1. Kubona inyama mbisi: Bivuze indwara ikomeye ushobora guhura nayo.
2. Kubona inyama zitetse: Bikwereka gukira indwara ikomeye cyangwa kurangira kw’ibibazo bikomeye warufite.
3. Kubona inyama z’ibiguruka: Bigaragaza ibihe byiza ariko bishobora gukurikirwa n’ibyago bikomeye.
4. Kurya inyama: Icyaha cyatewe n’amagambo yo guhubuka utatekerejeho.
5. Kubona inyama nyinshi: Ikimenyetso cyo gutera imbere mu mikorere
6. Kurota ukata inyama: Impinduka nziza kandi zihuse z’ubuzima ubayemo.
7. Kugura inyama: Inyungu zibyo ukora zigiye kwiyongera ariko n’ibizakwaka amafaranga bizaba byinshi.
8. Kugura inyama zangiritse: Ikimenyetso cy’uko ushobora kuba ugiye kuvugwa nabi.
9. Kugura inyama mbisi: Ushobora kuzabona ubufasha ku nshuti zawe.
10. Kubona inyama z’intama n’izinka: Ushobora kuzahura n’ibibazo mu miryango
11. Kubona inyama z’ingurube: Ushobora kuba ugiye kugera ku bukire utatekerezaga.
12. Kurota urya inyama zawe (ntizikunda kubaho): Iyo uzirota akennye aba ashobora gukira vuba, yaba ari umukire akaba ashobora kuba agiye gukena, yaba ari umugore akaba ashobora kugwa mubusambanyi.