Ubu buryo buha ababyeyi
amahitamo atandukanye yo kugenzura uko umwana wabo akoresha WhatsApp, ariko ntibubaha
ububasha bwo gusoma ubutumwa umwana yohereza cyangwa yakira. Ubutumwa ndetse
n’abo bahamagarana bizakomeza kuba ibanga kandi birindwe na end-to-end
encryption.
Mu byo umubyeyi ashobora
kugenzura harimo kumenyeshwa igihe umwana yinjiye cyangwa avuye mu itsinda (WhatsApp
group), ndetse no guhitamo imiterere y’ibanga ry’umwana, nko kugena abantu
bemerewe kubona ifoto ye cyangwa kumushyira mu matsinda.
WhatsApp yavuze ko ubu
bugenzuzi ari ubushake, bivuze ko umubyeyi ashobora kubushyiraho cyangwa
akabukuraho igihe cyose. Kugira ngo umwana abuhagarike, azakenera PIN
yashyizweho n’umubyeyi.
Umusesenguzi w’imbuga
nkoranyambaga, Matt Navarra, yavuze ko kuba ubu buryo ari ubushake ari imwe mu
mbogamizi zabwo. Yavuze ko bishobora gutuma Meta, kompanyi ifite WhatsApp,
igabanya inshingano zo kugenzura imyaka y’abakoresha uru rubuga, igasigira
igice cy’inshingano ababyeyi n’ingimbi, nk’uko byatangajwe na BBC News.
Ati: “Meta iragerageza
kwereka abagenzuzi ko ifite uburyo bwo kurinda abana, ifite n’uburyo bwo
kugenzura ababyeyi kandi ko iri kubushyira ku mbuga zayo.”
Yakomeje avuga ko ikibazo
gikomeye gisigaye ari ukumenya niba imiryango myinshi izakoresha ubwo buryo.
Mu Bwongereza, umuntu
agomba kuba afite nibura imyaka 13 kugira ngo akoreshe WhatsApp, nubwo muri
bimwe mu bihugu imyaka ntarengwa ishobora kuba iri hejuru.
Ubundi buryo bushya bwo
kurinda abana
Ababyeyi bazashobora
kandi kugena uko abana babo bakoresha Channels, uburyo butuma ibigo, imiryango
n’abantu bazwi bohereza amakuru ku bakoresha WhatsApp.
Ku bijyanye na Meta AI,
umufasha w’ubwenge buhangano ushyizwe muri WhatsApp, ababyeyi bazagira
amahitamo hagati y’imiterere isanzwe igenewe abafite imyaka 13 kuzamura
n’ubundi buryo bukakaye bwitwa “Limited Content”, bugabanya ibyo umwana
ashobora kubona.
WhatsApp yavuze ko ubu
buryo bwose bwakozwe hagamijwe gufasha ababyeyi kugirana ibiganiro n’abana ba
bo ku ikoreshwa ry’urubuga, mu gihe ibanga ry’ubutumwa bwabo bwite rikomeza
kubahirizwa.
Izi mpinduka zije mu gihe
leta n’inzego zigenzura ikoranabuhanga bikomeje gusaba ibigo by’ikoranabuhanga
gushyiraho uburyo bukomeye bwo kurinda abana ku mbuga zabo.
Muri Kamena, leta y’u
Bwongereza yatangaje gahunda yo kubuzwa abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha
imbuga nkoranyambaga, aho biteganyijwe ko ayo mabwiriza azatangira gukurikizwa
muri Werurwe 2027. Leta yavuze ko hazakoreshwa uburyo bukomeye bwo kugenzura no
kwemeza imyaka y’abakoresha.
Kugeza ubu, WhatsApp
ntiyashyizwe muri izo mbogamizi, kuko leta y’u Bwongereza iyifata nk’urubuga
rw’itumanaho aho kuyifata nk’urubuga nkoranyambaga.
