Ni
nyuma y’uko hadutse ibihuha byatangajwe n’umwe mu bamamaza ku mbuga nkoranyambaga,
cyane cyane ku rubuga rwa TikTok, wavuze ko Nwagi akoresha “ice” (izina
ry’ikiyobyabwenge gikoreshwa nk’urumogi rwongera ingufu), ibi akaba ari byo
byaba byaramugizeho ingaruka ku mubiri we bigatuma agabanuka ibiro.
Mu
kiganiro yagiranye na Spark TV Uganda, nyuma y’igitaramo yagaragajemo imbaraga
nyinshi, Nwagi yagize ati “Iyo babonye impinduka ku mubiri, ntibagire
ubushakashatsi babanza gukora. Ahubwo bahita bajya kuri TikTok kugira ngo
babone ababakurikira, bagatangira kuvuga ibintu nk’ibi. Ibi byose birangiza
isura yanjye. Ntabwo wagombye kuvuga ibintu nk’ibyo ku kimenyetso cyanjye.”
Uyu
muhanzikazi uri mu bakunzwe cyane kubera imbyino n’imbaraga ashyira mu bitaramo
bye, yakomeje avuga ko ibivugwa ko anywa ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge
mbere yo kujya ku rubyiniro atari ukuri. Yemeje ko ahubwo abyirinda kuko
byangiza ijwi rye ndetse bikamugabanyiriza imbaraga zo gutarama.
Yagize
ati “Simbishobora, kuko byansenyera umuziki. Kunywa ibisindisha bigabanya
ingufu. Sinabasha gukora ibyo nkora ndi mu businzi. Byangiza ijwi ryanjye.
Kujya ku rubyiniro mba ndi maso neza, ariko abantu bamwe bakibwira ko nabanje
gusinda. Izi ni imbaraga zanjye karemano. Iyo ngeze ku rubyiniro, mba mfite
inshingano yo gushimisha abafana banjye kuko baba bafite impamvu batumye batora
njye.”
Winnie
Nwagi usanzwe ari umuhanzi ukorera muri Swangz Avenue, yasabye abantu kujya
babanza gukora ubushakashatsi mbere yo gukwirakwiza amakuru, ndetse anasaba
abakoresha imbuga nkoranyambaga kubaha izina n’isura y’umuhanzi.
Winnie Nwagi yatangaje ko adakoresha ibiyobyabwenge mbere yo kujya ku rubyiniro, ko ahubwo ari imbaraga ze zitungura abantu iyo ari kubyina
Winnie
ari mu bahanzikazi bagezweho mu gihugu cya Uganda, ahanini binyuze mu bihangano
bye
KANDA
HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'OKUBYE NYO' YA WINNIE NWAGi