neza.


Papa Sava na Marigarita mu bukangurambaga 'Wirebera'

Ababyeyi basobanuriwe uruhare rwabo mu burezi bw'abana

Ababyeyi bagaragaje ibibazo bitandukanye bitera abana guta ishuri

Abitabiriye ubu bukangurambaga banyujijemo bacinya n'akadiho nyuma y'ibiganiro bitandukanye bahawe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...