WhatsApp yashyiriyeho ababyeyi uburyo bwo kugenzura imikoreshereze yayo ku bana

Ikoranabuhanga - 01/10/2026 10:45 AM
Share:

Umwanditsi:

WhatsApp yashyiriyeho ababyeyi uburyo bwo kugenzura imikoreshereze yayo ku bana

Urubuga rwa WhatsApp rwashyizeho uburyo bushya bwo kugenzura abana b’ingimbi n’abangavu bakoresha uru rubuga, mu gihe ibigo by’ikoranabuhanga bikomeje gushyirwaho igitutu ngo birusheho kurinda abana ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu buryo buha ababyeyi amahitamo atandukanye yo kugenzura uko umwana wabo akoresha WhatsApp, ariko ntibubaha ububasha bwo gusoma ubutumwa umwana yohereza cyangwa yakira. Ubutumwa ndetse n’abo bahamagarana bizakomeza kuba ibanga kandi birindwe na end-to-end encryption.

Mu byo umubyeyi ashobora kugenzura harimo kumenyeshwa igihe umwana yinjiye cyangwa avuye mu itsinda (WhatsApp group), ndetse no guhitamo imiterere y’ibanga ry’umwana, nko kugena abantu bemerewe kubona ifoto ye cyangwa kumushyira mu matsinda.

WhatsApp yavuze ko ubu bugenzuzi ari ubushake, bivuze ko umubyeyi ashobora kubushyiraho cyangwa akabukuraho igihe cyose. Kugira ngo umwana abuhagarike, azakenera PIN yashyizweho n’umubyeyi.

Umusesenguzi w’imbuga nkoranyambaga, Matt Navarra, yavuze ko kuba ubu buryo ari ubushake ari imwe mu mbogamizi zabwo. Yavuze ko bishobora gutuma Meta, kompanyi ifite WhatsApp, igabanya inshingano zo kugenzura imyaka y’abakoresha uru rubuga, igasigira igice cy’inshingano ababyeyi n’ingimbi, nk’uko byatangajwe na BBC News.

Ati: “Meta iragerageza kwereka abagenzuzi ko ifite uburyo bwo kurinda abana, ifite n’uburyo bwo kugenzura ababyeyi kandi ko iri kubushyira ku mbuga zayo.”

Yakomeje avuga ko ikibazo gikomeye gisigaye ari ukumenya niba imiryango myinshi izakoresha ubwo buryo.

Mu Bwongereza, umuntu agomba kuba afite nibura imyaka 13 kugira ngo akoreshe WhatsApp, nubwo muri bimwe mu bihugu imyaka ntarengwa ishobora kuba iri hejuru.

Ubundi buryo bushya bwo kurinda abana

Ababyeyi bazashobora kandi kugena uko abana babo bakoresha Channels, uburyo butuma ibigo, imiryango n’abantu bazwi bohereza amakuru ku bakoresha WhatsApp.

Ku bijyanye na Meta AI, umufasha w’ubwenge buhangano ushyizwe muri WhatsApp, ababyeyi bazagira amahitamo hagati y’imiterere isanzwe igenewe abafite imyaka 13 kuzamura n’ubundi buryo bukakaye bwitwa “Limited Content”, bugabanya ibyo umwana ashobora kubona.

WhatsApp yavuze ko ubu buryo bwose bwakozwe hagamijwe gufasha ababyeyi kugirana ibiganiro n’abana ba bo ku ikoreshwa ry’urubuga, mu gihe ibanga ry’ubutumwa bwabo bwite rikomeza kubahirizwa.

Izi mpinduka zije mu gihe leta n’inzego zigenzura ikoranabuhanga bikomeje gusaba ibigo by’ikoranabuhanga gushyiraho uburyo bukomeye bwo kurinda abana ku mbuga zabo.

Muri Kamena, leta y’u Bwongereza yatangaje gahunda yo kubuzwa abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, aho biteganyijwe ko ayo mabwiriza azatangira gukurikizwa muri Werurwe 2027. Leta yavuze ko hazakoreshwa uburyo bukomeye bwo kugenzura no kwemeza imyaka y’abakoresha.

Kugeza ubu, WhatsApp ntiyashyizwe muri izo mbogamizi, kuko leta y’u Bwongereza iyifata nk’urubuga rw’itumanaho aho kuyifata nk’urubuga nkoranyambaga.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...