Wihanangirize abatunzi bo mu by'iki gihe, kugira ngo kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe. (1 timoteyo 6:17)

Iyobokamana - 04/09/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Wihanangirize abatunzi bo mu by'iki gihe, kugira ngo kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe. (1 timoteyo 6:17)

Inkuru y'umwami Asa w'i yuda irigisha cyane ku birebana n'akamaro ko kwiringira uwiteka ibihe byose.

Yari umuntu mwiza, wafashijwe n'Imana mu buryo butangaje akanesha abanzi be inshuro nyinshi. Igihe kimwe, umubare w'abari bamuteye wari urenze kure uw'ingabo ze. Bari bazanye n'ingabo zirenga miliyoni kumurwanya maze, bibiliya ivuga ko Asa yatakiye uwiteka, maze Imana iramwumva iramutabara anesha abanzi be bose. (2 ingoma 14:11-12).

Nyuma y'imyaka mike nk'uko Imana yakomeje kumuteza imbere yahindutse umwami ufite ubutunzi bwinshi maze haza kuba indi ntambara, iyi nshuro ni basha umwami wa isirayeli wari wateye yuda. abanyaga ubutaka bwabo, maze atangira kuhubaka imirwa.

Asa aho guhamagara Imana nk'uko yabigenje mbere, yagiye kureba umwami wa Siriya amuha amafaranga kugira ngo bifatanye barwanye basha umwami wa isirayeli ariko umva icyo umuhanuzi w'Imana yamubwiye, "kuko wiringiye umwami w'i siriya, ntiwiringire uwiteka Imana yawe, ni cyo kizatuma ingabo z'umwami w'isiriya zigukira.( 2 ingoma 16:7).

Mu by'ukuri iki nicyo kibazo gikomeye ku bantu biringira ko amafaranga yabo azabatabara mu gihe cy'amakuba, aho kwiringira uwiteka. Bibiliya itubwira ukuntu nyuma asa yaje kurwara agapfa.

“mu mwaka wa mirongo itatu n'icyenda ku ngoma ya asa, arwara ibirenge, indwara iramukomerera cyane. ariko arwaye ntiyashaka uwiteka ahubwo ashaka abavuzi". yiringira amafaranga ye maze ahungira ku baganga ngo bamufashe. ibyo byatumye abura ubuzima bwe.”

Bene data ntihazagire ikintu na kimwe kibakura ku Mana yo mu ijuru, mwiringire Uwiteka ibihe byose.

Amahoro y'Imana abane namwe.

 Evangelist Shema Prince.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...