Winnie Nwagi yasubije abavuze ko akoresha ibiyobyabwenge mbere yo kujya ku rubyiniro

Hanze - 03/06/2025 9:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Winnie Nwagi yasubije abavuze ko akoresha ibiyobyabwenge mbere yo kujya ku rubyiniro

Umuhanzikazi ukomoka muri Uganda, Winnie Nwagi, yatangaje ko atigeze akoresha ibiyobyabwenge nk’uko hari abantu babivuga, ahubwo ko imbaraga n’umurava agaragaza ku rubyiniro(Stage) abikomora ku rukundo afitiye ibyo akora.

Ni nyuma y’uko hadutse ibihuha byatangajwe n’umwe mu bamamaza ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku rubuga rwa TikTok, wavuze ko Nwagi akoresha “ice” (izina ry’ikiyobyabwenge gikoreshwa nk’urumogi rwongera ingufu), ibi akaba ari byo byaba byaramugizeho ingaruka ku mubiri we bigatuma agabanuka ibiro.

Mu kiganiro yagiranye na Spark TV Uganda, nyuma y’igitaramo yagaragajemo imbaraga nyinshi, Nwagi yagize ati “Iyo babonye impinduka ku mubiri, ntibagire ubushakashatsi babanza gukora. Ahubwo bahita bajya kuri TikTok kugira ngo babone ababakurikira, bagatangira kuvuga ibintu nk’ibi. Ibi byose birangiza isura yanjye. Ntabwo wagombye kuvuga ibintu nk’ibyo ku kimenyetso cyanjye.”

Uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe cyane kubera imbyino n’imbaraga ashyira mu bitaramo bye, yakomeje avuga ko ibivugwa ko anywa ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge mbere yo kujya ku rubyiniro atari ukuri. Yemeje ko ahubwo abyirinda kuko byangiza ijwi rye ndetse bikamugabanyiriza imbaraga zo gutarama.

Yagize ati “Simbishobora, kuko byansenyera umuziki. Kunywa ibisindisha bigabanya ingufu. Sinabasha gukora ibyo nkora ndi mu businzi. Byangiza ijwi ryanjye. Kujya ku rubyiniro mba ndi maso neza, ariko abantu bamwe bakibwira ko nabanje gusinda. Izi ni imbaraga zanjye karemano. Iyo ngeze ku rubyiniro, mba mfite inshingano yo gushimisha abafana banjye kuko baba bafite impamvu batumye batora njye.”

Winnie Nwagi usanzwe ari umuhanzi ukorera muri Swangz Avenue, yasabye abantu kujya babanza gukora ubushakashatsi mbere yo gukwirakwiza amakuru, ndetse anasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubaha izina n’isura y’umuhanzi. 

Winnie Nwagi yatangaje ko adakoresha ibiyobyabwenge mbere yo kujya ku rubyiniro, ko ahubwo ari imbaraga ze zitungura abantu iyo ari kubyina


Winnie ari mu bahanzikazi bagezweho mu gihugu cya Uganda, ahanini binyuze mu bihangano bye 

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'OKUBYE NYO' YA WINNIE NWAGi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...