Iyi album yasohotse ku wa 17 Kanama 2026, ikaba yarakozwe na
Green Ferry Music Entertainment. Ni album igizwe n’indirimbo 10, aho White
Monkey yahisemo kwibanda cyane ku buzima bwe no kwigaragaza nk’umuhanzi
ushoboye kuririmba no kwandika ku byamubayeho, aho kwishingikiriza ku bahanzi
benshi bamufasha.
Mugemanyi vs White Monkey ni album yubakiye ku gitekerezo
cy’amazina abiri ahagarariye umuntu umwe: Mugemanyi, ari we Fred Mugemanyi mu
buzima busanzwe, na White Monkey, ari we muntu w’umuhanzi abantu bamenyereye mu
muziki.
Mugemanyi
na White Monkey: umuntu umwe, ubuzima bubiri
Iyo umuntu yumvise izina Mugemanyi vs White Monkey, ashobora
kwibaza impamvu White Monkey yahisemo guhuza amazina abiri asa n’aho ahanganye.
Ku ruhande rumwe hari Mugemanyi, umuntu usanzwe uzwi
n’umuryango, inshuti ndetse n’abo biganye. Ku rundi ruhande hari White Monkey,
umuhanzi wubatse izina mu buryo butandukanye n’uko Mugemanyi azwi mu buzima
busanzwe.
White Monkey avuga ko mu buzima bwe bwa buri munsi aba ari
Mugemanyi kurusha uko aba White Monkey. Ariko iyo ageze mu muziki, ku rubyiniro
cyangwa mu bikorwa bye by’ubuhanzi, White Monkey akaba ari we ugaragara cyane.
Yagize ati: “Mugemanyi ni ryo zina ryanjye nyaryo. Akenshi
mba ndi Mugemanyi kurusha White Monkey. White ni umuhanzi, ufite impano, ni MC,
ni umusizi.”
Aya mazina abiri ni yo yabaye umusingi w’iyi album, kuko
White Monkey yayubakiye ku rugendo rwo kugerageza kumva no guhuza abo bantu
babiri baba muri we.
Yasobanuye ko yigeze kugerageza inshuro nyinshi guhindura
izina ry’ubuhanzi, ariko ntibimuhire, kuko White Monkey yari imaze kuba igice
cy’ikirango cye ndetse n’izina abantu bamumenyeraho.
Ati: “Nagerageje inshuro nyinshi guhindura .ak.a (Also known
us) yanjye, ariko sinigeze mbigeraho. Ni cyo kintu kigize njye, ni cyo abantu
bansanzwe bazi. Ni yo mpamvu nagombaga kwita album Mugemanyi vs White Monkey;
abo bantu babiri bahanganye cyangwa bagahurira muri njye, mu gihe ngerageza
kunyura muri iki kintu cyitwa ubuzima.”
Ni muri urwo rwego iyi album ishobora kumvikana nk’ikiganiro
hagati ya White Monkey n’uwo ari we mu buzima busanzwe.
Album
ivuga ku muntu uri inyuma ya White Monkey
Mugemanyi vs White Monkey ntabwo ari album yibanda gusa ku
buzima bw’umuhanzi uzwi ku rubyiniro. Ni album yashyizwemo ibitekerezo
by’umuntu uri inyuma y’iryo zina.
Indirimbo zayo zikora ku ngingo zitandukanye zirimo ibihe
bikomeye umuntu anyuramo, ibishuko, ubuzima bwo mu ijoro, ibyifuzo, intego,
ukwizera, kwisanga ndetse no gutsinda.
Ni urugendo rutangira kuri Mugemanyi vs White Monkey,
rugakomeza mu ndirimbo nka Kikurimwo, Icupa, Kwa Lumumba, Urarara, Nuwo, Nta
Matayo nta Luka, Penetensiya, Mugemanyi ndetse rugasorezwa kuri Intsinzi.
Ibi bituma album itaba icyegeranyo cy’indirimbo gusa, ahubwo
ikaba nk’inkuru y’umuntu ugenda ahura n’ibibazo, ibishuko, amahitamo n’ibindi
bimuganisha ku kwisobanukirwa.
White Monkey kandi yifuza ko iyi album yerekana ubushobozi
bwe bwite nk’umuhanzi, aho abantu bumva ibyo ashoboye gukora atari ugushingira
gusa ku bahanzi bagenzi be.
Racine
na Babiche Papaya ni bo bonyine bagaragara kuri album
Nubwo mu muziki wa none usanga album nyinshi zirimo abahanzi
benshi bafatanyije, White Monkey we yahisemo gukorana n’abahanzi babiri gusa
kuri iyi album.
Ni Babiche Papaya wagaragaye mu ndirimbo Kikurimwo ndetse na
Racine wagaragaye mu ndirimbo Nuwo.
Racine rero ni umwe mu bahanzi bake White Monkey yahisemo
guha umwanya kuri iyi album, mu gihe igice kinini cyayo yagishyizemo we ubwe.
Ibi bigaragaza icyifuzo cye cyo gutuma Mugemanyi vs White
Monkey iba umushinga umenyekanisha White Monkey ubwe, impano ye, uburyo
atekereza ndetse n’ubushobozi bwe bwo kwikorera indirimbo kuva ku ntangiriro
kugeza ku musozo.
Dr.
Nganji ni we wakoze indirimbo zose
Indirimbo zose 10 zigize iyi album zakozwe na Dr. Nganji,
Producer uri muri Green Ferry Music.
White Monkey avuga ko uburyo yakoranaga na Dr. Nganji mu
studio bwagize uruhare no mu buryo zimwe mu ndirimbo zahawe amazina.
Hari indirimbo yari ifite izina mbere y’uko ishyirwa kuri
album, ndetse hari n’izindi amazina yazikomotseho ku buryo ibintu byagiye
bikurikirana mu rugendo rwo kuzitunganya.
Kuri White Monkey, ibi bifitanye isano n’imyemerere ye ko
hari ibintu bibaho mu buzima ku mpamvu runaka.
Kuki
nta bahanzi benshi kuri album?
Iki ni kimwe mu bintu bitandukanya Mugemanyi vs White Monkey
n’izindi album zishobora kuba zirimo abahanzi benshi.
White Monkey yashatse ko album imugaragaza uko ari, aho
gutuma abantu bibanda cyane ku mazina y’abandi bahanzi.
Kuri we, umuntu ushaka kumumenya neza agomba kumva amagambo
ye, uburyo aririmba, uko yandika ndetse n’ibitekerezo bye.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru avugamo ati: “Ndashaka ko
iyi album ituma abantu bumva ubushobozi bwanjye. Nshobora gukora hook, chorus,
byose. Ndi MC nyawe, ni njye nyawe.”
Ni na yo mpamvu indirimbo 8 kuri 10 ari iz'uyu muhanzi
wenyine, mu gihe Babiche Papaya na Racine ari bo bonyine bahawe umwanya wo
kumufasha.
Kimwe mu bintu White Monkey ashyira imbere mu muziki we ni
ukwandika ibintu by’ukuri, akabikura mu byo yumva no mu byo anyuramo.
Avuga ko hari abantu bashobora kwandika bashingiye ku
bitekerezo cyangwa ku mutwe, ariko we agahitamo kwandika ibintu biri ku mutima
we.
Ati: “Nizera ko abantu bandika bava ku bintu bibiri: ku
bitekerezo cyangwa ku mutima. Njye nkunda kwandika mvuye ku mutima. Aho ni ho
nandika ibintu by’ukuri bishobora kugira icyo bihindura cyangwa bigakora ku
bantu benshi.”
Ibi ni byo bituma Mugemanyi vs White Monkey yumvikana
nk’album y’umuntu uri kuganiriza abantu ku buzima bwe, aho kuba album igamije
gusa gusohora indirimbo nshya.
Muri izi ndirimbo, White Monkey yagiye anyura ku ngingo zitandukanye,
ariko zose zigasubira ku gitekerezo nyamukuru cya Album: kumenya uwo ari we,
ibyo ashaka kuba byo ndetse n’urugendo rwo guhuza Mugemanyi na White Monkey.
Nyuma yo gushyira album hanze, White Monkey agiye no gutangira
kuyigeza ku bantu imbonankubone.
Ni ku nshuro ya mbere azaririmba indirimbo zo kuri Mugemanyi
vs White Monkey imbere y’abafana, mu gitaramo cya I AM HIP HOP Festival 2026 –
Regional Edition, kizaba ku wa 28 na 29 Kanama 2026 muri Institut Français du
Rwanda i Kigali.
Kuri White Monkey, kuba album isohotse ubu ni intambwe nshya
mu rugendo rwe
rw’umuziki, ariko igihe ni ikintu adashaka guhangana na cyo
cyangwa kugitegeka.
Ati: “Igihe, nta muntu ugitegeka. Igihe icyo ari cyo cyose
gishobora kuba igihe cyawe igihe cyose ukiriho.”
Iyi mvugo ni nk’umusozo w’inkuru ya Mugemanyi vs White
Monkey: umuhanzi uri kugerageza kwerekana ko urugendo rw’ubuhanzi rudapimwa
gusa n’igihe umuntu amaze mu muziki cyangwa umubare w’abantu bafatanyije na we,
ahubwo rupimwa n’ubutumwa afite, ukuri ashyira mu byo akora ndetse n’ubushobozi
bwo gukoresha ubuzima bwe nk’umusingi w’ubuhanzi.
Mugemanyi vs White Monkey yasohotse ku wa 17 Kanama 2026, ubu ikaba iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho kandi zicurangwaho umuziki.

Umuraperi White Monkey yasohoye Album ye nshya yise “Mugemanyi vs White Monkey”

White Monkey yavuze ko yigeze gutekereza guhindura izina rye, ariko biranga

Umuraperi Racine yahuje imbaraga na White Monkey kuri Album ye nshya yashyize hanze

White Monkey yavuze ko indirimbo 10 zose ziri kuri Album ye zakozwe na Dr Nganji
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM Y'UMURAPERI WHITE MONKEY
